Yahawe kwigisha muri Kaminuza ya Bath Spa. Ubwo ‘BBC 100 Women’ yashimiraga abagore bo mu bihugu 60 ku Isi, babaye indashyikirwa mu bintu bitandukanye, yahawe igihembo ku mwanya wa 69 mu 100 babihawe.
Uyu mugore w’imyaka 48, yavukiye muri Cameroon akurira i Paris mu Bufaransa. Ni inararibonye mu bumenyi bw’Isi na Politiki, cyane cyane ku ‘Mateka y’u Bufaransa n’u Bwongereza mu gihe cy’ubukoloni.’
Afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri n’icya gatatu cya Kaminuza mu ndimi yabonye mu 1998 na 2000. Mu 2005, yabonye iy’ikirenga mu mateka yakuye muri Kaminuza ya Sorbonne mu Bufaransa, yigisha iby’ubushakashatsi.
Olivette yakoze ubushakashatsi ku bintu bitandukanye birimo urugendo rw’abacakara mu gihe cy’ubukoloni, cyane cyane akamaro umujyi wa Bristol mu Bwongereza wagurirwagamo abacakara (mu 1730 na 1745), ubuzima bw’abagore na Politiki.
Ubusanzwe Olivette avuga Igifaransa, Icyongereza, Ikidage n’indimi eshatu zo muri Cameroon. Yabaye umugenzuzi w’umushinga ‘People of African Descent’.
Ni umwe mu bagize umuryango w’Abongereza bize amateka, akaba n’umwe mu bagize inama y’ubuyobozi bw’umuryango w’abize amateka barwanya ubucakara no mu w’abakora ubushakashatsi ku bucakara.
Amateka y’uburezi mu Bwongereza, agaragaza ko ‘Abirabura cyangwa abandi badafite imico kavukire babukoramo ari bacye cyane’
Imibare ya 2016-17, igaragaza ko mu barimu bigishaga muri Kaminuza basaga ibihumbi 19, harimo gusa abiraburakazi 25 n’abirabura 90.
Ubu nibura mu barimu 100 bigisha amateka muri Kaminuza zo mu Bwongereza, umwe gusa niwe uba ufite inkomoko yo muri Afurika naho 94% by’abarimu ba Kaminuza bose ni abazungu.
Indi nyigo yakozwe vuba yagaragaje ko nibura umwirabura cyangwa undi utari Umwongereza umwe muri batatu bigisha amateka muri Kaminuza muri iki gihugu, yakorewe ihohotera rishingiye ku ruhu cyangwa ubwoko.
Nyuma yo guhabwa izi nshingano, Olivette yavuze ko ‘Hari ibintu byinshi bibangamira abameze nkawe kubona imyanya ikomeye mu burezi ariko yizeye ko bitazaguma gutyo’
Ati “Uburezi bwo mu Bwongereza muri rusange buragoye kuri buri wese ariko ku bantu bafite indi nkomoko ni akarusho.”
Yavuze ko by’umwihariko, abirabura bahawe kwigisha amateka ari umugabo umwe na we babihawe mu myaka ibiri ishize gusa.



















TANGA IGITEKEREZO