Kuba abantu batabasha kubonana no gusabana ni byo bituma usanga hari abahura n’ubwigunge ndetse bamwe bikaba byabaviramo kugira ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe.
Ubushakashatsi bwakozwe na Meta- Gallup Survey bwagaragaje ko umwe mu bantu bane mu 2023 yari afite ikibazo cy’ubwigunge.
CNN yagaragaje urutonde rw’ibintu ushobora gukora bikagufasha kuva mu bwigunge ndetse no kwirinda ko bwakugeraho.
– Tangira gushaka inshuti
Usanga abantu benshi bagera mu bwigunge kubera ko nta babari hafi. Niba ubona ugiye kugera muri iki cyiciro byaba byiza gutangira gushaka abantu bawe ba hafi.
Ibi ni urugendo aho utangira gahoro gahoro ukareba nko mu bantu bawe ugashaka umwanya wo kubonana na bo, kubandikira nka rimwe mu cyumweru ndetse ukanyuzamo ukabasura n’ibindi bikorwa bituma murushaho kwegerana.
– Gena uko umubano ukwiye kugenda
Umubano wose uko waba umeze haba hagomba kuba imirongo ikwiye kugenderwaho kabone n’iyo yaba ari umubyeyi n’umwana. Haba hakwiye kubaho bya bintu buri wese akwiye kubaha kugira ngo murusheho kubana neza.
Gushyiraho imirongo ntarengwa mukabana muziranye ibyo buri wese akwiye kubaha no kutarengera bituma hatabaho kugirana amakimbirane mu gihe umwe yakoze ibyo mugenzi we atishimiye.
– Banza wimenye wowe ubwawe
Niba ushaka kugira umubano n’abandi ku buryo buzagufasha kutagira ubwigunge ni byiza ko wowe umenya uko wifuza kubana n’abandi, ibigushishima, ibyo abandi bakora bikubangamira n’ibindi.
Bigufasha kurushaho kumenya uko uzabana n’abandi kuko uzaba wiyizi neza niba ubona ibyo bakora bikubangamiye ukaba wamenya n’uko ubyikuramo.
– Iga uburyo bwo gukemura amakimbirane
Abanyarwanda ni bo bavuga ngo nta zibana zidakomanya amahembe. Mu mubano wose hashobora kuzamo ibyo mutumvikanyeho, biba byiza iyo uzi uburyo bukwiye bwo kuyakemura, bituma udatandukana n’abantu mu buryo bworoshye.
– Iga gushima no kunyurwa
Niba ufite abantu mubanye biba byiza kubashimira uburyo mubanye neza kuko bituma bumva ko unyuzwe na wa mubano mufitanye. Iyo ufite iyi migirire bifasha gusigasira wa mubano no kukurinda gutakaza inshuti no kuba wenyine.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!