00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Isabukuru y’imyaka 68! Amafoto 50 ya Perezida Kagame mu bihe bitandukanye

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere, Zigiranyirazo Bajecteur
Kuya 23 October 2025 saa 06:04
Yasuwe :

Perezida Paul Kagame yagize isabukuru y’amavuko! Ku wa Gatatu, tariki ya 23 Ukwakira 1957, umuryango wa Asteria Bisinda na Deogratias Rutagambwa bagize umugisha udasanzwe wo kwibaruka umuhererezi mu bana batandatu, bamwita Paul Kagame.

Inkuru y’ubuzima bw’umwihariko bwa Kagame yatangiriye aho, kuko yavutse mu bihe bigoye byarimo ivangura rishingiye ku moko. Nyuma y’imyaka ine gusa, yahunganye n’umuryango we, bajya muri Uganda.

Mu buhungiro, Kagame yatangiye amashuri abanza muri Rwengoro, ayarangije akomereza ayisumbuye muri Ntare School no muri Old Kampala School. Yari umunyeshuri w’umuhanga kandi wagiraga gahunda.

Nyuma y’aho umutwe witwaje intwaro wa FRONASA washinzwe na Yoweri Kaguta Museveni n’ingabo za Tanzania bikuyeho ubutegetsi bwa Idi Amin mu 1979, Kagame n’izindi mpunzi z’Abanyarwanda biyemeza kwiyunga kuri Museveni.

Mu 1980, muri Uganda habaye amatora y’Umukuru w’Igihugu, bitangazwa ko Milton Obote yatsinze, ariko Museveni agaragaza ko habayemo ubujura bw’amajwi. Mu mwaka wakurikiyeho, yashinze umutwe wari ufite intego yo gukura Obote ku butegetsi.

Kagame, Fred Rwigema n’izindi mpunzi z’Abanyarwanda bifatanyije na Museveni n’Abanya-Uganda bari bamushyigikiye muri uru rugamba rwatangiriye muri Kabamba muri Gashyantare 1981, muri Werurwe 1986 bakuraho Obote.

Mu mutwe wa NRA, Kagame yari ashinzwe ubutasi. Na nyuma y’aho Museveni atangiye kuyobora Uganda, yabaye umuyobozi w’urwego rushinzwe ubutasi bwa gisirikare.

Tariki ya 10 Kamena 1989, Kagame yashakanye na Jeannette Kagame wari warahungiye muri Kenya, akaba n’umwe mu Banyarwanda bifuzaga gutaha mu rwababyaye, nubwo ubutegetsi bwa Habyarimana Juvenal bwari bwaravuze ko ibyo bitazashoboka.

Kagame na Jeannette babyaranye abana bane: Ivan Cyomoro Kagame wavutse mu 1990, Ange Ingabire Kagame wavutse mu 1993, Ian Kagame wavutse mu 1996 na Brian Kagame w’imyaka 24 y’amavuko.

Ubwo Gen Maj Fred Rwigema n’izindi mpunzi z’Abanyarwanda batangizaga urugamba rwo kubohora u Rwanda tariki ya 1 Ukwakira 1990, Kagame yari yaragiye kwiga amasomo y’igisirikare mu ishuri rya Fort Leavenworth muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Kagame akimenya ko Rwigema yiciwe ku rugamba, yafashe icyemezo cyo kuza kuziba icyuho. Akigera Kagitumba, yakoze amavugurura akomeye mu mirwanire y’urugamba, araruyobora kugeza ibohoye u Rwanda tariki ya 4 Nyakanga 1994.

Ubwo RPA yari imaze kubohora u Rwanda, yashyizeho Guverinoma y’ubumwe. Icyo gihe, Pasteur Bizimungu yabaye Perezida, Kagame aba Visi Perezida na Minisitiri w’Ingabo kugeza muri Mata 2000 ubwo Inteko Ishinga Amategeko yamutoreraga kuba Perezida.

Muri Kanama 2003, habaye amatora y’Umukuru w’Igihugu, Kagame ayatsinda ku majwi 95,05%. Yatsinze n’ayabaye mu 2010, 2017 na 2024 ku majwi ari hagati ya 93% na 99%. Aya matora yashimangiye icyizere Abanyarwanda bamufitiye, gishingira ku ntambwe ikomeye u Rwanda rwateye mu iterambere kuva yatangira kuruyobora.

Ange Kagame, mu kiganiro yagiranye na IGIHE muri Kanama 2014, yasabwe gusobanura umubyeyi we mu magambo make, yasubije ko ari umugabo ukomeye w’umurwanashyaka.

Yagize ati “Mbaye nshatse kugaragaza uwo Papa ari we mu ijambo rimwe, navuga ko ari umurwanashyaka. Yanyuze mu nzira y’inzitane, ariko byaramwubatse, ntibyamuciye intege. Mwemera nk’umugabo ukomeye mu buryo ntagereranywa.”

Kagame ni umukunzi ukomeye wa siporo. Akunda gukina Tennis, akaba umukunzi w’ikipe y’umupira w’amaguru ya Arsenal na Golden State Warriors ikina muri shampiyona y’icyiciro cya mbere ya Basketball muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru tariki ya 10 Nyakanga 2020, yagize ati “Nshaka umwanya wo gukora siporo, ngakina Tennis, ngakora ingendo z’amaguru. Nkunda kureba umukino wa Basketball, Football, mbese imikino itandukanye, naba ndi aho ikinirwa cyangwa ndebera kuri televiziyo.”

Nk’uko Ange Kagame abivuga, ku Banyarwanda benshi Kagame ni umubyeyi utagereranywa. Kuyoborwa na we ni amahirwe barusha abandi Banyafurika.

Iyi foto yafashwe mu myaka hafi 68 ishize kuko ni iyo mu Ugushyingo 1957, uhereye ibumoso Mzee Mutembe ubyara Kagame muri Batisimu, uteruye umwana ni Agnes Bezinge nyina muri Batisimu, umubyeyi we Asteria Rutagambwa na Gatarina Bushayija wari inshuti y'umuryango
Nubwo yavukiye mu Rwanda ntiyabashije kurukuriramo kubera ubutegetsi bubi bwariho
Yaranzwe no guca bugufi mu bihe bye byo kubyiruka
Umwamikazi Rosalie Gicanda ari kumwe na Paul Kagame wari waje mu Rwanda kumusura mu 1977, icyo gihe Paul Kagame yari afite imyaka 20 y' amavuko
Paul Kagame ari muri 27 batangije urugamba rwagejeje Museveni ku butegetsi bwa Uganda
Perezida Kagame na Jeannette Kagame bakoze ubukwe ku wa 10 Kamena 1989
Major Paul Kagame yemeye guhara ubuto bwe aza kuyobora urugamba rwo kubohora igihugu mu bihe byari bikomeye
Major Paul Kagame ayoboye ingabo ku rugamba rwamaze imyaka hafi ine
Major General Paul Kagame aganira na James Kabarebe wari mu bayobozi bakomeye ku rugamba
Itangazamakuru ni imwe mu ntwaro yifashishijwe na RPF Inkotanyi mu gusobanura intego y'urugamba rwo kubohora igihugu. Aha Paul Kagame yaganiraga n'abanyamakuru ku Mulindi w'Intwari
Ku wa 19 Nyakanga 1994, Paul Kagame yarahiriye anatangira inshingano zo kuba Visi Perezida na Minisitiri w'Ingabo
Perezida Paul Kagame ubwo yasohokaga mu ngoro y'Inteko Ishinga Amategeko kuwa 17 Mata 2000 amaze gutorwa n'Inteko ngo ayobore u Rwanda
Perezida Kagame mu 2003 yarahiriye muri Stade Amahoro imbere y'imbaga y'Abanyarwanda n'inshuti zabo
Umuryango wa Perezida Kagame wari witabiriye irahira rye mu 2003
Bamwe mu bakuru b'ibihugu bya Afurika bitabiriye irahira rya Perezida Kagame mu 2003
Perezida Kagame ashyira umukono ku ndahiro ye mu 2003
Muri Kanama 2010 ubwo hatangazwaga ko Perezida Kagame yatsinze amatora ku majwi 93%
Perezida Kagame yarahiriye kuyobora u Rwanda muri manda ya kabiri y'imyaka irindwi yatangiye mu 2010 ikarangira muri 2017
Perezida Kagame ashyira umukono ku ndahiro nyuma yo kwegukana intsinzi mu matora yo mu 2010
Tariki 18 Kanama 2017 ubwo Perezida Kagame yarahiriraga kuyobora u Rwanda indi myaka irindwi nyuma yo gutsinda amatora ku majwi 98,7 %
Umuryango wa Perezida Kagame umuhora hafi kuri buri ntambwe ateye, aha hari mu 2017 amaze kurahirira kuyobora u Rwanda
Perezida Kagame ashyira umukono ku ndahiro ye mu 2017
Perezida Kagame ubwo yarahiriraga kuyobora u Rwanda muri manda y'imyaka itanu yatangiye mu 2024
Ubwo yari amaze kurahirira kuyobora u Rwanda mu 2024, Perezida Kagame yashyikirijwe Ingabo nka kimwe mu birango by'igihugu
Ubwo hafatwaga amashusho ya filimi mbarankuru The Royal Tour, Perezida Kagame yagaragaye akina Tennis, umwe mu mikino akunda
Imikino y'amaboko, umupira w'amaguru n'izindi siporo zitandukanye byose arabishyigikira
Muri Basketball ni umukunzi wa Golden State Warriors
Muri Nzeri 2017 Perezida Kagame atwaye igare mu ifatwa ry'amashusho filimy Rwanda Royal Tour
Perezida Kagame muri siporo rusange izwi nka Car Free Day tariki 5 Gicurasi 2019
Ni inshuti y'umuryango cyane
Perezida Kagame n’umukobwa we Ange Kagame ku wa 6 Nyakanga 2019 ubwo binjiraga mu cyumba cyabereyemo ubukwe
Perezida Kagame n'umuryango we bishimira Ian Kagame wari mu ba Ofisiye bashya binjiye muri RDF ku wa 4 Ugushyingo 2022
Perezida Kagame ari kumwe n'umuhungu we, Ian Kagame (iburyo) n'abandi banyarwanda babiri basoje amasomo mu Ishuri rya Gisirikare ry’Ubwami bw’u Bwongereza, Royal Military Academy
Hamwe n'umuryango we, ibyishimo biba ari byose
Umunsi umwuzukuru wa Perezida Kagame amusanga ku kazi akamwibutsa gufata akaruhuko
Yizihirwa no kumarana igihe n'umuryango by'umwihariko abuzukuru be
Perezida Kagame afite abuzukuru babiri
Perezida Kagame yita ku mwuzukuru we

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages