Iyi gahunda yatangijwe ku mugoroba wa tariki 14 Ukuboza 2023 muri Park Inn Hotel yateguwe na Hubert Sugira Hategekimana, inzobere mu mibanire y’abashakanye n’iy’abantu muri rusange.

Abitabiriye uyu mugoroba bishimiye iki gikorwa, basaba ko cyakongerwa igihe kimara cyangwa iminsi nyuma yo kunyurwa n’inama bahawe n’abarimo Dr Muyombo Thomas [Tom Close], Ngarambe François-Xavier n’umugore we Kagoyire Yvonne Solange, Pasiteri Hortense Mazimpaka na Hubert Sugira wari uyoboye ibi biganiro.

Abatanze ibiganiro bagarutse ku buhamya ku mibanire yabo n’abo bashakanye, uko baganira ku bibazo byabo nuko babikemura muri rusange.

Pasiteri Hortense Mazimpaka yavuze ko nta muhanga w’umuryango ubaho ahubwo umuryango ukomezwa no guhora abantu biga, ashimira Hubert Sugira wateguye iki gikorwa.

Yakomeje avuga ko iyo umugore n'umugabo batandukanye haba habayeho gushwanyuka atari ugutandukana nk'uko bivugwa.

Ati “Iyo tuvuze gutandukana kw’abashakanye mu by’ukuri siryo jambo twagakwiye gukoresha kuko hatandukana ibintu byari byegeranye ariko ikintu cyinjiranyemo n’ikindi ntabwo aba ari ugutandukana ahubwo ni ugushwanyuka.”

“Umugore n’umugabo iyo batandukanye ni uko tubyita. Ni nk’aho ari intebe yegeranye n’indi mu by’ukuri si uko bimeze ni ugushwanyagurika kuko baba barinjiranyemo barabaye umwe. Iryo shwanyagurika rero risiga amahano n’ibikomere cyangwa kuvirirana kw’amaraso ku mutima bitagira ikibikiza.”

Kagoyire Yvonne Solange avuga ko umuryango ari isaro ry’ igicumbi cy’urukundo ukaba ishuri ry’ubuzima ndetse n’ishusho y’Imana.

Ngarambe François-Xavier yavuze ko umuryango ari ikirango cy’urukundo , ubumwe n’ishuri ryabyo byombi.

Uyu mugabo yavuze ko gutandukana kw’ababyeyi be kwamuteye igikomere ariko yakize nyuma yo kongera gusubirana nawe ubwe abigizemo uruhare.

Ati “Niba hari igikomere gikomeye nagize mu buzima ni icyo kutabona ababyeyi bajye babana, birankomeretsa cyane ariko amahirwe nagize ni uko nagenda hose ku mpande zombi kandi bakankunda.”

“Icyo gikomere cyavuyemo imbaraga zo gufata icyemezo cyo kuzubaka urugo rutazigera rushwanyagurika, ubuzima bufite intego nabutangiye nkiri muto.”

Ngarambe wari umwana umwe iwabo , yabashije kongera guhuza ababyeyi be bari baratandukanye mu 1972 , bongera gusubirana mu 1992 gusa nyuma bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Aline Umutoni ushinzwe guteza imbere umuryango ndetse no kurengera umwana muri MIGEPROF (Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’umuryango) yashimye iki gikorwa, avuga ko kije kunganira gahunda z’iyi minisiteri mu guteza imbere no gukemura ibibazo biri mu muryango.

Ati “Ku bwanjye bincishije bugufi kubona abantu bangana gutya bicara bavuga umuryango, kuba usigaye uri kuri gahunda zanyu mu biganiro bitandukanye ni uko umuryango ari uwagaciro, kandi muwufite ku mutima.”

“Naje mvuye i Nyagatare ,twari tumazeyo igihe tuganira n'imiryango isaga 150 ntabwo ari akazi kaba koroshye, ariko kuba namwe mufite ubwo bushake bwo kuganira ku muryango biraduha imbaraga, urebye ibyo batubwira byinshi ni ibibazo biri mu muryango ndetse bigira ingaruka mbi kubana.”

Hari Couple yiyungiye muri ibi biganiro

Muri uyu mugoroba bamwe mu bitabiriye bagize umwanya wo kubaza ibibazo no kugisha inama barimo couple yaturutse i Musanze (itashatse ko amazina yabo ajya mu itangazamakuru).

Bavuze ko bamaze imyaka itanu babana bafitanye umwana w’imyaka ine ariko imibanire yabo ikaba itameze neza dore ko bari mu gihe cyo guhana gatanya ndetse bakorana mu kigo kimwe.

Ati “Ubu turi mu bihe byo gutandukana , gusa njye ntabwo natinya kubivuga ko ntashaka ko uko gutandukana kubaho, ubu ibigusha umubano wacu byabaye byinshi, njye nahisemo kujya ku ruhande , mbe mbaretse nitekerezeho ndetse na we yitekerezeho, ubu turacyaganira tureba uko twakiza umubano wacu, gusa njye ntabwo nshaka ko dutandukana, namubwiye ko bitari mu ntekerezo zanjye.”

Tom Close yabwiye uyu muryango ko gutandukana atari yo mahitamo akwiye, ashima ubutwari bagize bwo kuzana muri uyu mugoroba .

Ati “Njye ndabona ari ibintu byoroshye , kuba mwazanye byo ubwabyo ni ikimenyetso cy’uko mwembi mufite ubushake bwo kubikemura, niba mwavuye i Musanze mukanyura mu nzira nyinshi mukagera hano , ubu ikibazo cyakemutse.”

Pasiteri Hortense Mazimpaka we yagize ati “Ibyo byose tubicamo, umuriro uhora waka ariko ukazima, iyo umuntu yavuze ko aruvamo n’ubundi aba yagiye. Ubwo bushake mufite busonuye ikintu kinini niba mwavuze ko gutandukana atari inzira mwajyamo ndagira ngo mbinginge kubw’imbabazi z’Imana mukigumane."

"Ntamuhanga w’umuryango ubaho kuko duhora twiga ibintu bishya twifuza ko waba mwiza kurushaho Hubert yarakoze kutwicaza hano no kuzameza kuhatwicaza kugira ngo turinde icyo nabonye ari ingenzi kuruta ibindi byose ku Isi.”

Pasiteri Hortense Mazimpaka amaranye imyaka 28 abana n’umugabo we avuga ko Imana yabeshejeho umuryango we imuha ibyiringiro ku ntamuryango utabaho kuko wavuye mu muriro ariko ubaho.

Hubert Sugira yagaraje ko benshi mu bahitamo gutandukana birangira bicuza kuri iki cyemezo bafashe, ndetse agaragaza ko igisubizo cy’ibibazo byo mu rugo atari ugutandukana.

Ati “Igisubizo cy’ibibazo byo mu rugo ntabwo ari gushwanyuka (yashatse kuvuga gutandukana) abantu benshi ntabwo babizi ariko mu Bwongereza 56% by’abantu batandukana barabyicuza.”

“Abantu benshi bakunze kuvuga ngo niba byaze mutandukane ariko ntidusubira inyuma ngo tujye kubaza abatandukanye ibyakurikiyeho ,. Gutandukana sicyo gisubiza cya mbere kuko ntikiramba."

Hubert Sugira yifashishije imibare yatanzwe n’ikigo cy’abavoka cyo mu Bwongereza gifasha abantu gutandukana avuga ko abantu batandukanye bwa mbere iyo bagiye kubaka baba bafite amahirwe angana na 40% yo kubaka urugo rwiza.

Abantu basenye kabiri bakubaka ubwa gatatu bababafite amahirwe ya 10% yo kubaka urugo rwiza.

Kigali Family Night ni gahunda ngaruka kwezi izajya iba buri wa gatanu wanyuma w'ukwezi , izajya ihuza abagize umuryango baganire ku bibazo biwugarije mu rwego gukomeza kuba umuryango nyarwanda utarimo ibibazo.

Abitabireye batashye banyuze n'ibiganiro bahawe
Abitabireye batashye banyuze n'ibiganiro bahawe
Abitabiriye bahawe umwanya wo kubaza ibibazo kubyo badasobanukiwe neza
Abitabiriye bahawe umwanya wo kubaza ibibazo kubyo badasobanukiwe neza
Abubatse n'abakiri mu nzira zo kubaka urugo,  banyuzwe n'ibiganiro bahawe  bibafasha kwiyubaka no kuzubaka neza imiryango izabakomokaho
Abubatse n'abakiri mu nzira zo kubaka urugo, banyuzwe n'ibiganiro bahawe bibafasha kwiyubaka no kuzubaka neza imiryango izabakomokaho
Batashye banyuzwe
Batashye banyuzwe
Bishimiye ko Kigali Family Night igiye kuzajya iba buri kwezi
Bishimiye ko Kigali Family Night igiye kuzajya iba buri kwezi
Dr Muyombo Thomas [Tom Close] avuga ko izingiro ry’ibintu byose umuntu acamo ari umuryango iyo hatameze neza n’ahandi aba ari nko mukazi bitagenda neza
Dr Muyombo Thomas [Tom Close] avuga ko izingiro ry’ibintu byose umuntu acamo ari umuryango iyo hatameze neza n’ahandi aba ari nko mukazi bitagenda neza
Hubert Sugira yashimiwe kuri iki gikorwa cyiza yateguye, asabwa no kureba uko haganirwa ku batarashyingirwa nabo bagahabwa ibiganiro nk'ibi bibafasha
Hubert Sugira yashimiwe kuri iki gikorwa cyiza yateguye, asabwa no kureba uko haganirwa ku batarashyingirwa nabo bagahabwa ibiganiro nk'ibi bibafasha
Igitekerezo cya Kigali Family Night  cyaturutse kuri Hubert Sugira n'umugore we
Igitekerezo cya Kigali Family Night cyaturutse kuri Hubert Sugira n'umugore we
Imiryango yitabiriye Kigali Family Night yari ifite akanyamuneza ku maso n'amatsiko y'ibiganiro bagiye bahabwa
Imiryango yitabiriye Kigali Family Night yari ifite akanyamuneza ku maso n'amatsiko y'ibiganiro bagiye bahabwa
Kagoyire Solange aramukanya na Dimitrie Sissi Mukanyiligira
Kagoyire Solange aramukanya na Dimitrie Sissi Mukanyiligira
Kagoyire Solange avuga ko umuryango ari isaro ry’igicumbi cy’urukundo, ukaba ishuri ry’ubuzima ndetse n’ishusho y’Imana.
Kagoyire Solange avuga ko umuryango ari isaro ry’igicumbi cy’urukundo, ukaba ishuri ry’ubuzima ndetse n’ishusho y’Imana.
Kigali Family Night yateguriwe abubatse n'abatararushinga
Kigali Family Night yateguriwe abubatse n'abatararushinga
Aline Umutoni ushinzwe guteza imbere umuryango ndetse no kurengera umwana muri MIGEPROF, yashimiye gahunda ya Kigali Family Night yatekereje ku bibazo byugarije umuryango
Aline Umutoni ushinzwe guteza imbere umuryango ndetse no kurengera umwana muri MIGEPROF, yashimiye gahunda ya Kigali Family Night yatekereje ku bibazo byugarije umuryango
Ngarambe François-Xavier yavuze ko gutandukana kw’ababyeyi be, kwamuteye igikomere ariko yakize nyuma yo kongera gusubirana na we ubwe abigizemo uruhare
Ngarambe François-Xavier yavuze ko gutandukana kw’ababyeyi be, kwamuteye igikomere ariko yakize nyuma yo kongera gusubirana na we ubwe abigizemo uruhare
Pamela Mudakikwa ni we wari umusangiza w'amagambo muri uyu mugoroba  w'umuryango
Pamela Mudakikwa ni we wari umusangiza w'amagambo muri uyu mugoroba w'umuryango
Pasiteri Hortense Mazimpaka avuga ko nta muhanga w’umuryango ubaho ahubwo ukomezwa no guhora abantu biga ibishya bibafasha kubaka
Pasiteri Hortense Mazimpaka avuga ko nta muhanga w’umuryango ubaho ahubwo ukomezwa no guhora abantu biga ibishya bibafasha kubaka
Pasiteri Hortense Mazimpaka n'umugabo we bakurikiranye ibiganiro byatangiwe muri iki gikorwa
Pasiteri Hortense Mazimpaka n'umugabo we bakurikiranye ibiganiro byatangiwe muri iki gikorwa
Uyu mugoroba w'umuryango wiswe Kigali Family Night  ni ubwa mbere wari ubayeho  ariko ugiye kujya uba buri kwezi
Uyu mugoroba w'umuryango wiswe Kigali Family Night ni ubwa mbere wari ubayeho ariko ugiye kujya uba buri kwezi
Wari umwanya mwiza wo kuramukanya kuri bamwe  batari baherukanye
Wari umwanya mwiza wo kuramukanya kuri bamwe batari baherukanye
Abitabiriye uyu mugoroba w'umuryango basabye ko wakongerwa amasaha cyangwa iminsi umara kubera inyota baba bafite yo kumenya no kwiga uko bakiyubaka bo ubwabo
Abitabiriye uyu mugoroba w'umuryango basabye ko wakongerwa amasaha cyangwa iminsi umara kubera inyota baba bafite yo kumenya no kwiga uko bakiyubaka bo ubwabo
Nyuma y'ibiganiro hafashwe ifoto y'urwibutso
Nyuma y'ibiganiro hafashwe ifoto y'urwibutso

Amafoto:Kwizera Remmy Moses