00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imyaka 20 akora isuku: Ubuhamya bwa Twagirimana uharanira kubona Kigali icyeye

Yanditswe na Utuje Cedric
Kuya 27 January 2026 saa 04:39
Yasuwe :

Umujyi wa Kigali wirahirwa n’amahanga, abawutemberamo bakawuvuga imyato bitewe n’ubwiza ntagereranywa n’isuku ihebuje ituma ukurirwa ingofero ndetse benshi bakawufata nk’ icyitegererezo mu bijyanye n’isuku.

Isuku muri uyu mujyi ntabwo yizanye kuko byasabye politiki ihamye ya Guverinoma y’u Rwanda igamije kwimakaza imibereho myiza y’Abaturarwanda.

Igikomeye, rwari urugendo rwo guhindura imyumvire y’abaturage ku buryo bumva neza ko isuku ari ingenzi kandi ko bagomba kuyigiramo uruhare.

Uko gusa neza k’Umujyi wa Kigali ntabwo byikora, kuko hari abakora umunsi ku wundi, bakabyuka iya rubika kugira ngo uhore ubera abandi icyitegererezo.

Abo barimo na Twagirimana Jean Claude, udashobora kugoheka mu gihe Kigali idasa neza. Umunsi we wose, yawuhariye isuku y’uyu mujyi.

Atuye mu Karere ka Nyarugenge, kuva mu 2004, uyu mugabo akora akazi ko gukura imyanda mu ngo z’abantu mu Mujyi wa Kigali.

Mu kiganiro na IGIHE yavuze ko yatangiye gukora aka kazi mu 2004, yabashije kwiteza imbere binyuze muri aka kazi ndetse kugeza ubu atunze umuryango w’abantu batandatu.

Iyo muganiriye, akwereka uburyo akunda akazi ke kuko uretse kuba atewe ishema n’uruhare agira mu isuku y’Umujyi wa Kigali, anishimira ko kamufasha mu buzima bwa buri munsi bw’umuryango we.

Mbere yo kwinjira muri aka kazi, Twagirimana yari inzererezi ku muhanda kuko yagiye i Kigali nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yaratekereje, yiyemeza kuva mu byo kuba imburamukoro, arakora, ubu akujije abana batanu kandi yabonye ubushobozi bwo kubarihira amashuri. Yashinze urugo mu 2008.

Ati “Akazi nagakuriyemo mbasha no gushinga urugo, urumva ko ngakora ngakunze kandi biragoye ko nakavamo nkajya mu bindi kuko ngafata nk’ubuzima.”

Ubwo buzima bugoye yaje kubuvamo mu 2004 bitewe n’umugiraneza wamufashije akamuha akazi ko gukora isuku muri uyu Mujyi wa Kigali akazajya abahemba ibikoresho by’ibanze.

Nyuma yaho yatangiye guhembwa amafaranga, gusa yahembwaga 400 Frw gusa.

Yavuze ko ayo mafaranga yayakoreye kugeza mu 2006 aho yageraga kuri 700 Frw.

Mu 2011 amashyirahamwe bakoreragamo yaje gusenyuka birangira hajemo ba rwiyemezamirimo ku giti cyabo. Ni bo batsindiye isoko ryo gukura imyanda mu ngo z’abantu mu Mujyi wa Kigali.

Twagirimana avuga ko mu gihe cyose amaze akora aka kazi, bimwe mu bintu bikimubangamira harimo abantu batita ku isuku.

Barimo abakivanga imyanda ibora n’itabora, akagaragaza ko bigora kuyivangura ndetse n’abataratangira guha agaciro isuku bagenda bajugunya imyanda aho babonye hose.

Ati “Hari igihe twinjira mu rugo runaka ugasanga umuturage yafashe ibishingwe arabivanga ntiyabivangura kandi buriya ntabwo dupfa gufata imyanda ngo tugende gusa kuko tuba dufite akazi kenshi karimo kubikusanya n’ako kubivangura.”

Uyu mugabo agaragaza ko aterwa ishema no kuba ari umwe mu bagira uruhare mu gutuma Umujyi wa Kigali urangwamo n’isuku kandi ikaba intangarugero no ku bindi bihugu mpuzamahanga.

Ubwo Twagirimana yashyiraga imwe mu myanda yakuye mu ngo z'abantu ayishyira mu modoka zagenewe gutwara imyanda
Twagirimana Jean Claude ari kumwe n'umugore we bafitanye abana batanu
Twagirimana Jean Claude amaze imyaka 22 akura imyanda mu ngo z’abantu mu Mujyi wa Kigali

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages