Uyu mugabo w’imyaka 60, afite ibigwi bidasanzwe mu kuyobora ibigo bikomeye by’ubukungu, dore ko kuri ubu afite ihuriro n’inama z’ubutegetsi z’ibigo bisaga bitanu hirya no hino ku Isi.
Yabaye igihe kinini muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ariko ni umwana w’Abayahudi barokotse Jenoside yakozwe n’Aba- Nazi mu Ntambara ya Kabiri y’Isi.
Uyu mugabo yigeze gutangaza ko mu myaka ya 1994 yasubiye mu gihugu akomokamo, Israel, agahura na Benjamin Netanyahu, ubu ni Minisitiri w’Intebe w’icyo gihugu, ariko icyo gihe nibwo yari atangiye kwinjira cyane muri politiki.
Netanyahu yahise agira Itzhak umubitsi we n’uwishyaka yari ayoboye ‘Likud’ bakorana imyaka iri hagati y’irindwi n’umunani. Avuga ko Netanyahu yamwigiyeho kwiga ku bantu akamenya gukorana n’ibiganiro by’ubucuruzi bitanga umusaruro.
Ati “Nari nkiri muto ariko yamfashije guhura n’abantu bakomeye mu buzima, twahura nkamenya kubareba mu maso tukaganira nk’abagabo, biramfasha mu bucuruzi. Ubu mpura n’abantu bakomeye tukaganira nta mususu. Ni kimwe mu bimfasha cyane cyane mu bihe bimwe by’ubucuruzi.”
Likud ni ishyaka rikomeye muri Israel ryashinzwe na Ariel Sharon. Itzhak Fisher yaribereye umubitsi mu gihe cy’imyaka ibiri, Netanyahu aza gutsinda amatora aba Minisitiri w’Intebe mu 1996 ariko icyo gihe guverinoma ye iza guseswa mu 1999 asimburwa n’uwitwa Ehud Barak waje kwegura agasimburwa na Ariel Sharon muri 2001.
Itzhak asobanura ko ari umubitsi wa Likud iryo shyaka ryari rifite igihombo cya miliyoni 10 z’amadorali kubera amatora ryari ryatsinzwe mu 1992, agerageza gukorana n’amabanki ayaka inguzanyo kugira ngo rikomeze gukora.
Mu 1997, Itzhak yashinze ikigo cy’ikoranabuhanga mu itumanaho RSL Communications cyari gifite agaciro ka miliyari 1.4 z’amadorali n’abakozi 2 500 mu bihugu 21.
Yakoze mu myanya itabarika y’ubuyobozi bukuru mu bigo bikomeye
Uyu mugabo ugiye kuyobora Inama y’Ubutegetsi ya RDB, agaragara mu buyobozi bw’ibigo bikomeye ku buryo bigoye kwiyumvisha ukuntu akora akazi ke.
Afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri n’icya gatatu yakuye muri Kaminuza y’Ikoranabuhanga ya New York.
Yahoze mu nama y’ubutegetsi bw’ibigo bitera inkunga imishinga ikizamuka Churchill Ventures Ltd kugeza muri 2006; muri NM Incite, LLC. kuva muri 1994-2004; akora no muri Medic Media na Deltha Three Inc. ikigo cyaguze RSL Communications yari yarashinze.
Itzhak kandi yabaye mu nama y’ubutegetsi bw’ibigo by’ubucukuzi bw’amabuye no gutunganya ibyuma, Afarak Group Oyj na Ruukki Group Oyj.
Kuva mu 2010 kugeza muri 2014 yari Umuyobozi Mukuru Wungirije mu kigo Nielsen Holding gikora ubucukumbuzi ku masoko n’ishoramari, gikorera mu bihugu 100 kikagira abakozi basaga 40 000 n’agaciro ka miliyari esheshatu z’amadorali.
Muri uyu mwaka, Itzhak Fisher agaragara mu buyobozi bw’ibigo byinshi bikomeye. Aracyari umujyanama wa Nielsen Holdings afitemo n’imigabane mike; ni umuyobozi muri SITO Mobile ikora iby’ikoranabuhanga mu kwamamaza; Engage3 ikora ubucukumbuzi ku miterere y’umutungo w’ibigo by’ubucuruzi.
Ni umuyobozi mukuru kandi w’ikigo gishora imari mu mishinga ikizamuka muri Amerika na Israel, Pereg Ventures.
U Rwanda rumwitezeho ko azakoresha ubunararibonye bwe n’abantu benshi azi, mu kureshya abashoramari, bakayoboka iki gihugu gikomeje kuza imbere mu byoroshya ishoramari muri Afurika no gutera imbere vuba.



















TANGA IGITEKEREZO