Yabikomojeho ku wa 2 Ukwakira 2025, mu Murenge wa Ruharambuga, Akarere ka Nyamasheke, mu birori byo gusoza Icyumweru cy’Umuryango mu Ntara y’Iburengerazuba, cyahawe insanganyamatsiko igira iti “Tugire umuryango ushoboye kandi utekanye”.
Minisitiri Uwimana yavuze ko hari aho aherutse kujya, abagabo bamubwira ko zimwe mu mpamvu zituma badasezerana imbere y’amategeko zirimo ubushobozi buke, kubura inkwano no kutabona amafaranga yo gukora ibirori.
Ati “Nagira ngo nibutse ko itegeko rigenga abantu n’umuryango ryasohotse mu 2024, ryemera ko abantu bakundana basezerana kabone nubwo umugabo ataba yarakoye. Ikindi nshaka kubasaba cyane cyane abagiye gushinga urugo, mujye mugira igihe gihagije cyo kumenyana aho gutegura ibirori byiza.”
Ntabwo umukobwa yikwa!
Minisitiri Uwimana yavuze ku kuba umukobwa wo mu Karere ka Nyamasheke, asabwa n’abasore kuba afite ikimasa kugira ngo bashyingiranwe, cyangwa kuba agomba kujya kwa sebukwe bakamubagira isake icyenda akazirya akazimara mu bihe bitandukanye ari umuco kuko no mu Bugesera basabwa kuba bafite igare, gusa bakwiriye kumenya uburenganzira bwabo.
Ati “Tugomba kubigisha uburenganzira bafite nk’abagore, uburenganzira bafite nk’abagabo. Hari ibyo uba utegekwa gukora. Ntabwo umukobwa yikwa, nabyita nk’aho ari ukwikwa, si Umuco Nyarwanda. Dukomeje kubirwanya mu rwego rw’uburinganire n’ubwuzuzanye.”
Icyumweru cy’umuryango mu Ntara y’Iburengerazuba cyaranzwe n’ibikorwa birimo ubukangurambaga bwo kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana, kurwanya inda ziterwa abangavu, kurinda abana guta amashuri, kwirinda ihohoterwa rishingiye ku gitsina, kwigisha no gusezeranya imiryango yabanaga itarasezeranye imbere y’amategeko.
Iki cyumweru kandi gisize ubuyobozi busezeranyije imbere y’amategeko imiryango 91 yabanaga itarasezeranye imbere y’amategeko.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!