Amakuru dukesha ivuriro yabagiwemo rya NYU Langone avuga ko uyu mugore yashizemo umwuka nyuma yo guhangana n’ubuzima ntabashe kurokoka. Tariki ya 12 Mata 2024, nibwo yabazwe akurwamo umutima n’impyiko byari birwaye ahabwa ibivuye mu ngurube.
Ku wa 29 Gicurasi byagaragaye ko ubuzima bwe buri kwanga nubwo iri vuriro ryamwitagaho ryavuze ko bwa mbere bakira uyu murwayi witabye Imana basanze afite ikibazo cy’umutima udafite ubushobozi bwo kohereza amaraso mu ngingo z’umubiri, nyuma basanga n’impyiko ze zarangiritse.
Umuyobozi mukuru w’ivuriro, Dr Robert yavuze ku buzima bwa nyakwigendera atarapfa.
Ati “Uyu mugore witabye Imana yabaye umunyembaraga ndetse yari afite icyizere cyo gukira agasubira kwishimana n’umuryango”.
Ubwo yiteguraga kubagwa no guhabwa izi ngingo zivuye mu nyamaswa, yavuze ko yiteguye gukira kandi ko niyo atakira azaba atabaye ubuzima bwa benshi, cyane ko abaganga bamenya niba habonetse ubundi buryo bwo kubona insimburangingo.
Abaganga bo muri Amerika b’abahanga mu gusimbuza ingingo nzima izangiritse mu mubiri babiherewe uruhushya n’ikigo gishinzwe ibiryo n’imiti, bemeje ko gukora ubushakashatsi kuri uyu mugore agahabwa ingingo zivuye mu ngurube abibahereye uburenganzira.
Ubwo bamubwiraga ko amahitamo ahari ari ugukoresha ingingo zikuwe mu ngurube ntiyateye amahane kuko yavuze ko byatuma abaganga basobanukirwa niba byakora, bityo benshi barwaye bagafashwa batabuze ubuzima.
Ubwo Lisa Pisano yabagwaga yavuze ko atakwemera kubona umuntu amuha urugingo rwe ruzima, akangiza ahazaza he wenda nawe azarukenera, cyangwa kurutanga bigahungabanya ubuzima bwe.
Aba baganga bamurwaje bagize bati “Ubutwari bwe buzahora bwibukwa”.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!