Kwita izina ni umuhango usanzwe mu muco nyarwanda, aho umwana avuka ababyeyi, inshuti n’abavandimwe bishimira ko umuryango wagutse. Uwo munsi nyirizina bategura ibirori, bakishima umwana akitwa izina. Ni muri urwo rwego Leta y’u Rwanda mu guha Ingagi agaciro, hashyizweho umunsi wihariye wo Kwita izina abana b’ingagi bavutse muri uwo mwaka.
Umunsi wo Kwita izina abana b’ingagi ni umuhango ukomeye witabirwa n’abanyarwanda n’abanyamahanga batari bake. Muri uyu mwaka ni ku nshuro ya cyanda uwo muhango ugiye kuba. Ku itariki ya 22 Kamena ibirori bizabera mu Kinigi mu karere ka Musanze. Abazabyitabira baturutse hanze y’u Rwanda bazabanza gusura ibindi bice binyuranye by’u Rwanda, birimo Pariki y’Igihugu ya Nyungwe n’ahakorerwa ubukerarugendo bushingiye ku Iyobokamana i Kibeho.
Rica Rwigamba, Umuyobozi ushinzwe ibungabunga ry’ibinyabuzima n’ubukerarugendo mu kigo cy’Igihugu cy’iterambere (RDB) mu kiganiro na IGIHE yaduhaye birambuye amavu n’amavuko y’umuhango wo Kwita Izina n’agashya gateganijwe kuri iyi nshuro ya Cyenda uwo muhango ugiye kubaho.
IGIHE: Igitekerezo cyo kwita izina cyavuye kuki? Intego yari igamijwe ni iyihe?
Rica Rwigamba: Kwita Izina nk’uko mubizi ni umuhango usanzwe mu muco nyarwanda, iyo umwana avutse ababyeyi, inshuti n’abavandimwe bishimira kumukorera ibirori byo kumwita izina. Uwo muhango uhesha agaciro umuco wacu, kuko umuntu aba adashaka kwihererana ibyo byishimo. Ni yo mpamvu Ingagi zacu duha agaciro kuko ari nkeya ku Isi, kuba ziba hano kandi tuzibungabunga, dutumira abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga kwishimira ko Ingagi na zo ziyingera.
Kera iyo Ingagi zavukaga, abashinzwe kuzirinda barazikurikiranaga bakamenya izavutse, bakaziha izina ariko ntibikorwe ku mugaragaro. Byari ibyishimo ariko bikehereranwa na bake.
Byatumye rero dutekereza ko twabishyira ku mugaragaro n’abandi banyarwanda ndetse n’abanyamahanga baza tugafatanya kwishimira izo nyamaswa, tukazihera amazina hamwe. Ni umwanya kandi wo kuzikurikirana no gusobanurira kurushaho abitabiriye uwo muhango, imibreho y’ingagi, uko zitabwaho n’akamaro kazo haba ku Rwanda ndetse no ku Isi yose.
Ni muri urwo rwego mu 2005 Perezida wa Repubulika yitabiriye umuhango wo Kwita Izina abana b’ingagi, anawutangiza ku mugaragaro. Kuva icyo gihe umuhango ukorwa buri mwaka.
IGIHE: Mu muco nyarwanda iyo umubyeyi yabyaye amara ku kiriri iminsi irindwi, uwa munani ukaba uwo Kwita umwana izina, umuhango bita kurya ubunnyano. Ese ingagi yavutse ihabwa izina ku minsi umunani isanzwe mu muco w’abanyarwanda, noneho yose akazashyirirwa hamwe ku mugaragaro?
Rica Rwigamba: Koko mu muco nyarwanda umwana yitwa izina ku munsi wa munani ariko ku ngagi si uko bimeze, kuko twahisemo gufata umunsi umwe ingagi zose zavutse muri uwo mwaka, tukazikorera umunsi mukuru umwe zikitwa amazina. Ni umunsi ukomeye, twita amazina, turabyina kandi tugasangira. Aba ari ibirori bikomeye, kuko mbere y’umunsi nyirizina tugira igitaramo.
IGIHE: Umuhango wo kwita izina umariye iki abanyarwanda?
Rica Rwigamba: Umuhango wo Kwita Izina navuga ko urimo ibice bibiri. Igice cya mbere ni uko kuba tuvuga kwita izina bitera abantu amatsiko, turushaho guha agaciro ingagi ziboneka hake ku Isi, mu Rwanda gusa, noneho abanyamahanga bakibaza kuri icyo kintu, bakagira amatsiko yo kuza kureba icyo gikorwa no kureba izo nyamaswa. Birushaho kandi gukomeza kugaragaza isura nziza y’u Rwanda imbere y’amahanga. Iyo baje muri uwo muhango baboneraho no gusura ibindi byiza bitatse u Rwanda. Ni agaciro kanini ku Rwanda kuko uwaje Kwita Izina iyo asubiye iwabo arata ibigwi by’u Rwanda, ubutaha haza benshi na bo baje kwirebera ibyo byiza.
Icya kabiri ni uko uwo munsi ibirori nibura byitabirwa n’abantu bagera ku 2000, barimo Abanyarwanda n’abanyamahanga. Muri bo abagera kuri 200 cyangwa se banarenga baraharara. Abo bantu barara mu mahoteli, barahaha, bakoresha imodoka, mbese abantu benshi babona amafaranga. Uyu mwaka twashyizeho gahunda yo Kwita Izina Caravan, aho abanyamahanga bazitabira uwo muhango bazabanza gusura ibice bimwe na bimwe by’u Rwanda. Ibyo bizatangira guhera ku wa kane tariki ya 20 Kamena.
IGIHE: Kuki mwahisemo kwita ingagi gusa kandi dufite amoko menshi y’inyamaswa aba mu mapariki atandukanye?
Rica Rwigamba: Kuba twarahisemo kwita Izina ingagi si ukuvuga ko izindi nyamaswa tutaziha agaciro. Tuzi ko ingagi ari ubwo bw’inyamaswa buke cyane kuko ku Isi ubu habarurwa ingagi Magana inani gusa. Ingagi nta handi ziboneka uretse muri aka gace ka Pariki y’Ibirunga. Ni inyamaswa nkeya sisabwa gukurikiranwa umunsi ku wundi. Abantu rero bishimira kumva akamaro k’icyo gikorwa no kumenya uko izo nyamaswa zikurikiranwa. Ntitwatereye iyo, turakora ibishoboka byose ngo tumenyekanishe n’izindi pariki, tugaragaza n’ibindi bikorwa birimo kureba uko dufatanya n’abandi baturage. Uyu mwaka hazasurwa Buruhukiro, Koperative itunganya ibigori yo mu karere ka Nyamagabe hafi ya Pariki ya Nyungwe. Hazasurwa kandi na Kibeho mu rwego rwo guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku iyobokamana.
IGIHE: Hamaze kwita izina ingagi zingahe? Ziracyariho? Izaba zarapfuye, impfu zazo zaba zikomoka kuki?
Rica Rwigamba: Hamaze kwitwa izina ingagi zisaga 160. Ingagi na zo zirapfa, mu zo twise izina hapfuye imwe. Impfu zazo zikomoka ku mpamvu zitandukanye ariko inyinshi zikomoka ku ndwara. Hari izipfa kubera ko zishaje, abana b’ingagi na bo bakunda guhura n’ibibazo. Urugero twatanga ni uko iyo hari ingagi y’ingore ifite umwana, iyo ihuye n’indi ngabo, ya ngabo ibanza kwica wa mwana kuko iba ishaka gukora umuryango wayo.
IGIHE: Ingagi zitabwaho zite?
Rica Rwigamba: Dufite abantu bashinzwe gukurikirana imibereho y’ingagi umunsi ku munsi. Bakora ubushakashatsi bakamenya niba hari irwaye, niba hari ifite ikibazo cyane cyane iyo hari ikintu kidasanzwe, hafatwe ingamba. Dufite abaganga b’amatungo bazikurikirana, kuko hari na Laboratwari isuzumirwamo ibizamini biba byafashwe. Tunakorana na Laboratwari zo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, hari kandi abafatanyabikorwa badufasha cyane bakora ubushakashatsi ku ngagi. Duhana amakuru yose ashoboka.
IGIHE: Umuhango wo kwita izina uba mu Rwanda gusa, ese ibindi bihugu bisangiye iriya Pariki hari inyungu bibonamo?
Rica Rwigamba: Umuhango nyirizina wo Kwita Izina ubera mu Rwanda. Ingangi ziboneka mu bihugu bitatu bisangiye iyi Pariki ariko ku Rwanda ni umwanya wo kugaragaza ubwiza bw’igihugu, kurata umuco wacyo. Dufite amasezerano na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo na Uganda, yo guhana amafaranga yavuye mu bukerarugendo cyane cyane iyo hari umuryango w’ingagi wavuye mu gihugu kimwe ukajya mu kindi. Urugero: nk’ubu hari umuryango w’ingagi wavuye muri Congo uza mu Rwanda; amafaranga akomotse kuri abo ba mukerarugendo Congo tuyihaho 50%, andi akaguma mu Rwanda. Izo ngagi iyo zaje tuzikurikirana nk’uko dukurikirana izindi.
IGIHE: Abita izina mubahitamo mugendeye kuki? Inyungu kuri bo ni izihe? Ese bagira uruhare ki mu mibereho yazo?
Rica Rwigamba: Abantu duhitamo bita izina baratandukanye. Icyo duheraho ni ukureba abafite uruhare mu kubungabunga no kwita ku binyabuzima ku Isi. Mu 2010 twifatanije n’ishami rya Loni ryita ku kubungabunga ibinyabuzima, umunsi w’ibidukikije ku Isi ukaba warizihirijwe mu Rwanda. Icyo tureba ni abantu bashobora kudukorera ubuvugizi, ni abantu dushima kuko na bo bagaragaza isura nziza y’u Rwanda mu bihugu byabo. Harimo ba Ambasaderi, abandi bantu bazwi b’ibihangange; abantu bafite ijambo mu bihugu byabo ku buryo badukorera ubuvugizi, bityo abashaka gusura u Rwanda bakabona ababawira ibyiza by’igihugu. N’iyo bataza bamenya isura y’u Rwanda n’ibyiza bashobora kubonamo. Bituma abantu bamenya u Rwanda, ahanini ari na cyo tuba dushaka.
IGIHE: Hari abashyitsi bakomeye mwitegura mu Kwita Izina ku nshuro ya cyenda?
Rica Rwigamba: Hari Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Ubushakashatsi ku bukerugendo ku rwego rw’Umuryango w’abibumbye, ni ubwa mbere azaba ageze mu Rwanda, Umuhanzi Kidumu, Abakinnyi b’amafilime b’ibyamamare bo muri Nigeria, hari n’abandi bafatanyabikorwa mu kubungabunga ibidukikije n’ibinyabuzima mu bihugu byabo n’abandi.
IGIHE: Murakoze ku mwanya muduhaye tukagirana iki kiganiro.
Rica Rwigamba: Murakoze namwe.
Uwafashe amafoto: Faustin Nkurunziza



















TANGA IGITEKEREZO