Mu bushakashatsi bwakozwe n’abarimo Megan Gillian wigisha ubumenyamuntu n’iterambere ry’imiryango muri kaminuza ya Missouri, Jill Suitor wigisha muri kaminuza ya Purdue ndetse na Karl Pillemer wigisha mu ya Cornell, abagore 75% mu babajijwe, bavuze ko bafite abana bakunda kurusha abandi. 25% bo bavuze ko bakunda abana babo kimwe.
Ubushakashatsi bugaragaza ko kurutanisha abana ari ibintu bitangaje kuko ingaruka zabyo ntizirangirira mu buzima bw’umuryango gusa kuko zigera no mu muryango mugari. Nyuma y’aho iki kibazo kigaragaye, imiryango 65% cyabonetsemo yiyemeje gufata ingamba zo kugikemura.
Ubushakashatsi bugaragaza ko iki kibazo gishobora guhungabanya imibereho y’umwana mu gihe cyose cy’ubuzima bwe. Ni kimwe mu bibazo bikomeye bishobora kwangiza amarangamutima ye.
Abashakashatsi bagaragaje ko kuva abana bakiri bato, bamenya ubusumbane buri hagati yabo, kuko ababyeyi benshi ntibashobora guhisha urukundo rwinshi kuri bamwe kurusha abandi. Ibyo bihindura uburyo abana biyumvamo ababyeyi n’uko babafata, bagahangayika, bakiheba, bakagira agahinda gakabije ndetse n’imyitwarire idahwitse.
Hari imyitwarire iterwa n’ingaruka zituruka ku kubura urukundo ruhagije rw’ababyeyi nko gukoresha telefone ku kigero cyo hejuru ku bana bageze mu igihe cy’ubugimbi n’ubwangavu nk’uko abashakashatsi babigaragaza.
Muri Canada ho, ubushakashatsi bwagaragaje ko mu bana bo ku muhanda babajijwe, barindwi ku munani bavuze ko biyumvaga nk’aho hari abavandimwe babo babarutishaga, mu gihe bo bafatwaga nk’ikibazo iwabo, bikaba ari yo ntandaro yo kuva mu miryango, bakajya kuba ku mihanda.
Karmer yavuze ko mu gihe ababyeyi bafite abana batitaho nk’abandi, byibuze baba bakwiye kubatega amatwi, bakabakira nk’abana babo, bakabitaho bijyanye n’ikigero cy’imyaka bagezemo, bakamenya n’ibyo bakunda.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!