Afite imyaka icyenda nibwo yiyumvisemo ko ashobora kuvuga amazina y’inka cyangwa se kuba umutahira.
Ati “Nagiye mu bukwe mbona umuntu avuze amazina y’inka, asohotse ndamukurikira ndamubaza nti ibintu wakoraga byitwa ngo iki? Arambwira ngo babyita amazina y’inka, mubwira ko nabikunze, ambwira ko nta bana bajya babikora ngo bikorwa n’abantu bakuru gusa.”
“Nagiye kuri Youtube nshakisha abantu bavuga amazina y’inka, ntangira kujya mbigana uko babikora, niga amahamba nza kujya mu itorero nsangayo umuntu ubikora musaba ko yabinzamurira, atangira kunyigisha amazina y’inka”
Nsengumukiza yavuze ko akimara kumenya amazina y’inka yaje kubwira mama we ko yabimenye, yiyemeza kumufasha.
Ati “Nkimara kumenya amazina y’inka, nabibwiye mama, ntabwo yabyumvaga neza kuko ntiyari abizi, mbanza kumusobanurira abyumvise ambwira ko agiye kunshakira aho gukorera, icyo gihe nari mfite imyaka 12, njya mu bukwe bwo mu muryango wacu nkoramo nk’umutahira mbona ko bya bintu ari byiza.”
Nsengumukiza yaje gutangira kujya abona ibiraka bituma yiyemeza kubikora nk’akazi agakomeza kwigira ku bandi babikoraga barimo Niyitegeka Gratien (Papa Sava).
Uwimpuhwe Jeannette, ubyara Nsengumukiza yavuze ko yishimira ko umwana we hari impano afite, ikaba hari icyo imwinjiriza kigafasha umuryango, ndetse ko ntacyo byangije ku myigire ye.
Ati “Biranezeza iyo mbonye nk’abantu bashaka ko abakorera mu bukwe bwabo, kuko ibyo akora bibyara inyungu ku muryango, aradufasha cyane mu rugo iyo yabonye ikiraka. Nta kintu ibi byahinduye ku masomo ye, kuko n’ubu ariga kandi agatsinda neza, ntabwo ajya arenza umwanya wa kabiri.”
Nta mwana utagira inzozi y’uwo yifuza kuzaba we mu gihe kiri imbere cyangwa ibyo yifuza kuzakora, kuri Nsengumukiza inzozi ze ni ukuzagira umuryango ufasha abana bafite impano kuzikuza.
Ati “Nshaka kuzamera nka Sherrie Silver, nanjye nkagira umuryango uzajya ufasha abana bafite impano kuzikuza, cyane cyane ibijyanye n’umuco gakondo, harimo kuvuga amazina y’inka, kubyina n’izindi mpano zitandukanye ku buryo nzafasha abo bana kugera aho nanjye nifuza kugera ubu.”
Impano yo kubyina imbyino gakondo n’izikomoka mu mahanga Nsengumukiza afite, yatumye yakirwa muri Sherrie Silver Foundation, umuryango wakira abana b’abanyempano, ukabafasha kuzikuza.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!