00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Akamaro ko kuminuza katumye Dr Binagwaho abangikanya imirimo ye n’amasomo

Yanditswe na

Herve Ugirumukunda

Kuya 9 September 2014 saa 10:06
Yasuwe :

Minisitiri w’ Ubuzima Dr Agnes Binagwaho aherutse guhabwa impamyabumenyi y’ikirenga na Kaminuza y’u Rwanda. Yahawe iyi mpamyabumenyi mu bijyanye n’ubuzima nyuma y’ubushakashatsi yakoze mu Rwanda ku gakoko gatera SIDA.
Mu masomo yatangiye muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda itaravugurwa mu 2008, Binagwaho yashoboye kubangikanya ayo masomo n’ ubuyobozi bwa Minisiteri y’Ubuzima, kwigisha mu ishami ry’Ubuzima n’Ubuvuzi rusange muri Kaminuza y’Ubuzima ya Harvard no kwigisha Ubuvuzi bw’Abana mu (…)

Minisitiri w’ Ubuzima Dr Agnes Binagwaho aherutse guhabwa impamyabumenyi y’ikirenga na Kaminuza y’u Rwanda. Yahawe iyi mpamyabumenyi mu bijyanye n’ubuzima nyuma y’ubushakashatsi yakoze mu Rwanda ku gakoko gatera SIDA.

Mu masomo yatangiye muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda itaravugurwa mu 2008, Binagwaho yashoboye kubangikanya ayo masomo n’ ubuyobozi bwa Minisiteri y’Ubuzima, kwigisha mu ishami ry’Ubuzima n’Ubuvuzi rusange muri Kaminuza y’Ubuzima ya Harvard no kwigisha Ubuvuzi bw’Abana mu Ishuri ry’Ubuzima rya Geisel i Dartmouth muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Mu kiganiro kirambuye n’umunyamakuru wa The New Times, Minisitiri Binagwaho arasobanura impamvu nyamukuru n’akamaro ko kwiga no kuminuza.

Dr Binagwaho avuga ko kuminuza bigirira akamaro uwabikoze na rubanda akorera

Uri minisitiri, umwarimu muri kaminuza ebyiri zikomeye ku Isi kandi wuzuza inshingano mu kazi kawe. Kuki wumvise ukeneye gusubira ku ishuri?

Perezida ahora avuga ati “Ntukigere na rimwe wumva warageze iyo ujya ngo wishyirire agati mu ryinyo, haranira guhora utera imbere kurushaho”. Ibi nanjye ndabyemera cyane. Umunsi uzumva nta kintu ufite cyo kwiga ni wo munsi uzatangiriraho gupfa. No mu kiruhuko cy’izabukuru hari amasomo menshi yo kwiga.

Ni gute washoboye kubangikanya imirimo ufite n’ishuri?

Twese dufite amasaha angana mu munsi, buri wese afite uburenganzira bwo guhitamo uburyo ayakoresha. Njye mpitamo kumara igihe mu masomo no mu bushakashatsi. Numvaga ntekanye nubwo nafatanyaga akazi nshinzwe n’amasomo, biroroha cyane iyo umuntu aha agaciro ibyo akora.

Washoboraga gukorera impamyabumenyi y’ikirenga aho ari ho hose ku Isi ariko uhitamo kuyikorera hano mu Rwanda, kubera iki?

Niyandikishije nk’umunyeshuri wigira impamyabumenyi y’ikirenga (PhD) muri kaminuza ikitwa Kaminuza Nkuru y’u Rwanda (UNR). Amasomo ya PhD amara hagati y’imyaka ine n’itandatu. Nayarangije kaminuza yaravuguruwe yitwa Kaminuza y’u Rwanda.

Nashatse kwigira iyo mpamyabumenyi mu gihugu cyanjye kuko cyamaze gutera imbere mu guteganya gahunda za leta. Dufite ubukungu n’udushya. Ntabwo nari kujya kwigira hanze kandi dufite uburezi bwuje ireme. Ku muntu wese ugifite ingingimira ku ireme ry’uburezi muri Kaminuza y’u Rwanda, namubwira ko nta mbogamizi n’imwe nigeze mpura nayo mu masomo.

Nashatse kandi kwereka abo dukorana ko bishoboka kubangikanya akazi n’ishuri. Narabishoboye, nabo babishobora.

