PAMO ni irushanwa Nyafurika ryatangijwe mu 1987, aho abanyeshuri batarengeje imyaka 20 baturutse mu mashuri yisumbuye mu bihugu bitandukanye bya Afurika bahurizwa hamwe bagahabwa ibizamini by’Imibare.
Iri rushanwa riba rigizwe n’ibibazo bitatu by’Imibare bisaba gutekereza cyane mu gihe bisubizwa bigakorwa mu gihe cy’amasaha 4 n’iminota 30.
Ishimwe Primat ugiye guhagararira u Rwanda muri aya marushanwa ku nshuro ya mbere afite intumbero zo gukora uko ashoboye agatsindira imidari akazamura ishema ry’igihugu cye ndetse n‘abakobwa muri rusange nk’uko abitangaza.
Yagize ati “Kuba ngiye guhagararira igihugu ni ibintu byo kwishimirwa ndetse n’ishema rikomeye niyo mpamvu nanjye mfite gukora uko nshoboye sintenguhe icyizere nagiriwe.”
Yakomeje akangurira abandi bagenzi be bakiri mu mashuri yo hasi kwiga Imibare na siyansi kuko usanga ibihugu byinshi iterambere ryabyo ariho rishingiye.
Ibi yabitangaje ubwo habaga umuhango wo gusezera no guha impanuro abanyeshuri batandatu nawe arimo baturutse mu bigo bitandukanye mu Rwanda bagiye kwerekeza muri Maroc kwitabira aya marushanwa.
Aba banyeshuri bahagararira u Rwanda muri aya marushanwa bahugurwa kandi bakanategurwa n’Ikigo Nyafurika gishinzwe guteza imbere Ubumenyi bushingiye ku Mibare (AIMS) ku bufatanye na Minisiteri y’Uburezi n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA).
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA), Dr Bernard Bahati, wari witabiriye uyu muhango yavuze ko kwitabira ibi bizamini bidafatwa gusa nk’umuhango ahubwo bifatwa nk’igipimo cyiza cyo kugereraho ubumenyi bw’abana b’Abanyarwanda.
Yagize ati “Iki gikorwa kidufasha kureba uko abana bacu bahagaze mu byerekeye Imibare na siyansi kikanashishikariza abana gushyira mu bikorwa ibyo baba barize.”
Yasabye ko ubu buryo bukoreshwa muri aya marushanwa bwajya bwifashishwa no mu mashuri asanzwe kugira ngo bigere no ku bandi banyeshuri bizamure ubumenyi bwabo.
Mu irushanwa ry’uyu mwaka ibihugu 11 nibyo bimaze gutangaza ko bizaryitabira aho buri gihugu kiba gifite abanyeshuri batandatu bagihagarariye.
Umunyeshuri mu mwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye, Biranejeje Niyikiza Lois, yavuze ko ari iby’agaciro guserukira igihugu yemeza ko intego nta yindi ari ugutahana intsinzi.
Umuyobozi uhagarariye ibikorwa byo kongerera abarimu Ubushobozi muri AIMS Rwanda, Dr Herine Otieno Menya, yavuze ko intego yabo ari ukuzamura ubushobozi mu bijyanye n’Imibare na siyansi mu Rwanda ku kigero mpuzamahanga.
Yagize ati “iyi ni intambwe ikomeye kuko bituma tumenya impano zihishwe ziturimo. Twizera neza ko ni dukomeza kuzikuza bizagira akamaro mu iterambere n’impinduka mu bukungu bw’iguhugu.”
Umwaka ushize nibwo bwa mbere u Rwanda rwari rwitabiriye aya marushanwa ya PAMO hamwe n’itsinda ry’abahungu batatu n’abakobwa batatu babasha kwegukana imidari itatu y’umuringa baba aba mbere muri Afurika y’Uburasirazuba baza ku mwanya wa karindwi muri Afurika yose.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!