00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Angela Merkel ayoboye urutonde rw’abagore 100 bavuga rikijyana ku isi

Yanditswe na

Munyengabe Murungi Sabin

Kuya 29 May 2014 saa 10:07
Yasuwe :

Minisitiri w’Intebe w’igihugu cy’u Budage, Angela Merkel, ni we uyoboye urutonde rw’abagore 100 bavuga rikijyana ku isi rwasohotse kuwa Gatatu tariki ya 28 Gicurasi 2014. Angela Merkel ari imbere y’abagore b’ibihangange ku isi barimo: umufaransa Christine Lagarde, Umuyobozi w’Ikigega mpuzamahanga cy’imari(FMI) waje ku mwanya wa 7, Perezida wa Brazil Dilma Rousseff waje ku mwanya wa kabiri, Michelle Obama waje ku mwanya wa 8, Melinda Gates, Hillary Clinton n’abandi benshi . Nk’uko (…)

Minisitiri w’Intebe w’igihugu cy’u Budage, Angela Merkel, ni we uyoboye urutonde rw’abagore 100 bavuga rikijyana ku isi rwasohotse kuwa Gatatu tariki ya 28 Gicurasi 2014.

Angela Merkel ayoboye urutonde rw’abagore 100 bavuga rikijyana ku isi

Angela Merkel ari imbere y’abagore b’ibihangange ku isi barimo: umufaransa Christine Lagarde, Umuyobozi w’Ikigega mpuzamahanga cy’imari(FMI) waje ku mwanya wa 7, Perezida wa Brazil Dilma Rousseff waje ku mwanya wa kabiri, Michelle Obama waje ku mwanya wa 8, Melinda Gates, Hillary Clinton n’abandi benshi .

Christine Lagarde, Umuyobozi wa Fond monétaire international (FMI)

Nk’uko ikinyamakuru Forbes Magazine , gisanzwe gikora uru rutonde buri mwaka, cyabitangaje, Minisitiri w’Intebe w’u Budage ayoboye uru rutonde inshuro eshatu zikurikiranya . Chrisine Lagarde yegeye imbere ho umwanya umwe ugereranyije n’urutonde rw’umwaka wa 2013 . Nyuma yo kuva muri politike ya Amerika, Hillary Clinton wahoze ari Umunyamabanga wa Leta, yatakaje umwanya wa kabiri yari afite umwaka ushize aba uwa gatandatu .

Umunya-Nigeria Folorunsho Alakija ari na we munyafurika wa mbere w’umuherwe mu bagore, yaje ku mwanya wa 96 kuri uru rutonde . Perezida wa Malawi, ari ku mwanya wa 40 mu gihe umwamikazi w’u Bwongereza amuri imbere ho imyanya 5 gusa .

Beyonce ni we uza imbere mu bahanzikazi bari kuri uru rutonde

Beyonce Knowles, umugore wa Jay-Z , ni we uza imbere mu bahanzikazi , Lady Gaga ari ku mwanya wa 67, Yao Chen ni umukinnyi wa filime w’icyamamare mu Bushinwa ari ku mwanya wa 83 mu gihe Angelina Jolie ari uwa 50.

Dore abagore 30 ba mbere kuri uru rutonde:

1.Angela Merkel (u Budage)
2.Janet Yellen (Amerika)
3.Melinda Gates (Amerika)
4.Dilma Rousseff (Brazil)
5.Christine Lagarde (u Bufaransa)
6.Hillary Clinton (Amerika)
7.Mary Barra (Amerika)
8.Michelle Obama (Amerika)
9.Sheryl Sandberg(Amerika)
10.Virginia Rometty (Amerika)
11.Geun-hye Park(Koreya y’Epfo)
12.Susan Wojcicki (Amerika)
13.Indra Nooyi (Amerika)
14.Oprah Winfrey(Amerika)
15.Irene Rosenfeld (Amerika)
16.Maria das Graças Silva Foster(Brazil)
17.Beyonce Knowles (Amerika)
18.Marissa Mayer (Amerika)
19.Cristina Fernandez de Kirchner (Argentina)
20.Meg Whitman(Amerika)
21.Marillyn Hewson (Amerika)
22.Ursula Burns (Amerika)
23.Helen Clark (New Zealand)
24.Safra Catz (Amerika)
25.Michelle Bachelet (Chili)
26.Nancy Pelosi(Amerika)
27.Gina Rinehart(Australie)
28.Amy Pascal (Amerika)
29.Laurene Powell Jobs & family(Amerika)
30.Margaret Chan(China)


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages