Uyu mugabo w’imyaka 72 uwashaka yamwita umwami wa Israel kuko niwe muyobozi wa mbere mu mateka y’iki gihugu wayoboye igihe kinini kandi akakigeza kuri byinshi, aho yatsindiye umwanya wa Minisitiri w’intebe inshuro enye zikurikiranya muri manda eshanu yakiyoboye.
Netanyahu ni we muyobozi wa mbere wayoboye iki gihugu yarakivukiyemo kuva cyabaho mu myaka 73 ishize, yagiye ahabwa imyanya itandukanye muri guverinoma kuva yakwinjira mu gisirikare mu 1967.
Yabaye umuyobozi wungirije wa Ambasade ya Israel muri Amerika, ava kuri uwo mwanya aba ambasaderi w’igihugu cye mu Muryango w’Ababibumbye, nyuma mu 1988 aba Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko, ava mu Nteko aba Minisitiri wungirije ushinzwe Ububanyi n’Amahanga.
Mu 1993, yatorewe kuba Umuyobozi w’ishyaka rya Likud rikomeye muri Israel, nyuma y’imyaka itatu mu 1996 atsinda amatora ya Minisitiri w’Intebe w’iki gihugu ayobora manda imwe y’imyaka itatu, iya kabiri aratsindwa ahita yisunga abikorera aba rwiyemezamirimo.
Mbere y’uko yongera gutorerwa kuba Minisitiri w’intebe mu 2009, uyu mugabo yayoboye minisiteri zitandukanye zirimo iy’imari, n’ububanyi n’amahanga, asubira mu nteko ndetse yongera no kuyobora ishyaka rya Likud.
Ibigwi bye simbitindaho cyane, ahubwo inyuma yabyo hari ubundi buzima butangaje bw’uyu mugabo wabaye cyane muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika akiga muri Kaminuza zikomeye nka Massachusetts Institute of Technology na Harvard University.
Netanyahu bakunda kumwita ‘Bibi’ kubera izina rye rya Binyamin (mu giheburayo) yavukiye mu Mujyi wa Tel Aviv muri Israel ku itariki 21 Ukwakira 1949 akurira i Yeruzalemu mu murwa mukuru w’iki gihugu.
Agize imyaka 14, umuryango we wimukiye i Philadelphia muri Amerika, aho Se, Benzion Netanyahu, yari umunyamateka ndetse n’umwarimu muri Kaminuza ya Cornell iri i New York. Yahavuye asubira iwabo muri Israel mu 1967, ahita yinjira mu gisirikare ariko ajya mu mutwe w’ingabo zidasanzwe witwa Sayeret Matkal.
Yarwanye intambara nyinshi ndetse mu 1972 yigeze kuraswa ku rutugu ubwo yari mu ngabo zoherejwe kurokora abagenzi 90 bari mu ndege ya Sabena flight 571 bashimushwe n’umutwe w’iterabwoba w’abanyapalestine ku kibuga cy’indege cya Ben Gurion giherereye i Tel Aviv.
Yashatse abagore batatu, akunda Ice cream, afite umutungo wa miliyoni 14$
Netanyahu bivugwa ko afite umutungo ufite agaciro ka miliyoni 14$, gusa amakuru amwe avuga ko ushobora kuba urenga kuko ari rwiyemezamirimo kandi akaba yarabaye Minisitiri w’Intebe imyaka 15 yinjiza hafi ibihumbi 169$ ku mwaka.
Yashatse abagore batatu, aho uwa mbere yamushatse mu 1972 babyarana umwana w’umukobwa witwa Noa Netanyahu-Roth, baza gutandukana mu 1978 nyuma y’uko umugore we avumbuye ko asigaye afite inshoreke y’umukobwa ukomoka mu Bwongereza witwa Fleur Cates baje no gushakana mu 1981.
Uyu mugore ntibigeze babyarana umwana n’umwe ndetse urugo rwabo ntirwarambye kuko nyuma y’imyaka ine bahise batandukana maze mu 1991 ashaka undi witwa Sara Ben-Artzi ari nawe bakiri kumwe, aho bafitanye abahungu babiri Yair Netanyahu w’imyaka 30 na Avner Netanyahu w’imyaka 27.
Netanyahu ni umukunzi ukomeye wa Ice cream cyane ikoze mu mbuto z’igiti bita Pistachio ndetse bivugwa ko mu cyumweru arya ibiro 14 bya Ice cream.
Akunda kandi gusoma ibitabo cyane iby’inkuru z’ibyabayeho ndetse agakunda cyane umusizi w’umuyahudi wavutse mu myaka ya 1800 witwa Hayyim Nahman Bialik, umwe mu batangije ubuvanganzo bw’ibitabo byanditse mu giheburayo.
Mu bitabo bitatu akunda harimo icyanditswe na Se Benzion Netanyahu cyitwa ‘The Founding Fathers of Zionism’, akunda kandi icyitwa The Rise of Nuclear Iran: How Tehran Defies the West cyanditswe n’uwitwa Dore Gold n’icyitwa Advice to War Presidents: A Remedial Course in Statecraft cyanditswe n’umucurabwenge (philosophe) Angelo Codevilla witabye Imana muri Nzeri 2021.
Bibi ni umunyabwenge mu byo akora ndetse n’igihe yari akiri mu ishuri yari umuhanga kuko ubwo yigaga icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza (Masters) muri Massachusetts Institute of Technology yarangije amasomo mu myaka ibiri n’igice gusa ubusanzwe abandi bayiga mu gihe cy’imyaka ine.
Gusa ntibayashije kurangiza PhD kuko yayihagaritse mu 1976 nyuma y’urupfu rwa mukuru we Yonathan Netanyahu wapfiriye muri operasiyo yo kubohora abanya-Israel 106 bari bashimutiwe ku kibuga cy’indege cya Entebbe muri Uganda.
Netanyahu ubu afite umuvandimwe umwe Iddo Netanyahu, Se yitabye Imana mu 2012 afite imyaka 102 naho nyina Zila Netanyahu yitaba Imana mu 2000 afite imyaka 88.
Nyuma yo kuva ku mwanya wa Minisitiri w’intebe muri Kamena 2021, ntiyorehewe n’inkiko kuko ari kuregwa ibyaha birimo ruswa, gutanga indonke, uburiganya no gukoresha ububasha yahawe mu nyungu ze bwite, ibyaha yatangiye gukurikiranwaho mu 2019 ariko yakoze mu bihe bitandukanye.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!