Muri Minisiteri twagiye dukangurira abantu kwiga icyiciro cya gatatu cya Kaminuza, kuri ubu benshi mu bakozi barangije kukiga abandi bari kwigira impamyabumeyi z’ikirenga. Nemera cyane ko ikintu kiruta ibindi umuntu yakwimarira ari ukongera ubumenyi asanganywe.

Mbere, gukora muri minisiteri byasabaga impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza ariko ubu bisaba icya gatatu. Twakoze ibikenewe ngo abakozi bahabwe amahirwe yo gukomeza kwiga. Amasomo ya Kaminuza ni ingenzi ku kigo runaka n’abo giha serivisi.

Muri minisiteri nyoboye nasanze bazobereye mu kumva ibibazo no guhanga ibisubizo byo kubikemura.

Iyo ukoze ubushakashatsi bwimbitse ku byo ukora uba indashyikirwa bigatuma ukora neza kurushaho. Ni inyungu zawe, iz’ikigo ukorera n’iza rubanda.

Benshi mu bagore b’iki gihe bafata amasomo ya Kaminuza nk’uburyo bwo kongererwa imishahara, ni iyihe mpamvu wowe ubibona ukundi?

Amafaranga n’umushahara si ryo herezo ry’urugendo ahubwo ni igikoresho. Hari abaherwe benshi biyahura. Uburezi bugena imikorere n’intego. Uburezi buhoraho bugira inyungu nyinshi. Nta na rimwe uzumva udakeneye kumenya byinshi kurushaho.

Mu minsi ishize benshi bavugaga ko uburezi bufite ireme muri kaminuza buboneka hanze y’igihugu gusa, nawe urabyemera?

Ntabwo ari byo, mu ruhande rumwe n’izo kaminuza zo hanze ziza ino aha kutwigiraho. Badutira ibitekerezo bakajya kubyigisha mu mahanga. Ibi ni kimwe mu byo twigisha abakozi bo muri Minisiteri, gukora ubushakashatsi, ibyo bavumbuye bakabisangiza abandi mu mahanga.

Naje mu Rwanda ndi muganga w’abana woroheje, ariko uko imyaka yisunikaga narigaga maze menyekana ku rwego mpuzamahanga. Si ngombwa kujya mu mahanga kwiga, namenyekanye bitewe n’ibyo nigiye nkanashyirira mu bikorwa ino, sinigeze naka akazi muri Kaminuza ya Harvard ahubwo nibo banyinginze.

Umuntu ashobora kurema ububiko bw’ubumenyi hano. Minisiteri zimwe na zimwe muri iki gihugu zagiye zishyiraho ingamba n’uburyo bwo kuyobora bitigeze bigaragara ahandi ku Isi. Hari byinshi dukwiye kwigira ino; abantu benshi bamaze kubona ko n’Isi yose ifite byinshi yatwigiraho.

Muri byinshi ukora uri n’umwarimu muri Kaminuza ni ikihe kintu wibandaho cyane mu mibanire yawe n’abanyeshuri?

Mbaha urubuga, ni byiza gukorana cyane na rubanda ukorera, uba ukeneye kubumva no kubigiraho .Abantu bafite inshingano runaka baba bakeneye gukorana n’abaturage ku bw’inyungu zabo.

Wavuga iki ku bantu bize bakaminuza ariko ntibakore akazi uko bikwiye?

Birashoboka ko baba bataragiye kwiga kugira ngo bakore neza kurushaho. Hari abiga ngo bazamurwe mu ntera, hari n’ababa badafite umurongo ngenderwaho n’intego. Nkitangira gukora mu nzego zifata ibyemezo nasanze ko igihe cyose ufite intego nka Vision 2020 na gahunda yo kurwanya ubukene nka EDPRS ugomba gufata ingamba zo kugera kuri izo ntego.

Ni iyihe nama wagira abantu badashaka kwiga amasomo ya za kaminuza?

Uburezi ni urufunguzo, uko wiga kurushaho ni nako ukora neza kurushaho. Uburezi bwiza ni bumwe bufasha guteza imbere abandi. Nta mbibi bugira, igihembo kiruta ibindi wagira ni ukubona umusaruro w’ibyo wakoze. Ntukiruke ku mafaranga azahora akenewe ariko kuyabona nabyo si ryo herezo.

Translation: Herve
[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages