Gusa ntiwakwirengagiza ko iryo terambere hari n’abo ryafashije kubaka zigakomera.
Bamwe mu baturage bo mu Mujyi wa Kigali baganiriye na IGIHE, batanga ibitekerezo bitandukanye kuri iyi ngingo.
Ingabire Marie Chantal yavuze ko kimwe mu bitera gatanya mu Rwanda ari uko bamwe mu bagabo bakomeje kwimika ingeso y’ubusambanyi.
Ati ‘‘Muri iyi minsi, umugabo arashaka umugore yamara kubyarana na we rimwe, kabiri, agahita abona we yarenze abandi bose. Yagera imbere akabona umwana muto akumva afite irari ryo kureba mu maguru ye. Ubwo rero ni cyo kintu gituma gatanya muri iyi minsi ziba cyane.’’
Ni igitekerezo ahuriraho na Umuhoza Zawadi, wavuze ko hari abagabo bamarana imyaka runaka n’abagore babo, umugabo agatangira kubona umugore we atakiri mwiza nka mbere.
Ati ‘‘Umugabo muramarana imyaka 10 cyangwa 15 akaba araguhaze akumva ko utakigezweho utakiri mwiza […]. Niba umugabo adakoze inshingano, icyagukuye iwanyu ntagikore akamara icyumweru aguteye umugongo, akamara ibyumweru bibiri nta kintu akubwira, ni gute wowe mugore utazabona umugabo ukwitaho nawe ukajya kuryoshya?’’
Umuhoza yongeraho ko hari abagabo birengagiza inshingano z’urugo, amafaranga bakoreye bakayajyana mu kabari no kuyatungisha amahabara, bigasenya ingo.
Umugabo witwa Irankunda Munezero yavuze ko hari abagore batihanganira ko abagabo babo bakennye, bagatangira gucudika n’abandi bafite amafaranga ugasanga bataye ingo zabo.
Ati ‘‘Abagore mugira iraha! Niba ubonye umugabo wawe uyu munsi yashomye, ukaba ubona wa wundi afite ikofi birangira ugiye. Kandi wa mugabo aba yiriwe akoboka ashaka 2000 Frw, nta kuntu azirirwa ahiga 2000 Frw, [wowe umugore] ureba ufite inote za 5000 Frw ngo mwumvikane.’’
Bugingo Désiré na we avuga ko hari abagore babona abagabo babo bakennye bagatangira kubasuzugura ndetse bakabita imbwa.
Ati ‘‘Ntabwo umugore uzamuhahira imvage avuye gukekagura inyama z’inkoko [yaguriwe n’abandi bagabo], ubwo wowe niba wahashye imvange, uzitwa imbwa nyine.’’
Ifoto yakozwe hifashishijwe AI



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!