Inkuru y’uyu musore wo mu Murenge wa Murambi mu Karere ka Karongi yabaye kimomo mu bakoresha imbuga nkoranyambaga guhera kuri uyu wa Gatatu nyuma yo gutangazwa na TV1, abaturanyi bemeza ko uwo muhanda yawukoze wenyine.
Umwe mu baturanyi be wo mu Mudugudu wa Gisovu, Akagari ka Nkotu yavuze ko ‘yatangiye kuwukora ahereye mu Kagari ka Mwendo akomereza hano bamwe bakamwita umurwayi wo mu mutwe’.
Nyuma y’iki gikorwa yakoze bamwita umurwayi, ubu benshi bavuga ko kidasanzwe kubera umuhate n’ubwitange yagaragaje mu gukora uyu muhanda nta muntu umufashije cyangwa uwukozeho umuganda.
Muri iyo nkuru Nizigiyimana agaragara akora uwo muhanda yifashishije isuka. Avuga ko igitekerezo cyo kuwukora cyamujemo mu 2016 ubwo yarimo ahinga akabona abantu bagenda babangamirwa n’ibihuru.
Ati “Nari naje guhinga mbona igihuru gitangira abahetsi barimo batambuka bigatuma bahagwa, icyo gihuru ntangira kugitema, umuhanda ntangira kuwukora gutyo.”
Uyu musore avuga ko yaheraga saa moya za mu gitondo, saa tanu akajya kuruhuka akongera kugaruka saa cyenda kugera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.
Nyuma y’uko amashusho y’uyu musore atangiye gukwirakwiza ku mbuga nkoranyamvaga, benshi mu bazikoresha bavuga ko ubuyobozi bukwiye kumugenera ishimwe.
Nyuma Minisiteri y’Ibikorwa Remezo ibinyujije ku rukuta rwayo rwa Twitter yaje gusubiza ko igiye koherezayo itsinda ry’abayihagarariye, abakozi b’Ikigo gishinzwe iterambere ry’ubwikorezi (RTDA) n’ubuyobozi bw’Akarere ka Karongi bagasuzuma uburyo yafashwa.
Iti “Ejo [ku wa kane] hategenyijwe igikorwa cyo gusura [aho Nizigiyimana atuye] kugira ngo risesengure ubufasha bushoboka kuri iki gikorwa yibwirije.”
Abakoresha imbuga nkoranyambaga bakomeje kuvuga byinshi kuri iki gikorwa cya Nizigiyimana gitangaje, bavuga ko ari umusanzu ukomeye yatanze mu kubaka igihugu.
Uwitwa Rwahigi Mathew yagize ati “Uru ni urugero rwiza rwo kugera ku ntego, ibi yabikoze buri munsi mu gihe cy’imyaka itatu. Ntabwo wakemura buri kibazo ariko wakora ibiri mu bushobozi bwawe ukabona ibitangaza.”
Uwitwa Turasenga François Xavier yagize ati “Twese abanyarwanda twemere rwose uyu musore Emmanuel araduhize bikomeye! Ubu ni ubudashyikirwa butagira akagero! Akwiye gushimwa na buri wese.”
Guillaume Rutembesa ati “Hari abavuga ‘tuzarwubaka’ mu magambo, hari n’abashyira mu bikorwa, hari n’abarwubaka ari uko agashahara kageze kuri konti ariko uyu musore we ntasanzwe.”
Uwitwa Kubana Egide yagize ati “Mbega umusore we! Uyu ni indashyikirwa pe! Numvaga utuntu tunzamuka umubiri wose kabisa. Akwiriye umudari ubu ni ubutore pe!”
Uwitwa Gatera Edmond yagize ati “U Rwanda rukeneye urubyiruko nk’uru. Gukunda igihugu ntabwo bisaba amafaranga menshi, umutima ukunda igihugu wakora ibitangaza.”
