00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Harelimana amaze imyaka 38 akorera kompanyi z’indege z’u Bubiligi ataragendamo

Yanditswe na Mugabo Jean d’Amour
Kuya 19 October 2017 saa 07:10
Yasuwe :

Hari ku wa Gatanu, tariki ya 9 Gashyantare 1979 ubwo Harelimana Calliope yagerwagaho n’inkuru yahinduye ubuzima bwe akava mu buhinzi bw’amarenzamunsi agatangira akazi ko gufasha umukanishi w’indege mu kigo cy’u Bubiligi cyatwaraga abagenzi mu ndege, Sabena.

• Harelimana Calliope yinjiye muri Sabena nk’umufasha w’umukanishi w’indege mu 1979

• Yakoraga ubuhinzi nyuma yo kurangiza amashuri abanza gusa

• Yamenye gukanika indege nyuma y’imyaka umunani ari umufasha w’umukanishi w’Umubiligi

• Sabena yarasenyutse mu 2001, isimburwa na SN Brussels mu 2002 yamuhaye akazi k’ubushoferi

• Yakuyemo ubushobozi bwo kwishyurira abana bane muri Kaminuza, yubaka n’inzu nziza i Kigali

• Brussels Airlines imuha ubwishingizi bw’umuryango 100%

• Akoreye kompanyi eshatu z’indege z’Ababiligi ariko ntaragenda mu ndege nubwo yemerewe ingendo z’ubuntu

• Arateganya gukora ingendo eshatu z’indege mbere yo kujya mu kiruhuko cy’izabukuru

Ku myaka 21 y’amavuko, Harelimana wabanaga n’ababyeyi be muri Paruwasi Gatolika ya Muyunzwe, iba mu Karere ka Ruhango kuri ubu, yatumweho na Mwumvaneza Jean Damascene wari inshuti ya mukuru we kugira ngo amusimbure mu mirimo ya tekiniki, maze Mwumvaneza akomeza akazi ko gutwara imodoka muri Sabena.

Yagize ati “Mugenzi wanjye n’ubu tugikorana witwa Mwumvaneza yohereje mukuru wanjye ati ‘genda uzane uwo murumuna wawe wambwiye wabaga uwa mbere ntashobore gukomeza amashuri yisumbuye aze ansimbure muri tekiniki ya Sabena. Nguko uko nabonye akazi.”

Yongeraho ati “Nta kintu nari nzi ku ndege. Hari umukanishi ubizobereyemo w’Umubiligi, byari bihagije kugira ngo afate umwana warangije amashuri abanza wabaga uwa mbere, akaba azi Igifaransa, akaba agomba kumwiyigishiriza gukanika indege. Nanjye nari mbikunze cyane, akantuma ibikoresho, akajya akanika mureba, ngera aho ntinyuka indege ndetse ngira ubumenyi ku buryo yagiraga ikibazo nkayikanika maze akaza kugenzura niba nabikoze neza.”

Harelimana yashimishwaga no kubona indege igurutse nyuma yo kuyikora we n’uwari umukuriye.

Ati “Byafashe imyaka umunani kugira ngo mbe maze kumenya buri rufunguzo n’aho rufungura. Iyo ufite umwete wo kumenya biraza. Nkanjye nari nshishikaye cyane kuko nifuzaga kumenya umwuga. Na nyuma ndi umushoferi najyaga mfasha umukanishi wa SN Brussels rimwe na rimwe kuko numvaga gukanika mbikunze cyane.”

Harelimana avuga ko mu gihe cy’imyaka irenga 20 yamaze mu bukanishi bw’indege, yahunyemo n’akazi katoroshye kuko hari inshuro zigera 10 bagiye batabarwa n’itsinda ry’abakanishi b’inzobere bavuye mu Bubibili mu gihe indege zabaga zagize ibibazo birenze ubushobozi bwabo n’ibikoresho we n’uwari umukuriye batari bafite i Kanombe.

Harelimana Calliope na mugenzi we Pascaline bakorana muri Brussels Airlines, ikompanyi y'indege y'u Bubiligi

Yahinduriwe akazi na SN Brussels

Ubwo iyari ikompanyi y’indege y’u Bubiligi, Sabena, yasenyukaga mu Ugushyingo 2001, yasimbuwe na SN Brussels yaje kongera guha akazi Harelimana muri Mata 2002 ariko ahabwa akazi ko gutwara abakozi mu modoka muri Kigali.

SN Brussels yaje guhindura izina yitwa Brussels Airlines yarekeye Harelimana akazi k’ubushoferi kugeza n’ubu.

Umunyarwanda avuga ko agahimbaza umusyi kaba mu ngasire naho aka Harelimana yagasanze mu gufatwa neza ku kazi, mu guhembwa ku gihe no mu ishema aterwa no gukorera ibigo bikomeye. Yatangiye mu 1979 ahembwa amafaranga 12,000 Frw ku kwezi .

Harelimana ati “Umukanishi wari unkuriye yarambwiye ngo ayo mafaranga ni make, anyizeza kuyongera nindangiza igihe cy’igeragezwa ariko njye mubwira ko ahagije. Ibihumbi 12 yari amafaranga menshi ukurikije agaciro k’ifaranga muri icyo gihe kuko ugereranyije n’ubu aragera nko ku bihumbi 600.”

Mu myaka 38 yageze kuri byinshi

Harelimana Calliope akibona akazi yihutiye gusangiza umuryango we ishema ryo gukora ahakomeye maze yubakira inzu se, ari na ko yishyurira amashuri barumuna be na babyara be. Nyuma nawe yaje kwiyubakira inzu i Samuduha muri Kanombe hafi y’ikibuga cy’indege.

Harelimana yashatse umugore mu 1990 babyarana abana bane mbere y’uko apfa mu myaka 15 ishize.

Yabashije kwishyurira abana be biga muri kaminuza zitandukanye zo mu Mujyi wa Kigali abikesha umushahara ahamya ko ari mwiza; yanubatse
inzu ebyiri zikodeshwa.

Yemerewe kugendera ubuntu mu ndege ariko ntarayigendamo

Agitangira akazi mu 1979, Harelimana yabwiwe n’abakoresha be ko yemerewe kugenda mu ndege za bo ku buntu akajya gutembera aho ashaka hose ariko akiyishyurira ibyo yakoresha agezeyo ariko ntarakoresha ayo mahirwe.

Yagize ati “Umutungo nabonaga wose numvaga aho kuwutemberamo nagura inzugi, amadirishya, nkubakira ababyeyi, nkishyura amashuri ya barumuna banjye no kwita ku muryango wanjye, nkasanga ntakwiye gufata ibihumbi 300 cyangwa 400 ngo ngiye gutembera nsize ibibazo bikomeye mu muryango. Ngize imyaka 38 muri aka kazi nta hantu ndajya.”

Yongeraho ati “Mbere y’uko njya muri pansiyo nzabanza gusoka nka gatatu kuko inzitizi nari mfite zimaze kuganyuka.”

Harelimana, ufite imyaka 59, yavuze ko guhera muri Nzeri 2018 azaba yorohewe n’inshingano zimwe zikomeye nko kwita ku burezi bw’abana ku buryo ashaka kuzahita atemberera i Bruxelles mu Bubiligi, aho afite inshuti nyinshi harimo n’abahoze ari abakoresha be.

Harelimana avuga ko ibanga ryo kuramba mu kazi riri mu gukunda umurimo no kwirinda imyitwarire mibi irimo ubusinzi, gusiba no gukererwa ku kazi. Yakoranye n’Abanyarwanda benshi muri Sabena ariko ubu asigaranyemo na Mwumvaneza gusa anashimira cyane kuba yaramwinjije mu kazi.

Harelimana ashima byimazeyo uburyo Brussels Airlines yita ku bakozi bayo.

Harelimana Calliope ni umushoferi w'imodoka za ya Brussels Airlines
Harelimana akoreye kompanyi z'indege mu myaka 38 ariko ntaragenda mu ndege nubwo yemerewe ingendo z'ubuntu
Harelimana ateganya vuba gutembera i Burayi atwawe na Brussels Airlines

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages