00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ubuzima bwa Uwiduhaye warwanye intambara y’abacengezi: Yicuza igihe yataye muri FDLR

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 23 February 2023 saa 09:44
Yasuwe :

Kubona umugore umaze imyaka 25 mu gisirikare cy’umutwe w’iterabwoba ntibikunze kubaho bitandukanye n’inkuru ya Uwiduhaye Marie Chantal, wabaye mu mutwe wa FDLR ukorera mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Uyu mugore yinjiye muri FDLR ubwo bamwe mu bagize uyu mutwe bagabaga ibitero mu Rwanda byiswe iby’abacengezi nyuma gato ya Jenoside yakorewe Abatutsi kugeza ubwo yahunganye na bo.

Yinjiye muri uyu mutwe afite imyaka 13 ubwo yajyanwaga n’abasirikare bawo babeshye abamureraga ko abatwaje ibyo kurya ariko agejejwe mu kigo ntiyaba acyemerewe kongera gusohoka.

Ku myaka ye 13 yatojwe amayeri ya gisirikare atorezwa mu yahoze ari Komine Kanama muri Perefegitura ya Gisenyi ndetse arwana intambara y’abacengezi.

Muri iyi ntambara yakoze nk’uwatangaga amakuru ku buryo ingabo zajyaga gutera aho abantu babaga bihishe abigizemo uruhare rwo kubigaragaza.

Abasirikare ba FDLR bamaze gukubitwa inshuro basubiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, na we ajyana nabo, kuva icyo gihe ahabwa imyitozo ya gisirikare.

Yabaye mu mashyamba ndetse agirwa umusirikare waje no kwambikwa ipeti rya Premier Sergeant mu gisirikare cya FDLR.

Mu mirimo yakoze yose muri uyu mutwe harimo ibikorwa byo gukurikirana imibereho myiza y’abasirikare, kuba intasi y’uyu mutwe ndetse aza gushyirwa mu itsinda ry’abasirikare bashinzwe gusengera ingabo.

Uwiduhaye yavuze ko kimwe mu byifuzo bikomeye yasengeye harimo no gufata u Rwanda ndetse n’ibindi bahabwaga.

Ati “Ubwo ALIR yahindukaga ikaba FDLR nari nkiri mu gisirikare nkora akazi ko gusenga, twarasengaga bisanzwe kandi gusenga Imana ntabwo bigira umupaka. Twasengeraga ubuzima bw’abantu kandi dusenga ngo Imana iturindire mu mashyamba”.

Yakomeje ati “Icyifuzo gikomeye cyabaga ari icyo gusengera ingabo ku rugamba n’icyo gusengera kurwana tukazagera mu gihugu. Ibyo twarabisengeraga.”

Ubuzima bushaririye yanyuzemo mu mashyamba

Nubwo yinjiye muri uyu mutwe ari umwana muto, yawukuriyemo ndetse ibitekerezo bye yumvaga ko byanze bikunze bazafata igihugu biturutse ku kurwana.

Ibi ni byo uyu mugore ahamya ko byatumaga badataha nk’abandi barambirwaga bagatoroka ariko ngo bikaba bivanze n’ubujiji bari bafite.

Ati “Ibyo byose nabiterwaga n’ubujiji twari dufite, iyo twabonaga abantu bacitse twaravugaga ngo nubwo batashye bazabica, nanjye bakambwira ko ngeze mu Rwanda bazanyica bituma ntafata icyemezo cyo gutaha.”

Gukurira mu gisirikare byatumye agira imyumvire ihwanye neza n’iyo ubuyobozi bwa FDLR bwamwifuzagaho kugira nk’umusirikare.

Ati “Kuko ninjiye mu gisirikare nkiri muto, imyumvire yabaye iyo ngiyo, nk’iy’abo twari kumwe. Ibyo kuvuga ngo u Rwanda rumeze gutya ntabwo nabyitagaho.”

Uwiduhaye yagaragaje ko nubwo babaga bari mu mashyamba ya Congo ariko bashoboraga guhinga cyangwa gutwika amakara bakagurisha kugira ngo babone ibibatunga iyo mu mashyamba.

Kuri ubu afite umwana umwe w’umukobwa. Yavuze ko ubuzima bw’umusirikare w’umugore mu mashyamba nk’ayo buba bugoye cyane.

Yafatiwe ku rugamba

Uyu mugore wafatiwe ku rugamba bikaza kurangira agejejwe i Mutobo ngo ahabwe amasomo yo kumusubiza mu buzima busanzwe kimwe n’abandi.

Yavuze ko intego yari imwe yo gutera u Rwanda bagafata igihugu byanatumaga ubwo yari akiri intasi muri uyu mutwe yaratangaga amakuru yabonye mu buryo bunoze.

Ati “Muri rusange ntabwo umusirikare yakubwira ngo ibintu ntibishoboka. Uko byari kose intego kwari ugutsinda tugafata igihugu. ubundi ni na yo iyobora umusirikare ni ukuvuga ko icyo urwanira cyose uharanira gutsinda kandi ni cyo kiba kiri mu musirikare.”

Yavuze ko ubu nubwo amaze igihe gito mu Rwanda yamaze guhindura imyumvire yari afite akiri mu ishyamba bitewe n’inyigisho ari guhabwa.

Yakomeje ati “Ubu ndicuza nkanigaya. Kuko nk’umuntu w’umugore umara imyaka nk’iyo ari ku rugamba ntacyo arwanira cyatuma atera imbere, byanteye ikibazo kubona abo tungana cyangwa abavutse nyuma yanjye barateye imbere. Nari narahombye igihugu kuko ntacyo nari mfite.”

Kuri ubu Uwiduhaye Marie Chantal agiye kumara umwaka muri iki kigo ahabwa amasomo atandukanye azamufasha kwisanga mu muryango nyarwanda ndetse n’amasomo y’imyuga n’ubumenyingiro ku bumenyi rusange buzamusindagiza mu minsi iri imbere.

Yagaragaje ariko ko imwe mu mbogamizi ikomeye afite ari uko ababyeyi be batakiriho bityo ataramenya aho azerekeza no mu gihe azaba asoje amasomo.

Ni umugore uhamya ko yicuza igihe yataye muri ayo mashyamba ariko akagaragaza ko agifite imbaraga ku buryo ashobora gukorera igihugu mu gihe yaba agize amahirwe yo kwinjizwa mu gisirikare.

Uwiduhaye winjiye muri FDLR akarwana intambara y'abacengezi yicuza igihe yataye mu mashyamba

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages