00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibihugu by’Afurika byorohera ababana bahuje ibitsina

Yanditswe na

Dusabemungu Ange de la Victoire

Kuya 1 July 2015 saa 08:33
Yasuwe :

Hamaze iminsi humvikana igihugu cya Mozambique mu bihugu bishyigikiye ababana bahuje ibitsina nyuma y’aho mu Cyumweru gishize muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika,Urukiko rw’ikirenga rwemeje ko gusezerana ku bantu bahuje ibitsina byemewe muri iki gihugu.

Uretse Mozambique hari ibindi bihugu by’Afurika kubana ku bahuje ibitsina bifatwa nk’ibisanzwe.

Muri Afurika iki kibazo cyakunze kuganirwaho ndetse hari n’abavuga ko uyu atari umuco w’Abanyafurika. Gusa hari n’aho byihanganirwa nko muri Afurika y’Epfo aho itegeko rirwanya ivangura iryo ari ryo ryose rishingiye ku gitsina.
Seychelles, nacyo nta tegeko ribihana kigira.

Ku ikarita ahari ibara ry’umutuku ni ibihugu bitihanganira ubutinganyi

Hagati aho nko muri Malawi, itegeko ryakunze kugira ubukana ku babana bahuje ibitsina aho uwabifatiwemo yakunze guhabwa igifungo kigera ku myaka 14 n’imirimo y’ingufu ku babana.

Gusa Perezida yaje gukuraho ibyo bihano nyuma y’igitutu yokejwe n’amahanga by’umwihariko u Bwongereza n’abandi baterankunga ba Malawi.

Perezida wa Zimbabwe, Robert Mugabe, uwa Uganda Yoweri Museveni n’uwa Gambia Yahya Jammeh batangaje ku mugaragaro ko batemera iyo myitwarire ndetse banavuga ko itemewe muri Afurika.

Perezida Jammeh we yanemeje ko abatinganyi azabirukana mu gihugu cye.

Mu bindi bihugu nka Mauritania na Sudan, ho batanga igihano cy’urupfu ku babana bahuje ibitsina kandi bakabitanga bihanukiriye.

Ibihugu kandi nka Cape Verde, Mauritius, Sao Tome na Principe na Seychelles, byakuyeho ibihano ku babana bahuje ibitsina. Chad nacyo gifatwa nk’igihugu kitabangamira abatinganyi kabone n’ubwo hari gutegurwa itegeko ritarasinywa rishobora ku buza ubutinganyi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages