Murangwa yari aherutse gushyirwa ku rutonde rw’abantu 1123 bagomba guhabwa imidari n’Umwamikazi w’u Bwongereza, Elisabeth II. Mu batoranyijwe harimo abahanga mu mikino, ibyamamare mu muziki, abanyapolitiki n’abandi bagiye bakora ibifitiye akamaro u Bwongereza.
Uyu mudari, Murangwa yawuhawe ku mugoroba wo ku wa Kane, tariki ya 15 Werurwe 2018, mu muhango wabereye mu Ngoro y’Umwakazi izwi nka ’Buckingham Palace’; wayobowe na HRH Prince Charles uzwi ku izina ry’Ubwami rya Prince of Wales.
Mu kiganiro kigufi yagiranye na IGIHE mu Bubiligi, Murangwa yagize ati “Ndishimye cyane kuko nyuma yo gushimirwa n’umwamikazi Elizabeth II, mu mpera z’umwaka ushize, uyu munsi nibwo nari natumiwe kujya kwakira umudari wa mbere nahawe kubera ibikorwa bijyanye no kumenyekanisha no kwigisha amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi hano mu Bwongereza.”
Umuhango wari witabiriwe n’abantu bagera kuri magana atatu barimo abagera ku ijana bahabwaga imidari inyuranye n’abandi bo mu miryango itandukanye y’abahembwe n’inshuti zabo.
Murangwa yagize ati “Nagiranye ikiganiro kigufi na Prince Charles ubwo yanyambikaga umudari, aho yambajije uko igihugu cy’ u Rwanda gihagaze ubu, hanyuma kandi uko nkora ibikorwa bijyanye no kumenyekanisha no kwigisha amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi hano mu Bwongereza anambaza ku bijyanye no kuba narabaye umukinnyi w’umupira w’amaguru mu Rwanda.”
Ibyishimo ni byose kuri Murangwa Eric Eugène ndetse yahamije ko akomeye ku ntego yo gukomeza kwigisha no gusobanurira abantu amateka yaranze Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.
Indi nkkuru wasoma bifitanye isano:Murangwa wakiniye Rayon Sports n’Amavubi mu bagenewe imidali n’Umwamikazi w’u Bwongereza



















TANGA IGITEKEREZO