00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibyo wamenya kuri Christine Chubbuck, umunyamakuru wirasiye kuri televiziyo

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 27 January 2017 saa 09:59
Yasuwe :

Kuwa 15 Nyakanga 1974 nibwo Umunyamakuru Christine Chubbuck wakoreraga televiziyo yo mu Mujyi wa Sarasota muri Leta ya Florida muri Amerika, yirashe mu mutwe ubwo yari mu makuru ndetse nyuma biza kumuviramo urupfu.

Chubbuck utari usanzwe avuga amakuru, yasabye bagenzi be kumuha umwanya maze nyuma y’inkuru eshatu irimo niyavugaga ku bwicanye bwari bwabereye Sarasota, ahita abwira abantu ko bagiye kubona igikorwa cyo kugerageza kwiyahura gica kuri televiziyo ako kanya.

Ati “Bigendanye na gahunda ya Channel 40 ishaka kubagezaho amakuru aheruka ku bwicanyi n’ibindi, ubu noneho mugiye gukurikirana kuri televiziyo, igikorwa cyo kugerageza kwiyahura.”

Nyuma yo kuvuga aya magambo, Chubbuck yahize afata imbunda nto yari yahishe munsi y’ameza, ubundi yirasa mu mutwe hafi y’ugutwi. Yaje kugwa mu bitaro aho yahise ajyanwa igitaraganya.

Kuko abantu benshi bari bakurikiye aya makuru yabaga mu gitondo mu kiganiro cya saa tatu, bahise batangira guhamagara babaza niba koko yirashe cyangwa kwari ukubeshya mu gihe abandi batabaje polisi.

Nyuma y’urupfu rwe, Umuyobozi wa televiziyo yakoreraga yaje kubona urupapuro rwanditswe na Chubbuck avuga uburyo azapfamo ati “Icyamamare kuri televiziyo, Christine Chubbuck yiyahuye ubwo yari mu kiganiro gicaho ako kanya. Yajyanywe mu bitaro aho ubuzima bwe butameze neza.”

Gordon Galbraith wakoranaga na Christine yavuze ko umunsi yiyahuriyeho yari yabyutse ubona afite akanyamuneza ugereranyije n’indi minsi kandi ko akenshi yakundaga kuvuga ku bijyanye no kwiyahura ku buryo yari yarabikozeho n’ubushakashatsi kugira ngo amenye uburyo butandukanye bwakoreshwa.

Mu kiganiro aherutse kugirana na People Magazine, musaza we Greg Chubbuck yavuze ko Christine wari ufite imyaka 29 yababazwaga n’uko televiziyo akorera idaha agaciro itangazamakuru rifatika ahubwo ikita ku bintu by’ubwicanyi n’amaraso.

Abo mu muryango we bavuga ko kandi Chubbuck yari afite indwara yo kwiheba bikabije ndetse no guhindura amarangamutima bya hato na hato.

Greg Chubbuck ati “Nta kijuju cyabaga mu buzima bwe. Ibintu byose byari umukara n’umweru, ibintu byabaga ari byiza cyangwa bibi cyane. Chrissie ntabwo yari azi kwakira ibigenze uko atifuzaga.”

Mu kiganiro yahaye itangazamakuru mu 1974, nyina umubyara yavuze ko yari yarabazwe igice kibamo intangangore ndetse abaganga bamusaba kubyara hakiri kare niba yifuza abana, ibintu atigeze abasha kwakira.

Chubbuck wari kuzuza imyaka 30 ngo yababazwaga no kutagira umukunzi ndetse agakunda kubwira nyina ko ubuzima nibukomeza kumugora azigendera.

Urupfu rwa Christine Chubbuck wavutse ku wa 24 Kanama 1944 rumaze gukinwamo film ebyiri zirimo iyitwa ‘Christine’ na ‘Kate Plays Christine ‘.

Christine Chubbuck yirashe ari kuri televiziyo

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages