Guhera tariki 7 Mata 2019 abanyarwanda bari mu cyumweru cy’icyunamo aho hibukwa inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Imyaka 25 irashize, abo jenoside yabaye ari impinja ubu babaye bakuru, barubatse, abandi batangiye gufata inshingano zitandukanye no mu nzego za leta. Abavutse nyuma yaho nabo nibo bazaragizwa u Rwanda rw’ejo hazaza.
Mutesi Jolly wabaye Nyampinga w’u Rwanda mu 2016, Iradukunda Elsa wa 2017, Iradukunda Liliane wa 2018 na Nimwiza Meghan wa 2019 batangiye hamwe ubutumwa bwibutsa urubyiruko akamaro ko kwibuka.
Iradukunda Elsa wabaye Nyampinga w’u Rwanda mu 2017 yavuze ko urubyiruko rufite uruhare rukomeye mu gusigasira amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi kugira ngo bazanayasangize abazabakomokaho.
Ati “Kwibuka ku nshuro ya 25 ni inshingano ku banyarwanda bose. Urubyiruko rufite uruhare rukomeye mu mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, kugira ngo azamenywe kandi yumvwe n’ibiragano by’ejo hazaza.”
Nimwiza Meghan ufite ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda mu 2019 we yasabye urubyiruko gufata kwibuka nk’inshingano zabo.
Ati “Abari mu Rwanda no mu mahanga tugomba kwizera ko tuzi kandi twumva amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Urubyiruko rufite inshingano zo kumva akamaro ko kwibuka ibyabaye mu 1994.”
Iradukunda Liliane uheruka gusimburwa ku mwanya wa Nyampinga w’u Rwanda, yavuze ko ‘kwibuka’ ari inzira yo kubaka u Rwanda ruzira Jenoside n’ingengabitekerezo yayo.
Ati “Kumenya amateka yacu, bidufasha kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside no kugira uruhare mu kuyirinda, ntibizonge kubaho ukundi ikaba impamo ku biragano bizaza.”
Mukuru wabo Mutesi Jolly wabaye Nyampinga w’u Rwanda mu 2016, yasabye urubyiruko gutekereza byimbitse, kugira ngo ejo hazaza hazabe hazira urwango n’ihohoterwa.
Ati “Gutekereza byimbitse ni igikoresho cy’ingenzi ku rubyiruko mu kwirinda ibyaha byakorerwa inyokomuntu no kwemeza ko urwango n’ihohoterwa byabaye ahashize bitazasubira.”



















TANGA IGITEKEREZO