Ni inkuru yababaje benshi bijyanye n’uko bari bamuzi nk’umubyeyi w’imfura, ukunda umurimo, agakunda igihugu kandi agashyira mu gaciro.
Nubwo hari byinshi yakoze mu gihe cye, hari bimwe mu bikorwa byabaye mu gihe yari ayoboye Inteko Ishinga Amategeko byahinduye imibereho n’ubuzima bw’Abanyarwanda benshi batazibagirwa ari na byo tugarukaho muri iyi nkuru.
Senateri Mukabalisa Donatille yatorewe bwa mbere kuba Umudepite mu 2003, aho yari ari mu Ishyaka riharanira ukwishyira ukizana kwa buri muntu, PL. Kuva icyo gihe urugendo rwe rwahise rukomereza mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda.
Muri iyo myaka yamaze mu Nteko Ishinga Amategeko, yanyuze mu mitwe yombi, ndetse anayobora umutwe w’Abadepite. Ibi ni bimwe mu bikorwa bikomeye byagezweho ku buyobozi bwe bitazibagirana.
Ivugururwa ry’Itegeko Nshinga
Nyuma y’imyaka ibiri gusa atorewe kuyobora Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite, mu 2015, Mukabalisa Donatille, yahise ahura n’ihurizo ryari rikomeye kandi yagombaga gutsinda uko byagenda kose.
Bwari ubusabe bw’Abanyarwanda barenga miliyoni enye bari basabye ko Itegeko Nshinga ryavugururwa, Perezida wa Repubulika Paul Kagame agakomeza kubayobora.
Itegeko Nshinga ryavugaga ko manda y’Umukuru w’Igihugu imara imyaka irindwi kandi ikongerwa inshuro imwe gusa. Perezida Kagame wari waratorewe kuyobora u Rwanda mu 2003, yari kurangiza manda ze ebyiri muri 2017.
Nyuma y’uko Abanyarwanda bishimiye imikorere ya Perezida Kagame babonye ko bakwiye ko Itegeko Nshinga ryavugururwa, batanga ibyifuzo birasuzumwa ndetse biza no kugerwaho.
Ingingo ya 101 yaravuguruwe, manda ya Perezida igirwa imyaka itanu, ariko ikazatangira kubahirizwa nyuma y’indi manda y’imyaka irindwi yari igiye gukurikiraho kandi na Kagame yari yemerewe kuyiyamamazaho cyane ko yanabisabwaga n’abaturage cyane.
Iyi ngingo ntiyari yoroshye mu banyapolitiki, ku buryo no kuyobora Abadepite badahuje ibitekerezo bya Politiki na byo byasabye ubuhanga kugira ngo Itegeko ritorwe.
Uyu ni umwe mu mishinga itazibagirana kuko kuvugurura Itegeko Nshinga ari ikintu kiba gikomeye mu gihugu icyo ari cyo cyose gusa kuko abaturage bari bamaze kubiha umugisha binyuze muri referandumu ntabwo byari bikigoranye.
Nzabonimana Serge Guillaume wabaye Umujyanama we guhera mu 2014 kugera mu 2020 yasobanuye ko igikorwa cyo kuvugurura Itegeko Nshinga cyakozwe neza nk’uko Abanyarwanda babyifuzaga.
Yagize ati “Icyo gihe Inteko yakiriye ubusabe bw’abantu bagera kuri miliyoni enye mu gihugu hose, icyo gikorwa cyarabaye kandi gikorwa neza. Urumva kwakira ubwo busabe bungana buryo, kubusuzuma no kubugenzura, kumenya ibyo banditse, ni ikintu gikomeye cyane cyabaye kandi ngira ngo byose mwabonye ko byagenze neza uko Abanyarwanda bari babisabye.”
Kubariza abagize guverinoma mu ruhame
Guhera mu 2013, ubukungu bw’u Rwanda bwari butangiye kuzamuka, ndetse amafaranga atangiye kuboneka ku gihugu nk’u Rwanda cyari muri gahunda y’Icyerekezo 2020.
Ubukungu bw’igihugu bwari buri gutera imbere kuko rwari rugeze ku gukoresha ingengo y’imari ya miliyari 1.653 Frw.
Ibyo byasabaga ko inzego zose ziharanira ko ukwiyongera kw’ingengo y’imari kujyana n’ibyo Abaturage bakenera.
Ubwo Perezida Kagame yakiraga indahiro z’Abadepite mu Ukwakira 2013, yanabibukije ko bagomba guharanira ko ibikorwa byose biba biri mu nyungu z’abaturage.
Ibyo byatumye Inteko ishyira imbaraga mu gukurikirana imikorere n’imikoreshereze y’umutungo cyane ko biri mu nshingano yayo, yo kugenzura ibikorwa bya Guverinoma hagamijwe kumenya ahakiri intege nke, ibitari gukorwa byakabaye bikorwa n’ibindi biri mu nyungu z’abaturage bikwiye kwitabwaho.
Sheikh Musa Fazil Harerimana yabwiye IGIHE ko k’ubuyobozi bwa Mukabalisa Donatille, ari bwo Inteko yari nk’igihimba cy’iterambere ry’Igihugu kandi yayiyoboye neza.
Ati “Burya umubiri ugira igice cy’amaguru, ukagira umutwe n’igihimba. Yayoboye igice cy’igihimba kiremereye. Igihe cye ni igihe twavaga mu bukene bwo kuvuga ngo Jenoside yakorewe Abatutsi irahagaritswe, igihugu gihagaze gite?”
Yakomeje ati “Kuva muri 2013 na mbere yaho gato, ubukungu busa n’uburi kugana aheza, amafaranga yariyongereye. Rero yiyongereye na ba rusahuriramunduru bashaka kwiyongera, n’imikorere ugasanga bamwe badashyiramo imbaraga zihagije…amafaranga yari amaze kwiyongera byari ngombwa ko abantu bayakurikirana kandi ababikora neza ni Abadepite bajya hirya no hino bari bafite amakuru menshi.”
Musa Fazil Harerimana yasobanuye ko ibyo byatumye abayobozi mu nzego zitandukanye batangira gukora bazi ko bazabazwa inshingano z’ibyo badakora uko bikwiriye kandi bitanga umusanzu mu kubaka igihugu.
Yerekanye ko ibyo biri no mu byagabanyije amakosa yakundaga kugaragazwa n’Umugenzuzi w’Imari ya Leta buri mwaka.
Amategeko y’ingenzi yaratowe
Guhera mu 2013, Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, yasuzumye kandi inatora amategeko atandukanye yasubizaga ibibazo bitandukanye byari muri sosiyete Nyarwanda.
Mu mategeko yemejwe afite aho ahuriye n’ubuzima bwa buri munsi bw’abaturarwanda harimo irirebana n’abantu n’umuryango, ryafashije mu gukemura ibibazo bishingiye ku makimbirane yo mu ngo.
Musa Fazil Harerimana ati “Buriya habayeho ibyerekeranye n’Itegeko ry’Umuryango, buri wese aryibonamo. Buri wese aba mu muryango kandi umuryango ni wo ushingiraho ubuzima bw’igihugu.”
Nzabonimana Serge Guillaume na we yosobanuye ko ari itegeko rikomeye kuko rifasha abantu gukomeza kwiyubaka.
Yagaragaje ko iri tegeko ry’umuryango ryatowe muri 2016 nubwo ryakomeje kugenda rivugururwa ariko ryagize uruhare mu gukemura ibibazo bishingiye k’umuryango.
Hari kandi amategeko agenga imisoro n’amahoro yatowe mu mwaka wa nyuma wa manda ye, agamije gufasha igihugu kwishakamo ubushobozi bitabaye ngombwa gutegera amaboko amahanga, ahubwo bigamije mu kwihaza mu ngengo y’imari igihugu gikoresha.
Itegeko riteganya ibyaha n’Ibihano muri rusange na ryo ryatowe muri manda ya 2018, kandi ryagize uruhare mu itangwa ry’ubutabera ndetse kuri ubu ryamaze kuvugururwa kugira ngo rijyanishwe na Politiki y’Igihugu nsanasano no gukemura ibibazo hatisunzwe inkiko.
Muri iyo myaka hatowe amategeko menshi arebana n’ubuzima bwa buri munsi bw’umuturage nk’itegeko rigenga serivisi z’ubuvuzi, zirimo ingingo yemerera abangavu guhabwa serivisi zirimo n’izo kuboneza urubyaro. Harimo kandi ibijyanye no gutwitira undi no kororoka hifashishijwe ikoranabuhanga.
Mu 2018 kandi Inteko Ishinga Amategeko yanatoye itegeko ry’umurimo ririmo ko hagomba gusohoka iteka rya Minisitiri rigena umushahara fatizo, icyakora na n’ubu ntabwo iryo teka rirasohorwa ngo hagenwe umushahara fatizo.
Hari amategeko menshi yatowe kandi y’ingenzi mu nzego zitandukanye arimo arebana n’ubutaka, ubucuruzi, imisoro, ubutabera, ubuzima, ikoranabuhanga, ubuhanzi n’andi.
Guhuza amatora y’Abadepite n’aya Perezida
Kuva mu 2003, ubwo u Rwanda rwavaga mu nzibacyuho, amatora y’Abadepite yagiye aba mu bihe bitandukanye n’aya Perezida wa Repubulika. Manda y’abadepite yamaraga imyaka itanu na ho iy’Umukuru w’Igihugu ikaba irindwi.
Icyakora guhera mu 2024, manda y’Umukuru w’Igihugu yabaye imyaka itanu nk’uko byavuguruwe mu Itegeko Nshiga mu 2015, ingana n’iy’abadepite.
Mu 2024, hafashwe icyemezo cy’uko amatora y’Umukuru w’Igihugu n’ay’Abadepitee yajya abera rimwe cyane ko manda za bo zasaga n’izirangiriye rimwe kandi zinganya imyaka.
Guhuza ayo matora byari bigamije kugabanya ingengo y’imari igenda mu matora kuko wari gusanga buri gihe hateguwe amatora y’Abadepite ukwayo n’ay’Umukuru w’Igihugu ukwayo, kandi mu mezi akurikiranye.
Imikoranire n’izindi Nteko
Nzabonimana Serge wabaye Umujyanama wa Mukabalisa Donatille, yabwiye IGIHE ko ku buyobozi bw’uyu mubyeyi witabye Imana, yakunze gutsura umubano n’izindi Nteko z’Ibihugu mu kwagura imikoranire n’umubano.
Ibyo kandi byajyanaga no kugira uruhare mu kumenyekanisha u Rwanda ku ruhando mpuzamahanga mu bijyanye no guteza imbere uburinganire n’ubwuzuzanye bw’abagabo n’abagore.
Ati “Ikindi kintu muziho, nagize umugisha wo kugendana na we kenshi mu ngendo mu mahanga, mu mikoranire y’Inteko. Ahenshi bamutumiraga kujya gusobanura uko umunyarwandakazi yatejwe imbere kandi akabisobanura mu buryo bwumvikana ku buryo abantu bose bumva uburemere n’agaciro kabyo. Yagize uruhare rukomeye cyane mu kugaragaza ishusho y’igihugu cyacu mu mahanga.”
Umunyarwanda yategejwe imbere ndetse u Rwanda rukomeje kuba ku isonga ku Isi mu kugira abagore benshi mu nzego zifata ibyemezo.
Raporo igaragaza ko abagore bagize 63,8% by’abagize Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite, na ho muri Sena bakaba bangana na 50%.
Kuri ubu Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda igirana imikoranire n’izindi nteko z’ibihugu binyuranye ku Isi ndetse bikunze gusura u Rwanda bigamije kuyigiraho.
Ni byinshi Mukabalisa Donatille yakoranye n’Abadepite muri manda ebyiri yayoboyemo Umutwe w’Abadepite kandi biri mu nyungu z’Abanyarwanda nko kugenzura ibikorwa bya guverinoma, gukemura ibibazo by’abaturage, kubakorera ubuvugizi, gusuzuma no gutora amategeko n’ibindi.
Abo bakoranye benshi bamufata nk’umuyobozi wihariye kandi wari ufite ubunararibonye.
Bagaragaza ko mu gihe cye, akorera Leta, yari umuntu urangwa no guca bugufi mu nshingano ze, kujya inama, kuba urugero rwiza no guharanira inyungu rusange.
Ni umubyeyi wayoboye Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite imyaka 11, hagati ya 2011 na 2024.
Yitabye Imana ku wa 30 Nyakanga 2026 azize uburwayi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!