00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abagore b’amikoro make na bo bakwiye kuzamurwa -Immy Kamarade

Yanditswe na

Rene Anthere Rwanyange

Kuya 14 September 2012 saa 04:21
Yasuwe :

Abagore bigaragarira buri wese ko bamaze gutera intambwe ikomeye mu bukungu. N’ubwo ariko bimeze bityo hari abagicururiza ku gataro n’abandi bacururiza imyenda n’utundi tuntu tworoheje mu muhanda. Bagenzi babo basanga bakwiye kwitinyuka, bagahera kuri duke bafite bagakora ikigamijwe kandi ku buryo bwemewe, abashaka kubafasha bakabona aho bahera. Amahirwe bafite bakwiye kuyabyaza umusaruro.
Mu rwego rwo kumenya byinshi ku iterambere ry’abagore bikorera, IGIHE twaganiriye na Immy Kamarade, (…)

Abagore bigaragarira buri wese ko bamaze gutera intambwe ikomeye mu bukungu. N’ubwo ariko bimeze bityo hari abagicururiza ku gataro n’abandi bacururiza imyenda n’utundi tuntu tworoheje mu muhanda. Bagenzi babo basanga bakwiye kwitinyuka, bagahera kuri duke bafite bagakora ikigamijwe kandi ku buryo bwemewe, abashaka kubafasha bakabona aho bahera. Amahirwe bafite bakwiye kuyabyaza umusaruro.

Mu rwego rwo kumenya byinshi ku iterambere ry’abagore bikorera, IGIHE twaganiriye na Immy Kamarade, umunyarwandakazi ukora umurimo w’ubucuruzi akaba anahagarariye urwego rw’abagore bikorera, adutangariza ko abamaze kugira aho bagera bategura uburyo bazamura n’abato, ntihagire umugore wongera kwirukankana agataro cyangwa yirukanka n’imyenda mu ntoki.

IGIHE: Mwadusobanurira amavu n’amavuko y’urwego rw’abagore ba Rwiyemezamirimo?

Immy Kamarade: Urwego rw’abagore ba Rwiyemezamirimo (Chamber of Women Entrepreneurs), ni rumwe mu nkingi zubatse Urugaga rw’abikorera. Intego y’uru rwego akaba ari ugufasha kuzamura iterambere ry’abagore bikorera ku giti cyabo.

IGIHE: Abagore bageze ku ruhe rwego mu kwihangira imirimo?

I.K: Abagore bamaze gutera intambwe ikomeye mu kwihangira imirimo. Twakoze igenzura mu gihugu hose tugera muri buri karere, twasanze nibura buri karere gafite abagore ba Rwiyemezamirimo bari hagati ya 200-250, ariko mu turere nka Gatsibo twasanze bagera kuri 800. Abagore bamaze kumva kwikorera icyo bivuze, bamaze kugira ubushake bwo kwihangira imirimo.

IGIHE: Abagore bageze he mu gukorana n’amabanki?

I.K: Hari bake bamaze guhugukirwa no gukorana n’amabanki. Ariko turacyafite imbogamizi zikomeye kuko abagore ntibaragira ubushobozi bwo kwikorera imishinga yaka inguzanyo mu mabanki, nta mitungo yo gushingana mu mabanki, no kwitinya ku kwaka inguzanyo.

IGIHE: Mukora iki ngo mutinyure abagore mu kwaka inguzanyo zibateza imbere?

I.K: Ubu abagore biyumvamo ko bafite ubushobozi, kandi Leta yanadushyiriyeho ikigega cy’ingwate ku bagore n’urubyiruko kugira ngo bake inguzanyo mu mabanki, bafite Ikigega cy’ubwishingizi bw’ingwate bahabwa ku nguzanyo bungana na 75%.

IGIHE: Ese abagore bamaze gutera imbere mu bucuruzi, ntibabyuririraho bakavuga ko ntacyo abagabo babarusha, babiganzuye, bakaba bashobora gusuzugura abo bashakanye?

I.K: Baca umugani mu kinyarwanda ngo “Ukurusha umugore akurusha urugo”, bivuze ko iyo umugore yateye imbere kandi akaba abanye neza n’umuryango we, nta kabuza iterambere ryabo ririhuta, kuko umugore aza ku mwanya wa mbere mu gucunga neza umutungo. Ikintu kizana amakimbirane ahanini ni ubukene si ubukire.

IGIHE: Ni iki muvuga ku bagore bacuruza ku gataro n’abacururiza ku muhanda, tutirengagije abicuruza?

I.K: Twasuye bamwe mu bagore bacuruza ku gataro, mu rwego rwo kubafasha twe abashoboye gutera imbere, twubatse Kioske hakaba hari abagore 19 batangiye kuyicururizamo kandi biragenda neza. Turiga uburyo dufatanyije n’Umujyi wa Kigali na Minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango, tukazikwirakwiza hose mu mujyi, ubushobozi bwadukundira zigashyirwa no mu turere. Abicuruza bo hari gahunda yo kubegera, tukabigisha kuko n’ubwo bakora ibyo abo twaganiriye batubwiye ko batabyishimiye. Babonye umurongo muzima babireka.

IGIHE: Ni izihe ngorane muhura na zo mu mirimo yanyu y’ubucuruzi?

I.K: Turacyafite imbogamizi y’uko inyungu zakwa n’amabanki ku nguzanyo zikiri hejuru cyane, kuko ziri hagati ya 18 na 30%; igihe cyo kwishyura izo nguzanyo ni gito cyane, ingwate ntazo, kwiyigira imishinga biracyagoranye. Ibyo byose bidindiza umugore kandi icyo gihe gito cyo kwishyura banki n’inyungu nyinshi baka, uwatse inguzanyo aba ahanganye no kwishyura, yabona arangije ntiyihutire gufata indi.

IGIHE: Ni ubuhe butumwa mwatanga ku bagore muri rusange?

I.K: Abagore bagomba kwiyumvamo ubushobozi, bagatinyuka kandi bakagira ubushake bwo gukora cyane, bagakunda ibyo bakora birinda gutagaguza amafaranga. Abanyarwandakazi bakwiye gukoresha imigisha bafite, dufite ubuyobozi butwumva, abagabo bacu baratwumva kandi baduha agaciro. Dukwiye kuba intangarugero ku bandi.

IGIHE: Murakoze

Immy Kamarade: Murakoze namwe.

Uwo ari we

Immy Kamarade ni umunyarwandakazi ukora umwuga w’ubucuruzi, arubatse afite abana batanu. Afite impamyabushobozi ihanitse mu birebana n’imari. Ni umuyobozi w’urwego rw’abagore ba Rwiyemezamirimo, ni Perezida w’Inama y’Ubutegetsi ya Benishyaka, akaba no mu nama y’ubutegetsi ya NAEB.

Ibyo akunda: Imana, Guteza imbere abandi, kwigisha abana.

Icyamushimishije mu buzima: Kumenya Imana.

Umubera urugero mu byo akora: Mbere na mbere ni uwo bashakanye, uwa kabiri ni Perezida Paul Kagame, Perezida wa Repubulika.

Icyamubabaje mu buzima: Gupfusha abavandimwe n’inshuti kuko ibindi biraza bikagenda.

Icyo ateganya gukora: Gukorera Imana (Kubaka aho gusengera), Kubaka ikigo cyakira abakecuru n’abasaza batishoboye.

Icyo yanga: Akarengane

Uko abona umuntu akwiye kumera: Kugira urukundo, kumenya Imana, kugira umutimanama.

Icyo yishimira: Natangiriye ku busa ariko maze kugera ku rwego rushimishije hari icyo maze kumarira abandi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages