00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kigali : Yifuza gutanga impyiko yitura ineza yagiriwe

Yanditswe na

Honore Munyembabazi

Kuya 27 January 2015 saa 10:32
Yasuwe :

Ndayisaba Giovanni arashaka umurwayi w’impyiko yaha iye ku bushake abitewe n’ineza yagiriwe cyane cyane ubwo yafashwaga kwiga.
Ndayisaba w’imyaka 23 y’amavuko yabwiye IGIHE ko icyo gitekerezo kidakomoka ku kwiheba kubera uburwayi runaka, cyangwa se kubera abayeho nabi nk’uko umuntu yabitekereza.
Yagize ati “ Iki ni igitekerezo maranye imyaka itatu yose. Nubwo abo mbiganirije banseka, jye nzishima cyane igihe nzaba narafashije umuntu kubaho. Nta cyo ndwaye kuko mfite n’icyemezo cya (…)

Ndayisaba Giovanni arashaka umurwayi w’impyiko yaha iye ku bushake abitewe n’ineza yagiriwe cyane cyane ubwo yafashwaga kwiga.

Ndayisaba w’imyaka 23 y’amavuko yabwiye IGIHE ko icyo gitekerezo kidakomoka ku kwiheba kubera uburwayi runaka, cyangwa se kubera abayeho nabi nk’uko umuntu yabitekereza.

Yagize ati “ Iki ni igitekerezo maranye imyaka itatu yose. Nubwo abo mbiganirije banseka, jye nzishima cyane igihe nzaba narafashije umuntu kubaho. Nta cyo ndwaye kuko mfite n’icyemezo cya muganga.”

Nubwo atabayeho nabi cyane mu buzima bwe, avuga ko afite ubwira ko gufasha akomora kuba yarishyuriwe amashuri y’imyuga n’umuryago “CHF Higa Ubeho” mu kigo kitiriwe Mutagatifu Karoli Rwanga gihereye mu Ruhango.

Ndayisenga asobanura ko umutima wo kwitanga no gufasha muri ubu buryo atari aho ukomoka gusa; akemeza ko icyo gitekerezo cyasembuwe n’icyifuzo yagize cyo kujya mu gisirikare ariko ntiyemererwe.

Ati “Nakuze numva ko ngomba kwitangira abandi. Nkimara kurangiza nashatse kujya mu gisirikare ariko baranyangira. Ariko uwadusezereye yatubwiye ko kwitanga atari ukurwanira igihugu gusa ahubwo twanafasha abagituye mu bundi buryo.”

Yashimangiye ko nta ncuti ye cyangwa umuvandimwe waba yararwaye impyiko ngo abe aribyo byamukoze ahantu bikamutera kugira ubu bwitange.

Uruparuro rwerekana ko Ndayisaba nta ndwara arwaye

Ndayisaba avuga ko yahisemo kugana itangazamakuru nk’imwe mu nzira abona yatambutsa ubutumwa bwe ku buryo bwihuse nyuma yo kumva, kuri zimwe muri radiyo, ko hari abakeneye ubufasha nk’ubu.

Ndayisenga yavuze ko nta bwoba atewe n’uko imyaka ye yo kubaho yagabanuka aramutse atanze imwe mu mpyiko ze.

Yagize ati “ sinamenya imyaka nzamara; ariko n’ubwo nifuza kubaho nk’imyaka 60, nta bwoba binteye kuba yagabanuka kuko icyo umuntu azaba cyo ntaho kijya. Kuko kuri jye gufasha ni byo nshyize imbere.”

Ahamagarira rubanda kugira umutima wo gufasha kuko abakeneye ubufasha ari benshi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages