Usibye gukora film, Umuhire ni umwanditsi akaba n’umuyobozi wa film z'urukurikirane zica kuri internet zitwa 'Polyglot' zikinwa n'urubyiruko rw’abanyamahanga ruba mu Budage by’umwihariko urw’Abanyafurika.
Muri izi film, Umuhire areba ku bibazo by’imibereho y’abanyafurika baba i Burayi. Avuga ko mu Budage, iyo urebye Televiziyo ubonamo abanyafurika
bahabwa akazi ko kwita ku barwayi cyangwa guteka. Asanga ibi biterwa n’uko abanyafurika baba barahejejwe inyuma.
Uretse Umuhire, kuri urwo rutonde rw’abantu 15 rwakozwe n'urubuga Ventures Africa,hariho na Anne Kubiryaba Kansiime, Umugandekazi uzwi muri film zisetsa ariko zitanga ubutumwa butandukanye ndetse usanga izo film zirebwa n’abantu benshi ku mbuga nkoranyambaga.
Kansiime w’imyaka 28 amaze kwegukana ibihembo byinshi birimo ‘African Oscar Award’ kubera comedy nziza mu 2015, ‘Nollywood & African People’s Choice’, na ‘YouTube Silver Play Button Award 2015’.
Mu ngendo z’ibitaramo aheruka gukora umwaka ushize, icyahize ibindi n’icyabereye i Harare muri Zimbabwe aho amatike yagombaga gucuruzwe yose yashize nta nimwe isigaye.
Abandi
Abraham Attah, Ni umunya-Ghana w’imyaka 14 amaze kuba rurangiranwa ku bw’ibikorwa bye birimo kwitabira amaserukiramuco ya film n’imbyino.
Kuri ubu, uyu musore azagaragara muri film yitwa The Modern Ocean aho azaba akinana n’abandi bakinnyi bo muri Hollywood barimo Keanu Reeves, Anne Hathaway na Daniel Radcliffe. Abraham Attah yagaragaye kandi no muri film yakozwe na Jonathan Stein yitwa Out of the Village.
Siyanda Mohutsiwa
Siyanda w’imyaka 22 ni umwanditsi ariko kandi akaba azwi no mu biganiro birimo icyitwa “Africa This Week With Siyanda” no kubera hashtag yitwa #IfAfricaWasABar.
Umwaka ushize yagaragaye ku rutonde rw’abanditse inkuru ngufi muri Afurika ndetse akaba yaranagaragaye mu biganiro birimo icyabereye i Amsterdam gifite umutwe ugira uti ‘Is Africa’s Future Online?’ Aha akaba yaragarukaga ku gitekerezo cyiza cyo kwihuza kw’Abanyafurika, ‘social pan Africanism.’
Chimamanda Adichie
Muri Mata 2015 Chimamanda yaje ku rutonde rwakozwe n’Ikinyamakuru Time rw’abavuga rikijyana bagera ku 100. Mu Ugushyingo yahawe igihembo cya mbere mu bakobwa banditse inkuru mpimbano zimeze neza cyatanzwe n’umuryango Baileys Women’s Prize for Fiction ndetse ubwo uko kwezi kwasozwaga yagaragaye ku rutonde rw’abanyafurika bavuga rikijyana rwakozwe n’Ikinyamakuru New African Magazine
Bimwe mu bitabo bye, harimo icyo mu bwoko bwa roman cyitwa Americanah, cyashyizwe ahagaragara mu myaka itatu ishize, uyu mudamu akaba yitezweho ibikorwa mu 2016.
Kunle Afolayan
Uyu mukinnyi wa film yakunze kwigaragaza mu myaka ishize aho yahawe igihembo muri film nka The Figurine, Araromire, Phone Swap and October 1st, akaba azwiho gukora film nziza muri Afurika aho yatangiye mu 1998 akaza kwinjira mu mwuga wo gukora film mu 2005 ndetse akaba yaranigaragaje cyane.
Umwaka ushize, Afolayan yagaragaye mu bakemurampaka bo mu irushanwa ryo guhatanira ibihembo rizwi ku izina rya Emmy awards. Muri Kanama 2015 yatangaje ko agiye gukora film yitwa ‘The CEO’, izagaragaramo umuhanzi, Angelique Kidjo n’uwahoze akina film muri Nigeria, Hilda Dokubo. The CEO ikaba izajya ahagaragara muri uyu mwaka.
Mu bandi harimo Akwaeke Emezi wo muri Nigeria uzwi muri filimi ‘Ududeagu’ yerekanwe mu bihugu birenga 13. Nk’umwanditsi, ibihangano bye byashyizwe ahagaragara n’ihuriro ry’abanditsi bo mu bihugu bihuriye mu muryango ukoresha ururimi rw’Icyongereza, ‘Commonwealth Writers’.
Kuri uru rutonde kandi hari Victor Ehikhamenor wo muri Nigeria, Danai Gurira wo muri Zimbabwe, John Boyega wo muri Nigeria, Lizbet Sempa wo muri Uganda, Olamide wo muri Nigeria, Noma Dumezweni ufite ubwenegihugu bw’Afurika y’Epfo, Abba Makama wo muri Nigeria na Jojo Abot wo muri Ghana.






Ibitekerezo 0