00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

‘Laetitia’ izina ry’umukobwa urangwa n’ibyishimo

Yanditswe na

Tombola Felicie

Kuya 6 July 2015 saa 07:57
Yasuwe :

Laetitia bisobanura (ibyishimo cyangwa se umunezero ). Ni izina rihabwa abantu b’igitsina gore rifite inkomoko mu rurimi rw’ikilatini.

Kugera mu kinyejana cya 18 bandikaga Lettice nyuma baza guhindura imyandikire y’iri zina batangiye kwandika Laetitia.

Bandika Laetitia mu Gifaransa, Letizia mu Gitaliyani na Letícia mu rurimi rukoreshwa muri Portugal.

Bimwe mu biranga ba ‘Laetitia’

Laetitia usanga ari umuntu utuje muri we, ukunze kurangwa no gushaka kumenya ndetse no gusesengura ubuzima abayemo no kumenya ukuri kwimbitse kwa buri kintu cyose.

Abantu bitwa iri zina kandi usanga bashimishwa n’impinduka , barangwa n’ibikorwa kandi bakunda gutembera. Bagira intumbero kandi bakoresha umudendezo wabo mu bikorwa byubaka .

Ni abanyabwenge, kugira inshuti biraborohera cyane, ni abantu wahindura ku buryo bworoshye, ni abantu bahita bagaragaza ikintu kibarimo ako kanya , ni abantu baba bafite akavuyo kandi bashobora kuba inyeshyamba cyangwa ibyihebe.

Ibihangange byitwa ba ‘Leatitia’

Laetitia Masson, ni icyamamare muri sinema yo mu Bufaransa , amaze kuyobora filime icumi zakunzwe guhera mu mwaka wa 1991.

Umukobwa w’umwami w’u Bubiligi, Albert II, witwa Maria Laetitia yavutse mu mwaka wa 2000.

Laëtitia Le Corguillé yatwaye imidali ya zahabu myinshi mu mukino wo gusiganwa ku magare ku hantu h’imisozi (hatari umuhanda umeze neza).

Laetitia Masson
Laëtitia Le Corguillé

Tombola Felicie
[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages