Aba biganjemo ibyamamare ku ruhando mpuzamahanga mu ngeri zitandukanye, banasanzwe ari inshuti z’u Rwanda by’umwihariko bahamije ko ibyabaye mu Rwanda ari agahomamunwa bidakwiye kongera kuba ahandi ku Isi.
Mu butumwa butandukanye bashimye iterambere u Rwanda rwagezeho n’uko abanyarwanda biyunze bakaba umwe, bakarenga iby’amoko yatumye abasaga miliyoni bicwa mu gihe cy’amezi atatu.
Umunyarwenyakazi Ellen de Genres n’umufasha we Portia de Rossi batangije ibikorwa byo kwita ku ngagi mu Rwanda bavuze ko bifatanyije n’abanyarwanda muri ibi bihe bihe byo kwibuka banavuga ko hari isomo rikomeye amahanga akwiye kwigira ku Rwanda.
Portia de Rossi ati “Muraho Rwanda ni Portia na Ellen turi kubatekereza muri ibi bihe byo kwibuka. Igihugu cyanyu gifite icyo kwigisha ibindi bihugu. »
Pasiteri w’umunyamerika Rick Warren yavuze ko ubumwe n’ubwiyunge byaranze abanyarwanda nyuma ya Jenoside ari igitego cy’umutwe u Rwanda rwatsinze amahanga.
Ati “Mwarababariye, muriyunga, urwo ni urugero ku Isi yose ko nta kindi gihugu cyagaragaje gutanga imbabazi.”
Umukinnyi wa filime Nikolaj Coster-Waldau wagaragaye mu yitwa Game of Thrones yavuze ko imyaka 25 ishize itanga icyizere cy’ejo hazaza ku Rwanda.
Ati “ Iyo ndebye ibyo u Rwanda rwagezeho nyuma y’imyaka 25 binyuzuzamo icyizere.”
Didier Drogba ukomoka muri Côte d’Ivoire wamamaye muri ruhago ku mugane w’u Burayi yavuze nta gishimije nko kubona abanyarwanda bunze umwe.
Ati “Intsinzi nziza ni ukubona abantu baciye mu makuba bazamuka bakaba umwe.”
Sherrie Silver umubyinnyi mpuzamahanga ukomoka mu Rwanda we yavuze ko abakiri bato bakwiye kwigira ku byabaye kugira ngo ntibizongere kubaho ukundi.
Ati “Urubyiruko rw’ubu rwigire ku mahano yabaye, ‘ntibizongere kubaho ukundi’ ntibibe mu magambo gusa, ahubwo bibe no mu ngiro.”
Bill Clinton wahoze ayobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu gihe cya Jenoside, yavuze ko yicuza ko ntacyo bakoze kugira ngo ubwicanyi ntibukorwe.
Ati “Ikintu gikomeye nzahora nicuza ni uko Umuryango Mpuzamahanga utigeze utabara vuba nk’uko byari bikenewe kugira no uhagarike ubwicanyi.”
Tony Blair wahoze ari Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza nawe yavuze ko ibihugu byo mu Burengerazuba ntacyo byakoze, anashima intambwe u Rwanda rwateye rwiyubaka.
Ati “Ni umwanya wo kwibuka ababuze ubuzima bwabo no gutekereza ku rugendo rutangaje igihugu cy’u Rwanda cyakoze.”
Vinai Venkatesham uyobora ikipe ya Arsenal yavuze ko ‘iterambere ry’u Rwanda mu myaka 25 ishize ni ikimenyetso cy’ukugira intego kw’abanyarwanda.’
Umugwizatunga ukomoka muri Zimbabwe, Strive Masiyiwa, we yavuze ko ‘Dufite inshingano zo kwemeza ko bitazongera kubaho ukundi.’
Pierre-Emerick Aubameyang ukinira Arsenal ati “Kwibuka ni umwanya wo kuba hamwe nk’ikipe imwe, Rwanda turi kumwe nawe uyu munsi komera.”
Umuhanzi w’umunyarwanda King James yasabye urubyiruko gukura isomo mu byabaye ntibizongere kubaho ukundi.
Ati “ Abana bavutse mu gihe cya Jenoside cyangwa se nyuma yayo, ni inshingano zabo kumenya amateka yabo, aho igihugu cyavuye kugira ngo amateka atazongera kwisubiramo.”
Mugenzi we Butera Knowless asanga gutanga imbabazi ari byo bizafasha abanyarwanda kubaka igihugu kirimo amahoro.
Ati “Umutima ubaranga w’imbabazi n’ubundi bawuhorane kuko nicyo kizadufasha kugira ngo turusheho kubaka igihugu cyiza kirimo imbabazi n’amahoro.”



















TANGA IGITEKEREZO