00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Yahuye n’uruva gusenya ubwo yasuraga umukunzi we yitwaje agakingirizo

Yanditswe na

Thamimu Hakizimana

Kuya 25 January 2016 saa 11:38
Yasuwe :

Umukobwa yari amaze iminsi atabonana n’umukunzi we, nyuma yigira inama yo kumusura yitwaje agakingirizo atinya ko yamutera inda, agezeyo ahahurira n’uruva gusenya.

Byukusenge Antoinette, ni umukobwa w’imyaka 25 utuye mu Murenge wa Kinyinya, Akarere ka Gasabo. Yavuze ko ubu ari mu gahinda gakomeye nyuma y’aho asuriye umukunzi we kuwa Kane w’icyumweru gishize tariki 21 Mutarama 2016 yitwaje agapaki k’udukingirizo mu ishakoshi ye atinya ko yaterwa inda idateganyijwe, ariko umukunzi we agahita amukekaho uburaya.

N’agahinda kensi, Byukusenge yabwiye IGIHE ko yababajwe cyane n’uburyo umukunzi we yamufashe nk’indaya nyuma y’uko asanze udukingirizo mu ishakoshi ye. Yahisemo kutwitwaza agiye kumureba, kuko yari mu gihe cy’uburumbuke.

Yagize ati “Sinzi uko nabivuga. Bampamagaye kuri telefoni, ayumvise ahita afungura isakoshi yanjye ni bwo yabonye ako gapaki k’udukingirizo nari mfitemo. Aho kumbaza impamvu natwitwaje, ahita atangira kuntuka cyane ngo ndi indaya, ngo mvuye ahandi hantu.”

Byukusenge yakomeje avuga ko nta kintu kimubabaza muri iki gihe nk’uburyo umukunzi we yahise amubwira ko avuye gusambana ndetse adakeneye ko azongera kumuvugisha, mu gihe we yari yabikoze yirinda.

Yakomeje avuga ko nta mahoro na make akigira bitewe n’uko kuva ku wa Kane, umukunzi we atari yamwitaba kuri telefoni.

Yagize ati “Njye nta kimbabaza nk’uburyo yarakaye, mu gihe ahora ambwira ko aramutse anteye inda twahita tuyikuramo, aho kugira ngo ababyeyi be bamuce mu muryango.”

Byukusenge yahamije ko yagiye gusura umukunzi we yitwaje agakingirizo kugira ngo bananiwe kwifata, bakiyambaze dore ko buri gihe iyo babonanye ngo bakorana imibonano mpuzabitsina.

Uyu mukobwa Byukusenge ahuye n’iki kibazo mu gihe mu minsi yashize twababwiye inkuru y’uburyo bamwe mu bakobwa bo mu Mujyi wa Kigali basigaye bemeza ko batagiterwa ipfunwe no kwitwaza udukingirizo mu mashakoshi yabo, bitewe n’uko bibafasha kwirinda gutwara inda zidateganyijwe cyangwa kwandura agakoko gatera SIDA.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages