00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibintu 20 wamenya kuri Mayor wa Rubavu, Sheikh Hassan Bahame

Yanditswe na

Gaston Rwaka

Kuya 25 February 2014 saa 08:22
Yasuwe :

Bimwe mu bibazo ushobora kuba wibaza kuri Sheikh Hassan Bahame, umaze imyaka igera kuri 5 ayobora akarere ka Rubavu gahanye imbibi n’Umujyi wa Goma muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.
IGIHE: Mwiriwe Muyobozi w’Akarere ka Rubavu?
Sheikh Hassan Bahame: Mwiriwe neza IGIHE ndetse namwe basomyi ba IGIHE.
IGIHE: Sheikh Hassan Bahame ni umuntu ki?
Sheikh Hassan Bahame: Mbere na mbere navutse mu 1966. Ndi Umunyarwanda, ndubatse mfite umugore n’abana 4, mfite Licence mu ndimi (…)

Bimwe mu bibazo ushobora kuba wibaza kuri Sheikh Hassan Bahame, umaze imyaka igera kuri 5 ayobora akarere ka Rubavu gahanye imbibi n’Umujyi wa Goma muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

IGIHE: Mwiriwe Muyobozi w’Akarere ka Rubavu?

Sheikh Hassan Bahame: Mwiriwe neza IGIHE ndetse namwe basomyi ba IGIHE.

IGIHE: Sheikh Hassan Bahame ni umuntu ki?

Sheikh Hassan Bahame: Mbere na mbere navutse mu 1966. Ndi Umunyarwanda, ndubatse mfite umugore n’abana 4, mfite Licence mu ndimi n’ubuvanganzo (Lettres &Arts), mbere yo kuba Mayor nabanjije kuyobora Isilamu muri Gisenyi (Rutsiro, Rubavu, Nyabihu na Ngororero) [Ubwo yari uwo bita Imamu].

IGIHE: Ni ikihe kintu cyakoze ku buzima bwanyu mutazibagirwa kuva aho mumenyeye ubwenge?

Sheikh Hassan Bahame: Ikintu cyankozeho kurusha ibindi ni ibiganiro nagiranaga na data umbyara, Hadji Hamissi Bahame, ibyo biganiro nabifashe nk’ihame ry’ubuzima mfite uyu munsi.

Data yahoraga anyibutsa ko gukunda abantu, kwiyorosha no kwakirana abantu igishyika, ari iby’agaciro kanini ngo kuko ntawumenya aho bwije ageze.

IGIHE: Ni ikihe kintu cyaba cyarababaje cyane kurusha ibindi mu buzima bwanyu?

Sheikh Hassan Bahame: Uyu munsi ikintu kimbabaza ni uko data yaratabarutse.

IGIHE: Iyo aza kuba akiriho, wari kuzamukorera iki?

Sheikh Hassan Bahame: Mu ncamake nari kuzamuha amata meza ndi gukamirwa n’igihugu cyanjye.

IGIHE: Kugeza magingo aya, ni iki cyaba cyarabashimishije mu buzima bwanyu?

Sheikh Hassan Bahame: Iyo mbonye abantu hafi ya bose bari mu maboko yanjye, nashoboye guhisha muri Jenoside, yakorewe Abatutsi bakiriho kandi banshimira, numva mfite agaciro n’ibyishimo.

IGIHE: Ese inzu yanyu iramutse ihiye nubwo, tutabibifuriza, ni iki mwabanza gukiza mbere y’ibindi?

Sheikh Hassan Bahame: Nzi neza koibintu ari ibishakwa. Inzu yanjye ihiye nabanza gukiza umuntu wese uyirimo; family yanjye, abashyitsi, n’ abakozi.

IGIHE: Mukunda ayahe mafunguro n’ibinyobwa?

Sheikh Hassan Bahame: Nkunda ibirayi, Fritte, Sotte, Basmatti, Umuceli wo mu Bugarama, ubundi nkasomeza Tonic.

IGIHE: Mu kwidagadura mukunda uwuhe mukino?

Sheikh Hassan Bahame: Nkunda ruhago, kuko nabaye umukinnyi wa Etincilles hagati ya 1987 na 1990 nakinaga ku numero 8 “Distrubution”.

IGIHE: Ni nde muntu w’intangarugero mwifuza kwigana mu mikorere yanyu ya buri munsi?

Sheikh.Hassan Bahame: Ni Perezida Paul Kagame.

Principes philosophiques (Amahame y’inyurabwenge), Patriotism (Gukunda igihugu), no kuzirikana ko umuturage ari we bukire bwacyo, ni zimwe mu mpamvu zintera kwemera ko Perezida Kagame, ari umuntu wujuje Humaniste au vrai sens du mot (ubumuntu nyabwo)

IGIHE: Bizwi neza ko uri Umuyisilamu. Ufate ute abo mudahuje ukwemera?

Sheikh Hassan Bahame: Isilamu ntibuza umuntu kubana neza n’abandi bose. Ku giti cyanjye njya mfata umwanya ku cyumweru nkajya guterana n’abakristu nkumva ibyo bigisha, ndetse nkanigisha. Gusa nemera ko Bibliya ifite byinshi ihuriyeho na Qu’aran (Korowani)

IGIHE: Idini ryawe ryemerera umugabo kurongora abagore barenze umwe. Niba atari ibanga ufite abagore bangahe?

Sheikh Hassan Bahame: Imbere y’Imana n’abantu nemera ko umuntu akunda rimwe, ibindi ni ibyifuzo n’irari. Njyewe rero mfite umugore umwe gusa, yitwa Kantengwa Henriette.

IGIHE: Ni iki waba warakoze ukiri mu ishuli urungano rwawe rukwibukiraho?

Sheikh Hassan Bahame: Nkiri muto niga, nitwaraga gisirikare, kuko numvaga nkikunze cyane ni nayo mpamvu banyitaga «Mando» biturutse ku ijambo «Para-Commando »

IGIHE: Ni zihe nzozi mufite mu buzima bwanyu buri imbere, mu gihe Imana ikibatije umurindi?

Sheikh Hassan Bahame: Inzozi n’amasengesho yanjye, ni ukwemera kuba umugaragu w’abo nyobora, ubundi nkirinda guhemuka no gutatira igihango.

IGIHE: Ni iki gishobora kubaraza inshinga cyangwa se cyatuma mudasinzira mu buzima bwanyu?

Sheikh Hassan Bahame: Umutekano mucye

IGIHE: Ni irihe abanga mukoresha kugira ngo mushobore kuzuza inshingano zanyu cyane cyane ko muyobora Akarere kari ahantu hateye mu buryo bwihariye (very Stategic)?

Sheikh Hassan Bahame: Nta rindi banga. Igikomeye ni uburyo MINALOC, abakozi b’akarere ndetse n’abaturage muri rusange banyizera, ibyo bigatuma byose bigenda neza bitewe n’ubufatanye.

IGIHE: Ni zihe gahunda z’umwihariko mufitiye akarere muyobora ka Rubavu ?

Sheikh Hassan Bahame: Ubunararibonye ngenda mbona uko bwije n’uko bukeye, bunyemeza yuko ngomba gushyira imbaraga nyinshi mu gukorana neza n’abafatanyabikorwa mu by’iterambere kugira ngo Rubavu ikomeza gukataza.

Ibyo byose byagerwaho dukomeje guharanira politiki nziza kandi iboneye ishobora koroshya guhanga udushya.

IGIHE: Nyakubahwa Mayor, tubashimiye ki kiganiro muduhaye

Sheikh Hassan Bahame: Natwe turabashimiye tunabifuriza akazi kanoze.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages