00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kugenda intambwe 7.000 ku munsi bigabanya ibyago by’indwara- Ubushakashatsi

Yanditswe na Isabwe Fabiola
Kuya 28 July 2025 saa 07:21
Yasuwe :

Ubushakashatsi bwakozwe n’ikinyamakuru ‘Lancet Public Health’ bwagaragaje ko kugenda intambwe nibura 7.000 ku munsi, bishobora gufasha ubwonko gukora neza no kurinda indwara zitandukanye.

Bugaragaza ko kugenda izo ntambwe bifasha umubiri kugabanya ibyago byo kurwara indwara zikomeye nka Kanseri, uruhurirane rw’indwara z’ubwonko [Dementia] n’iz’umutima.

Abakoze ubwo bushakashatsi babushingiye ku makuru bahawe n’abantu barenga ibihumbi 160 baturutse mu bice bitandukanye by’Isi. Dr. Melody Ding uri mu babukoze agaragaza ko benshi batambuka intambwe 10.000 ku munsi, nubwo atari ikimenyetso cyo kugenderaho.

Ibyavuye mu bushakashatsi byagaragaje ko ugereranyije n’abagendaga intambwe 2.000 ku munsi, abagenda intambwe 7.000 bagaragaje ibyago bike byo kurwara indwara z’umutima bingana na 25%, Kanseri ni 6%, Dementia ni 38%, naho agahinda gakabije ni 22%.

Amabwiriza menshi ajyanye no gukora imyitozo ngororamubiri ashyira imbere igihe umuntu amara akora siporo kurusha umubare w’intambwe atambuka.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS), rivuga ko abantu bakuru bagomba gukora siporo nibura iminota 150 y’imyitozo iciriritse ituma mwuka wiyongera cyangwa bagakora imyitozo y’iminota 75 ikomeye buri cyumweru.

Dr. Ding avuga ko aya mabwiriza ashobora kugorana kuri bamwe ariko afite akamaro gakomeye mu kurinda ubuzima bw’umuntu.

Impuguke mu bijyanye n’imyitwarire muri Kaminuza ya Brunel, Dr. Daniel Bailey, avuga ko ubwo bushakashatsi buvuguruza imyumvire yari iriho yo kugenda intambwe ibihumbi 10 ku munsi.

Gusa akongeraho ko nubwo intambwe ibihumbi 10 ari ingenzi cyane, gukora intambwe guhera ku bihumbi 5 kugeza ku bihumbi 7 byaba ari intego nziza kandi itagoye ku bantu benshi.

Ni mu gihe umwarimu mu bijyanye n’ubumenyi bw’imyitozo ngororamubiri muri Kaminuza ya Portsmouth, Dr. Andrew Scott, we yemeza ko umubare nyawo w’intambwe atari wo w’ingenzi.

Ati “Kugenda intambwe nyinshi buri gihe ni byiza cyane ariko abantu ntibakwiye kwigora cyane bashaka kugera ku mubare runaka, cyane cyane mu gihe batabashije gukora imyitozo bihagije.”

Kugenda intambwe nibura 7000 ku munsi birinda indwara mu mubiri (Ifoto: AI)

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages