Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Kabalisa yavuze ku rugendo rw’umupira w’amaguru yifuza gukora nk’uwabigize umwuga.
Kabalisa wavukiye mu Karere ka Kicukiro ku ya 1 Ukwakira 2004 ni ubuheta mu muryango w’abana bane.
Afite imyaka itandatu yakinaga imikino itandukanye irimo uwo koga yakundaga cyane. Yagiye mu mupira w’amaguru awukundishijwe na Se ariko ibindi byatumye akunda uyu mwuga ni uko ushobora gutunga umuntu ku rwego yifuza.
Ni umwe mu baciye mu ishuri ryagejeje benshi mu Ikipe y’Igihugu, Amavubi
Kabalisa yize ku ishuri ribanza rya Saint Joseph anarikina umupira w’amaguru mu 2014 kugeza muri 2016 mbere y’uko abikomereza mu ishuri ryisumbuye rya Saint Ignace mu 2017.
Mu 2018, yageze muri Shining Football Academy, ishuri ry’umupira w’amaguru ritozwa na Nkotanyi IIdephonse ryazamuye abakinnyi bakomeye nka Eric Rutanga, Yves Mugunga n’abandi bagiye bagera ku rwego rwo gukinira Amavubi.
Mbere ya Covid-19 yakoreye igerageza muri APR FC y’abato (Académie). Ntiyaciwe intege no kuba atarashoboye kuba mu batoranyijwe kubera ko nyuma yaho yamaze umwaka wa 2020 akora imyitozo ku giti cye afatanyije na Sekamana Maxime.
Urugendo rwe rwagiye rusatira indi ntera
Muri Nyakanga 2021 Kabalisa yabonye buruse ihabwa abakinnyi (Athletic Scholarship) mu ishuri rya West Nottingham Academy ryo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Leta ya Maryland aba ari naho akomereza amashuri yisumbuye, kuri ubu ageze mu mwaka wa gatanu.
Ubu ari ku rwego rusatira kuba umunyamwuga (semi-pro) akaba ategereje kuzakorera igerageza mu ikipe ya Rockville Soccer Club ibarizwa muri United Premier Soccer League (UPSL), icyiciro gifasha kuzamura urwego rw’umupira w’amaguru muri Amerika.
Ikindi wamenya kuri UPSL ni uko iza nyuma y’Icyiciro cya Mbere cy’umupira w’amaguru muri Amerika, Major League Soccer (MLS) n’icya kabiri, United Soccer League (USL), ibyiciro Abdoul Rwatubyaye yanyuzemo ubwo yakiniraga ikipe ya Colorado Rapids na Colorado Switchbacks hagati ya 2019 na 2020.
Kabalisa ufatira urugero kuri Alphonso Davies, myugariro wa Bayern Munich, akanavuga ko yifuza kurenga aho ari ubu, akaba yagera ku rwego rwo kuzakina muri Shampiyona zikomeye zo ku mugabane w’i Burayi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!