Ni urutonde ngarukamwaka rukorwa n’Ikinyamakuru TIME ruzaho abantu 100 bakomeye mu byiciro bitandukanye bakoramo kandi batanga icyizere cy’ahazaza. Urw’uyu mwaka rwasohotse ku itariki 30 Nzeri 2026.
Harimo abanyapolitiki n’abayobozi b’ibigo n’inzego runaka n’abo mu mikino n’imyidagaduro, abakora ubucuruzi, ubuvanganzo, abahanga muri siyansi, impirimbanyi z’Uburenganzira bwa Muntu n’abandi.
TIME yatangaje ko Dr. Nsengimana ari mu bantu bagize uruhare mu bikorwa byo kurengera imisambi no kubungabunga ibishanga mu myaka isaga icumi ishize umubare w’izi nyoni mu Rwanda wari umaze kugabanuka cyane.
Dr. Nsengimana yatangije RWCA mu 2015 ubwo mu Rwanda habarurwaga imisambi itageze kuri 300 mu gasozi.
Kuva RWCA yatangira ibikorwa byo kubungabunga imisambi, umubare wayo mu Rwanda wakomeje kwiyongera. Mu 2017, ibarura rya mbere ryakozwe ku rwego rw’Igihugu ryagaragaje ko hari imisambi 487.
Mu 2025, umubare w’imisambi mu Rwanda wari ugeze kuri 1.245 na ho mu 2026 ugera kuri 1.438 yiganjemo iba mu Gishanga cya Rugezi cyatangiye kwitabwaho byihariye.
Ibi bivuze ko yiyongereyeho 193 mu mwaka umwe, naho ugereranyije na 487 yabonetse mu 2017, ubwiyongere bwageze ku 195%.
RWCA igaragaza ko mu myaka icumi ishize, imisambi yiyongereyeho 951 uhereye ku ibarura rya mbere ryakozwe ku rwego rw’Igihugu.
Ikinyamakuru TIME cyavuze ko kimwe mu by’ingenzi biranga imikorere ya Dr. Nsengimana ari ugushyira abaturage ku isonga mu bikorwa byo kubungabunga ibidukikije.
Kiti “Ikintu gikomeye mu buyobozi bwa Dr. Nsengimana ni uburyo asobanukiwe ko kurengera ibidukikije n’ibinyabuzima bidashobora kugerwaho hatabayeho uruhare rw’abantu. Akorana n’abaturage mu mibereho yabo kuko babana bya hafi n’ibidukikije bigatuma bahinduka abarinzi babyo bakomeye.”
Nyuma yo gushyirwa kuri uru rutonde, RWCA yatangaje ko yishimiye ko Dr. Nsengimana yarushyizweho kuko bishimangira guha agaciro ibikorwa bye mu kwita ku misambi n’aho iba.
Iki kigo kiti “Twishimiye cyane ko Dr. Nsengimana washinze RWCA akaba n’Umuyobozi Mukuru wayo, yashyizwe ku rutonde rwa TIME100 Next 2026.”
Ikiciro cy’abahanze udushya Dr. Nsengimana yajemo kirimo abantu 19 bo mu bihugu binyuranye. Abaye kandi Umunyarwanda uje kuri uru rutonde mu myaka ibiri yikurikriranya nyuma ya Minisitiri w’Ubuzima mu Rwanda, Dr. Nsanzimana Sabin warujeho mu cyiciro cy’abayobozi mu 2025.
Mu 2025 Dr. Nsengimana yahawe igihembo cyitwa Whitley Gold Award gitangwa n’umuryango w’ubwami bw’u Bwongereza witwa Whitley Fund for Nature kubera ibikorwa byo kubungabunga imisambi no gukorana n’abaturage gifite agaciro ka 100.000£, hafi miliyoni 200 Frw.






Ibitekerezo 0