Unsung Heroes will always born
Heroes will always born to make History
Heroes will always born to change Society @RwandaLocalGov@ashyaka@MirindiD@FulKwizera@RwandaInfra#RwandaWewant pic.twitter.com/hO6i7iW2hm— Rwanda Beranova🇷🇼❤ (@TuyisengeEpiph1) July 17, 2019
This guy deserves a price. Imagine 7km in 3 years. Am in awe😍 This is REAL PATRIOTISM. I rarely tag you Mr. President @PaulKagame but this guy needs your attention. He really did great without even expecting anything in return. You did well Niringiyimana Emmanuel❤🇷🇼
— Juliette Karitanyi (@JujuLaBelle) July 17, 2019
This guy duly deserves an award kabisa !!! Rwanda itajengwa na sisi wenyewe 💥💥💥🇷🇼🇷🇼🇷🇼🇷🇼 #Ubudasa cc @ashyaka @RwandaInfra @claverGatete pic.twitter.com/E6JMIN6NCY
— Fiona Mbabazi (@Fionambabazi1) July 17, 2019
Thank you Fiona! The Ministry of Infrastructure together with @rtda_rwanda and @KarongiDistr are looking at ways to support Emmanuel’s efforts ! A joint site visit is planned for tomorrow to assess possible support for this commendable initiative #RwOT
— Min.Infrastructure (@RwandaInfra) July 17, 2019
Hari abavuga "Tuzarwubaka" mu magambo, hari n abashyira mu bikorwa, hari n abarwubaka ari uko agashahara kageze kuri compte, this guy is another thing, an inspiration, a motivation😉
— Guillaume Rutembesa (@RtweetsG) July 17, 2019
Twese abanyarwanda twemere rwose uyu musore Emmanuel araduhize bikomeye! Ubu ni ubudashyikirwa butagira akagero! He deserves each and every kind of credits and recognition. Many thanks also to @Fionambabazi for sharing.
— Francois Xavier Turasenga (@FTurasenga) July 17, 2019
Uyu musore ni indashyikirwa mu kubaka igihugu!!! Ahabwe igihembo!! Imyaka itatu ukora akazi nka kariya wenyine ndetse nta n'igihembo ni ubutwari bukomeye!!
— nizeyimana saad سعد (@saidam90) July 17, 2019
Nkiri umwana bambwiye ko ubutwali ari ukurenga inyungu zawe ubwawe ukitangira inyungu rusangi. Uyu musore ni intwali kuko yiyemeje gutanga igisubizo ku kibazo yari abonye yanga kugitera abandi.
— Arthur Kaneza (@Arthurkaneza) July 17, 2019
Mbega umusore weee! Uyu ni indashyikirwa pe! Numvaga utuntu tunzamuka umubiri wose kabisa. Akwiriye umudari ubu ni ubutore pe! @RwandaInfra @NICrwanda @Bamporikie
— Egide KUBANA (@egik1kuba) July 17, 2019
Uwambwira aho yavanye izi mbaraga zirenze gukunda igihugu mu ndirimbo, tukazihinga mu rubyiruko rw'u #Rwanda nta kabuza mu gihe gito rwarenga Paradizo rukaba urwo ba sogokuru barose nk'uko @Bamporikie yabivuze. He truly deserves a recognition as an inspiration to youth. #RwOT
— Virgile Uzabumugabo (@VUzabumugabo) July 17, 2019
Icyandenze ngo urifuza iki? ati uwamfasha kubaka ikiraro. Ntabwo ashaka cash ashaka ikimufasha guhigura umuhigo. Ngabo abahizi dukeneye. H. E @PaulKagame just handshake to this Guy will motivate so many. I guess he was just motivated by your speeches #kwigira #Ishemaryacu
— SEKAMANA ARCHIMEDE (@SARCHIMEDE) July 17, 2019
Igisobanuro cyo gukunda igihugu,cyo kuba intwari ,cyo kuba nkore neza bandebereho,akwiye igihembo #nkindashyikirwa nyakubwa min @ashyaka musabiye kuzashimirwa imbere ya banyarwanda bose mu #Mushyikirano2019 akarusho imbere ya nyakubahwa wacu @PaulKagame @UrugwiroVillage
— TUYISHIMIRE Yves (@TuyiYves) July 17, 2019



















TANGA IGITEKEREZO