00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Yahesheje ’permis’ abarenga 2000: Ibitangaje kuri Mukabalisa umaze imyaka 20 yigisha imodoka

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 2 August 2025 saa 09:46
Yasuwe :

Niba uvuka cyangwa waragiye gukorera uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga mu Karere ka Ngoma, izina Mukabalisa Florence si rishya mu matwi yawe.

Ni umugore ukuze uba wambaye igisarubeti ari ahakorerwa ibizamini bya ’permis’, rimwe na rimwe ashyira ku murongo imodoka ziri bukoreshwe mu bizamini.

Mukabalisa afite imyaka 53 aho amaze irenga 20 mu kazi ko kwigisha abantu gutwara ibinyabiziga umunsi ku munsi. Hari n’abatebya ko iyo atakwigishije cyangwa ngo umuce mu maso aguheshe umugisha, bigoye kubonera uruhushya rwo gutwara mu Karere ka Ngoma.

Ibi biterwa n’igihe amaze muri aka n’abo yafashije gutsinda. Ni bucura mu muryango w’abana barindwi, ariko basigaye ari babiri nyuma y’uko abandi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Avuga ko yize kugarukira mu mwaka wa munani, ntiyabasha gukomeza amashuri kubera politiki y’ivangura yariho icyo gihe. Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ihagaritswe, yafashe inshingano zitoroshye zo kurera abandi bana.

Yize amategeko y’umuhanda anakora ikizamini aratsinda, abona Uruhushya rw’agateganyo rwo gutwara ibinyabiziga, atangira kujya ajya ku kibuga agafasha abarimu bigisha imodoka kubazanira ibikoresho bakeneye, ari na ko na we yihugura ku modoka na moto.

Mu 2004 yatangiye kujya yigisha abantu gutwara imodoka, akabikora ariko adafite uruhushya rwo gutwara, ahubwo ari mu buryo bwo gushaka ubuzima no gushakisha amafaranga yatuma akorera uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga rwa burundu.

Uru yarubonye mu 2008, noneho asa n’utangiye akazi ko kwigisha imodoka mu buryo bwa kinyamwuga, dore ko yari abifitiye ibyangombwa.

Mukabalisa yakomeje kwigisha abantu benshi kugeza mu 2014, icyo gihe ashaka ibyangombwa bimwemerera kugira imodoka ishobora no gukorerwaho ibizamini.

Kuva mu Ugushyingo 2014, yabigize umwuga uhoraho anafitiye ibyangombwa. Yavuze ko yakuriye mu bahungu kandi agakura abona abantu benshi bo mu muryango wabo batwara imodoka, na we akurana izo nzozi.

Ati “Bakuru banjye babiri bari bafite abagabo b’abashoferi, basaza banjye na bo bari bazi gutwara imodoka. Urumva rero nakuze bose mbareba. Abo mu muryango wanjye ntibigeze babimbuza cyane ko abo twabanaga nabarutaga.”

Mukabalisa avuga ko umunsi ajya gukora ikizamini cyo gutwara ibinyabizi bwa mbere, ari we mugore wenyine wari uhari ariko ntibimuce intege.

Mukabalisa amaze imyaka 20 yigisha abantu gutwara imodoka

Aracyahura n’imbogamizi

Mukabalisa avuga ko imbogamizi ya mbere akunze guhura na yo ari uko abakiliya babanza guhitamo ab’igitsinagabo kuko batizera ko umwarimu w’igitsinagore yakwigisha ugafata.

Ati “Igitsinagore hari ukuntu Imana yaturemye hatarimo gushyuha mu mutwe, umuntu araza nkamwigisha neza, ntamubwira nabi, ntamukankamira. Mbese aba yaje asa n’upinga ariko nanjye nkoresha imbaraga zose nkanamwitaho ku buryo agenda akambera umuranga mu bandi.”

Mukabalisa uvuga ko abarenga 2000 amaze kubigisha bakabona uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga, byibuze mu bantu bakora ibizamini ku munsi haba harimo abo yigishije bari hejuru ya 15.

Ati “Kuva mu 2022 twatangiye gukora ibizamini bya buri munsi kandi iyo nakoresheje abantu bake ni nka 20 cyangwa 30. Urumva rero ntihabura abantu icumi cyangwa barenga babona uruhushya rwo gutwara. Ibyo ndabyishimira cyane.”

“Abagore benshi bo mu Mujyi wa Ngoma basigaye bafite uruhushya rwo gutwara imodoka. Abenshi bazaga baje kundeba nkabigisha, ubu noneho abana babo ni bo bari kunzanira. Urangije amashuri yisumbuye ahita amunyoherereza kuko ntanga serivisi neza.”

Mukabalisa utanga akazi ku barenga 15 ku munsi, yungukiye byinshi ku kwigisha imodoka, gusa icy’ingenzi areba ni uko atanga akazi agafasha abakiri bato.

Ati “Nagize umugisha wo kubona imodoka enye zanjye bwite, mfite moto zanjye ebyiri, mfite aho kuba hanjye, nshobora gukora ishoramari nifuza, nshobora gufasha umuryango wanjye muri buri kimwe. Ikindi cyisumbuyeho ni ugutanga akazi mu buryo bwo kugira uruhare mu mibereho myiza y’abandi.”

Inama za Mukabalisa ku bakora aka kazi, ni uko bagomba kuba inyangamugayo, kubahiriza igihe, kutavuga nabi ndetse no kugira urugwiro kugira ngo bibafashe gushyikirana na buri wese. Abakiri bato ababwira kwigirira icyizere kandi bakarangwa n’ikinyabupfura.

Asaba abagore kwitinyuka bakigirira icyizere bakinjira mu mwuga wo kwigisha gutwara ibinyabiziga, kuko ngo ari umwuga mwiza wanabafasha kwiteza imbere mu buryo bwihuse.

Ati “Abakobwa benshi ni abanyantege nke kandi kwigisha imodoka bisaba kwitanga, kubyuka kare no kwihangana. Inama nabagira rero ni uko buri mukobwa cyangwa buri mugore yakwikuramo ko akazi gahemba neza ari ako mu biro, nibashirike ubwoba batwegere tubafashe ntabwo ari ibintu bigoye.”

Mukabalisa afite intego zo kongera imodoka, agatanga akazi ku rubyiruko rwinshi rurimo cyane cyane ab’igitsina gore kuko yifuza gutinyura benshi.

Mukabalisa yagze kuri byinshi birimo kugira imodoka enye zo kwigishirizaho imodoka
Mukabalisa avuga ko amaze guhesha uruhushya abarenga 2000
Mukabalisa afite intumbero zo kongera imodoka no gutanga akazi ku rubyiruko rwiganjemo urw'igitsina gore
Mukabalisa yakebuye abandi bagore bumva ko umwuga wo kwigisha imodoka batawukora

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages