00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Impamvu nyakuri abagabo basinzira nyuma yo gutera akabariro

Yanditswe na

Bukuru JC

Kuya 6 July 2015 saa 08:48
Yasuwe :

Abagore benshi bibaza impamvu abagabo basinzira nyuma yo gutera akabariro gusa ngo nubwo atari ihame ko bose bibabaho ariko abagore bakeneye kumenya impamvu ibitera.

Urubuga Elcrema rwatangaje inkuru ivuga impamvu eshanu zituma abagabo basinzira nyuma y’icyo gikorwa

1. Hari imisemburo y’ibitotsi ikorwa mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina: Nyuma yo gukora imibonano mpuzabitsina ubwonko bw’umugabo buba bwuzuwemo n’ibitotsi kubera imisemburo irimo oxytocin, serotonin na prolactin, iyo icyo gikorwa kirangiye agahita asinzira.

2. Umuvuduko w’amaraso uba uri hejuru: Mu gihe cyo gutera akabariro, amaraso y’umugabo abayihuta cyane , bitewe n’uko umubiri uba wakoresheje imbaraga , iyo birangiye habaho gusinzira kuko umubiri uba wananiwe.

3. Igice cy’ubwonko cyitwa Cerebral Cortex kirazima: Ubushakashatsi bwakozwe bwagaragaje ko nyuma yo gutera akabariro, igice cy’ubwonko cyitwa Cortex Celebral gifasha umuntu gutekereza gisa n’igisinziriye mu gihe ibindi bice by’ubwonko byo bisigara birwana no kuvana ubushake bw’imibonano mpuzabitsina mu mubiri .

4. Ahakorewe imibonano mpuzabitsina: Indi mpamvu nyuma yo gukora imibonano mpuzabitsina ituma abagabo basinzira ni aho yakorewe. Niba ari ku buriri birumvikana ariko niba ari mu modoka cyangwa ahandi hantu hadatanga ubwisanzure ngo ntiwasinzira.

5. Igihe imibonano yakorewe: Indi mpamvu yatuma umuntu asinzira ni igihe imibonano mpuzabitsina yakorewe. Iyo ikozwe mu masaha y’ijoro n’ubundi umubiri uba unaniwe ukeneye kuruhuka.

Icyo gihe iyo umugabo ahise asinzira biba bitewe n’uko n’ubundi umubiri uba ubikeneye.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages