00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ni Docteur, ntasenga, ntiyambara ’cravate’: Umwihariko wa Rutaremara

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 22 November 2025 saa 01:05
Yasuwe :

Umuyobozi w’Urwego rw’Abagize Urubuga Ngishwanama rw’Inararibonye, Tito Rutaremara, ku wa 21 Ugushyingo 2025 yujuje imyaka 81 y’amavuko. Ni imyaka yaranzwe n’uruhurirane rw’amateka mabi n’ameza kuko yamaze imyaka myinshi mu buhunzi ariko anamara indi abona u Rwanda rwongera kwiyubaka rugatera imbere ku muvuduko udasanzwe.

Rutaremara yavukiye i Kiziguro mu Karere ka Gatsibo mu burasirazuba bw’u Rwanda tariki ya 21 Ugushyingo 1944. Yahize amashuri abanza, yiga ayisumbuye mu Iseminari ya Rwesero no muri Collège St André, ahagarika amasomo ageze mu mwaka wa nyuma.

Mu kiganiro na KP Media, Rutaremara yagize ati "Muri St André nahize imyaka ibiri, ngenda nari ntangiye undi muri cya gihembwe cya mbere. Uzi ko ibihembwe byatangiraga mu kwezi kwa Cyenda. Ngeze iwacu, nsanga barahunze.”

Yasobanuye ko akigera mu buhungiro, we n’izindi mpunzi z’Abanyarwanda babanje kuba hafi y’umupaka wa Kazinga, nyuma y’umwaka bimurirwa mu mashyamba ya Nyakivara, na ho bahamara imyaka ine bategereje gutaha.

Rutaremara yavuze ko mu gihe bari mu nkambi ya Nyakivara, batangiye kwigisha abana gusoma no kwandika, bakabikora mu bushobozi buke bari bafite kuko abarimu bakoreshaga imyumbati y’imivunde, abanyeshuri bakandikisha uduti ku bibero.

Ati “Mu 1965 nabonye ishuri ry’abarimu ahitwa Ibanda muri Ankole, tuvayo noneho tuza kwigisha aho ngaho. Icyo gihe ndibuka nubwo ibintu byari bikiri bike, ugasanga ayo mashuri yacu anatsinda neza cyane.”

Byageze aho ahagarika kwigisha, ajya kwiga mu ishuri rikuru nderabarezi, arimaramo imyaka ibiri, nyuma abona buruse yo kujya kwiga mu Bufaransa, ati “Ndangizayo license, maitrise na doctorat.”

Abanyarwanda bazi ko Rutaremara afite impamyabumenyi y’ikirenga mu bijyanye n’imitunganyirize y’imijyi n’ibyaro ni bake. Byashoboka ko abo ari ababanye na we bya hafi, mu muryango FPR Inkotanyi, abo bakoranye mu nzego zitandukanye z’igihugu cyangwa se abo bafitanye isano y’amaraso.

Abajijwe impamvu abantu batamwita ‘Docteur’, Rutaremara yasubije ati “Ni uko ntari umuganga kandi sinigeze mbikoresha. Urumva se ibyo ari iby’iki?”

Rutaremara ntiyambara karuvati, bitandukanye n’uko bimeze ku bandi banyacyubahiro benshi. Asobanura ko nk’umuntu uba muri Afurika hashyuha, aho abenshi baba bakwiye kwambara imyambaro yoroshye, yabonye atari ngombwa ko yambara karuvati.

Yagize ati "Ni iy’iki se karuvati? Wowe kuki uyambara? Ni uko numva ntacyo ivuze. Muri Afurika hasanzwe hashyushye, i Burayi bikubitiramo ko haba hakonje…” abajijwe niba i Burayi ho yarayambaraga, yasubije ati “Oya, nakubitagamo igifurari. Ni uko nanga kwizirika.”

Rutaremara nta dini asengeramo

Abenshi mu Rwanda barasenga, ni abakirisitu n’Abasilamu. Harimo na bake berura kabavuga ko Imana basenga ari iy’i Rwanda yabayeho mbere y’uko abakoloni b’Abadage n’Ababiligi batangira gutegeka iki gihugu.

Rutaremara yavuze ko we nta dini agira, kandi ko atanasenga Imana y’i Rwanda abenshi mu bakuze bakomeyeho. Ati “Nta dini ngira. Buri wese agomba kugira idini? Imana y’i Rwanda na yo ntayo. Kubera ko ntabyemera. Wowe se kubera iki ufite Imana ya Israel?”

Yasobanuye ko nubwo atagira idini, akaba nta mana asenga, yubaha abafite imyemerere itandukanye n’iye, akajyana na bo mu nsengero iyo bamutumiye. Iryo ni ryo banga rimufasha kubana na bo neza.

Ati "Uwemera Imana ye rwose ndamwubaha. Ndabimwubahira igihe bimushimishije, yanambwira ati ‘Ngwino umperekezeyo’ nkamuherekeza, ngakora n’ibyo akoze mu kumuha icyo cyubahiro, yaba Umusilamu, yaba Umuporoso, yaba Umunyagatolika, nkumva ari uburenganzira bwabo ariko nanjye bakampa ubwanjye.”

Tito Rutaremara yasobanuye ko nubwo adasenga, yubaha abasenga, akanabashyigikira

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages