Tidjara Kabendera ni umwe mu banyamakuru b’abagore bamaze kubaka izina mu buryo bukomeye kuri Radiyo na televiziyo by’u Rwanda . Uyu mugore ahamya ko uyu mwuga awukora nk’impano ikomeye yasigiwe na se Kabendera Shinani .
Uyu munyamakuru uzwi mu biganiro bikomeye by’umuziki mu kigo cya RBA(Rwanda Broadcasting Agency), kuba yarinjiye muri uyu mwuga ngo abikomora kuri uyu mubyeyi we Kabendera Shinani wamamaye cyane kuri radiyo Rwanda mbere ya Jenoside .
Kuva Tidjara Kabendera akivuka yahise akunda itangazamakuru , umwuga wakorwaga na se icyo gihe, ndetse akaba ari we wawumukundishije . Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Tidjara Kabendera yashimangiye ko impano se yamusigiye atazayipfusha ubusa ndetse azakomeza kugendera ku nama yamuhaye akiri ku isi .
Tidjara ati, “Itangazamakuru narikundaga kuva nkiri umwana. Nakuze nsanga aribyo Papa akora kuko yari yaratangiye kuva 1971 kuri Radio Rwanda . Navutse aribyo akora nkura mbimubonamo gusa nkumva ndabikunze kuko najyaga nkunda no kumwigana iyo yabaga ari mu rugo atuje. Nyuma nkumva ntabikora kuko nakundaga ubuganga cyane ariko naje kubona ko na none ntabasha kuba umuganga kuko ntinya kubona umuntu ubabara”
Umubyeyi we amaze kwitaba Imana, Tidjara yahise ajya mu ishuri yiga Itangazamakuru kugira ngo izina rya se ritazazima . Byaramuhiriye, mu mwaka wa 2004 nibwo yatangiye gukora kuri Radiyo Rwanda .
Ati, “Papa amaze kwitaba Imana nibwo numvise ko izina ritazazima njya mu ishuri ry’ itangazamakuru mu mujyi wa Arusha muri Tanzania ari naho naje kubanza kubona akazi nkiga abavandinwe n’inshuti banyumvisha ko mbishoboye kandi mbikora neza nkomereza aho. Mu gukomeza gushaka gutera ikirenge mu cya Data numvise nazakwicara ku ntebe yicayeho na micro yavugiyeho. Byampiriye mu mwaka wa 2004 ubwo natangiraga akazi kuri Radio Rwanda.”
Isomo Kabendera Shinani yasigiye Tidjara, ngo yahoraga amubwira ko mu buzima bwe bwose agomba kuzakunda umurimo, akamenya kubana n’abandi neza no kwicisha bugufi .
Ati, “Yakundaga akazi cyane, nabonaga ari umuntu uhora ahangayikishijwe n’akazi akora. Mu buzima yakundaga abantu akitanga kuri buri wese yakundaga kumbwira ngo mwana wanjye uzajye wicisha bugufi. Ubu icyo nshyize imbere ni ugukura mu mwuga kandi kimwug, .kurushaho gutera ikirenge mu cya Papa kuko yakoreye amaradio mpuzamahanga nanjye ndabona inzozi zanjye ziri hafi nkaba umunyamakuru mpuzamahanga”
Shinani Kabendera, ni umwe mu banyamakuru bamamaye cyane kuri Radio Rwanda mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 , nyuma aza kwigaragaza cyane mu karere nk’umunyamakuru uhoraho wa BBC mu karere kazengurutswe n’ikiyaga cya Victoria kugeza mu 2000 ubwo yitabaga Imana .
Yavutse ku itariki 12/12/1949 muri Tanzania ari naho yize amashuri ye yose. Mu mwaka 1971, nyuma yo kurangiza amasomo yaje mu Rwanda maze icyo gihe asanga Orinfor ishaka umunyamakuru uvuga ururimi rw’Igiswahili biba amahire kuri we mu kwezi kwa gatanu muri uwo mwaka ahita atangira akazi kuri Radiyo Rwanda .
Kuva icyo gihe yagiye akora nk’umunyamakuru bisanzwe uvuga amakuru mu Giswahili ariko nyuma aza gusaba ko yazajya akora ibiganiro bigamije gushyushya abantu by’imyidagaduro no kogeza imipira mu rurimi rw’Igiswahili dore ko yari asanzwe ari umufana w’umupira w’amaguru ku buryo bukomeye .
Ubusabe bwe bwaje kwemerwa maze aza gutangiza ibiganiro byamenyekanye cyane birimo icyitwaga Hodi Hodi Mitaani na Salam na mziki ndetse atangira no kugaragara ku bibuga bitandukanye yogeza imipira .
Amaradiyo mpuzamahanga yakoreye, harimo DW, V.O.America na BBC nk’umunyamakuru wabo wo mu karere ariko udahoraho . Mu mwaka w’1976 Shinani Kabendera yaje kwambikana impeta na Kantarama Salama babyaranye abana batanu n’undi umwe Salama yari asanzwe arera maze bagira umuryango w’abana batandatu. Yaje kwitaba Imana ku itariki ya 27 Ugushyingo 2000 .



















TANGA IGITEKEREZO