Pasiteri Rick Warren, Umuyobozi Mukuru w’itorero Saddleback riherereye California muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, kuri ubu amaze kumenyerwa cyane nk’inshuti magara y’u Rwanda, dore ko arusura byibura rimwe mu mwaka, akaba amaze imyaka 10 abikora.
Rick Warren ukunze kugaruka ku izina u Rwanda mu mvugo ye, agaragariza iki gihugu icyizere kidasanzwe, dore ko yemera ko amateka u Rwanda rwanyuzemo, aruhindura igihugu kidasanzwe, kugeza aho yemeza ko amakimbirane ari hagati y’ibihugu bya Isiraheri na Palestine ashobora gukemuka mu kanya nk’ ako guhumbya, ibi bihugu bibaye bifatiye amasomo ku Rwanda, igihugu cyabashije kunga Abanyarwanda bose, nyuma y’imyaka 20 gusa habaye ubwicanyi bw’indengakamere butazibagirana mu mateka.
Uretse kuba ari Umuvugabutumwa w’ikirangirire mu ruhando mpuzamahanga aho akunda gutanga ibiganiro, akenshi byibanda ku guteza imbere impano ziri mu muntu ku giti cye, guhugurira abantu kugira ubuyobozi busobanutse, ndetse no guteza imbere imibanire y’abagize umuryango, ni n’umwanditsi w’ibitabo, aho icyamenyekanye cyane ku isi ndetse no mu Rwanda by’umwihariko ari “Purpose Driven Life” cyaje guhindurwa mu Kinyarwanda cyitwa “Ubuzima Bufite Intego”, kigasomwa n’abatari bacye.
Iki gitabo nicyo cyatumye uyu mugabo amenyana n’u Rwanda bihereye ku bayobozi barwo bakuru, kuko nyuma y’uko Perezida Paul Kagame asomye “Ubuzima Bufite Intego” yatumiye Pasiteri Rick Warren ngo azaze gusangiza Abanyarwanda ubumenyi ku kugira intego mu buzima, dore ko nk’uko abyivugira, ngo Perezida Kagame yamwibwiriye ko nawe agira intego mu buzima, bityo akaba yifuza ko n’Abanyarwanda bose bagira iyi ndangagaciro.
Kuri ubu Pasiteri Rick Warren ni umwe mu bajyanama ba Perezida Paul Kagame, akaba anagira uruhare runini mu bikorwa bitandukanye by’Umuryango “Purpose Driven Ministries” ukorera mu Rwanda birimo guteza imbere imibereho myiza y’Abanyarwanda muri rusange.
Rick Warren afatanije na Minisiteri y’Ubuzima ndetse n’Akarere ka Karongi, yateye inkunga iyubakwa ry’ibitaro by’ikitegererezo mu Karere ka Karongi, kuri ubu bicungwa n’ibitaro bya Kibuye; igice cya mbere cy’izi nyubako cyatwaye akayabo ka miiyari 2 na miliyoni 700 z’amafaranga y’u Rwanda
Rick Warren n’itorero Saddleback…
Pasiteri Warren yashinze Saddleback mu 1980. Ikoraniro rya mbere ry’iri torero ryabaye kuri Pasika yo kuwa 6 Mata 1980, aho abayoboke bagera kuri 205 bahuriye mu nzu mberabyombi y’Ishuri ryisumbuye rya Laguna Hills muri Leta ya California.
Bitewe n’imiyoborere idasanzwe ya Pasiteri Warren, itorero rye ryakuraga ubutitsa, gusa yari yaranze kubaka urusengero atarageza byibura ku bayoboke ibihumbi 10.
Nyuma y’igihe gito, yatangiye kubaka inyubako zizafasha mu mirimo itandukanye, aho ku giciro cya miliyoni 20 z’amadolari y’Amerika yaje kubaka inyubako y’urubyiruko rw’itorero rya Saddleback (The Refinery), kuri ubu ifatwa nk’iya mbere yo muri urwo rwego yubatse neza ku isi.
Itorero rye ryakomeje gukura, aho kugeza ubu, abakirisitu ba Saddleback barenga ibihumbi 20, kandi bahateranira byibura buri cyumweru. Saddleback ni urusengero rwa munani mu bunini muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
Rick Warren n’abayobozi ba politiki bakomeye…
Ubonye uburyo aganira na buri muntu yicishije bugufi, ukareba imyambarire ye, ukareba uburyo muhura akakwibuka aguhamagara mu izina cyane cyane iyo mwigeze kubonanaho byibura rimwe mu buzima, wakeka ko ari umuntu usanzwe, ariko si ko bimeze ugengeye ku kuntu uyu muvugabutumwa ari ikirangirire mu gihugu akomokamo. Tariki ya 20 Mutarama 2009, uyu mupasiteri ni we wasengeye Barack Obama mu muhango wo kurahirira kuyobora Leta Zunze Ubumwe z’Amerika muri manda ya mbere.
Tariki ya 6 Nzeri 2010 nanone Pasiteri Rick Warren yasengeye Perezida Paul Kagame ubwo yarahiriraga kuyobora u Rwanda muri manda ya kabiri.
Pasiteri Rick Warren avuga ko mu minsi ishize yahamagawe n’Umushumba wa Kiriziya Gatolika Papa Francis kuri telefoni ye igendanwa, amusaba ko yazatanga ikiganiro I Roma ku bijyanye n’iterambere ry’umuryango.
Rick Warren n’u Rwanda…
Pasiteri Warren wageze mu Rwanda mu 2004, avuga ko iterambere ryarwo ridasanzwe akurikije amateka akomeye rwanyuzemo. Yemera ko bitangaje cyane kubona igihugu nk’u Rwanda kibasha kwiyubaka nyuma yo gupfusha abaturage barenga miliyoni abandi barakwiriye imishwaro hirya no hino, kandi bigakorwa amahanga arebera, dore ko nta ruhare na rumwe yabigizemo (amahanga) uretse gukomeza kurebera u Rwanda mu ndorerwamo y’amateka mabi rwanyuzemo.
Pasiteri Warren avuga ko bidatangaje na busa kumva hari abapfobya ibyo u Rwanda rwagezeho ndetse akavuga ko abantu bakwiriye gusobanukirwa neza ikihishe inyuma y’ibyo.
Mu kiganiro cyihariye yagiranye na IGIHE, Pasiteri Rick Warren yagarutse kuri raporo zihora zisiga icyasha ubuyobozi bw’u Rwanda, avuga ko abaziri inyuma bari mu byiciro bine: Abasize bahekuye u Rwanda badashaka kurubona rusubira ibuntu, u Bufaransa butewe ipfunwe n’uruhare rwarwo muri jenoside, Umuryango w’Abibumye utaragize icyo ukora ngo utabare u Rwanda ndetse n’abahoze mu buyobozi bw’u Rwanda baje kubwamburwa, bakiyomeka kuri aba bavuzwe haruguru.
Iki kiganiro kije kandi mu gihe mu Rwanda ku Cyumweru tariki ya 17 Kanama 2014 hiteguwe igiterane cyo ku rwego rw’igihugu cyiswe “Rwanda Shima Imana”, cyateguwe n’abayobozi b’amatorero ya Gikirisito n’Umuryango Purpose Driven Ministries bafatanije na Pasiteri Rick Warren kuri ubu uri mu Rwanda ari nawe muvugabutumwa uzigishamo.
Ikiganiro na IGIHE...
IGIHE: Ku nshuro ya mbere umenya ko ugomba kuza mu Rwanda, ni iyihe shusho yarwo wari ufite?
Pasiteri Rick Warren: Ikintu nari nzi ku Rwanda cyari Jenoside gusa nta kindi. Numvaga nibaza nti ese ngiye guhura n’abantu bameze bate mu by’ukuri? Nkumva rwose simbyumva. Ariko mpageze hari muri 2004, natunguwe no kubona Abanyarwanda ari abantu basanzwe, bameze nkanjye ndetse badatandukanye n’undi muntu wese. Izina ry’u Rwanda riri guhinduka, hari u Rwanda rwa kera urwo bamwe bazi kuri Jenoside gusa, ariko hari n’u Rwanda rushya ari rwo rw’uyu munsi. U Rwanda rushya rurangwa n’umurimo, iterambere, umutekano, isuku, amahoro, n’ibindi.
Umwe mu bantu dukorana muri ‘PEACE Plan’ yampaye ubuhamya bw’ukuntu inshuro ya mbere aza muri Amerika, yerekanye uruhushya rwe rw’inzira ku kibuga cy’indege maze baramubwira bati ‘uvuye mu Rwanda hamwe bicana?’ ariko umwaka ushize ubwo yari aje ku itorero ryanjye Saddleback, ku kibuga baramubwiye bati ‘uvuye mu Rwanda, ha hantu haba ikawa nziza cyane?’
IGIHE: Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994, uyisobanura nka kimwe mu bikorwa bya Satani cyangwa uyirebera mu ndorerwamo y’umusaruro wa politiki mbi yariho icyo gihe?
Pr. Rick: Kuri njye nyiha ubwo busobanuro bwombi. Umuntu uvuga ko atemera imirimo ya Satani, akeneye kurebera urugero kuri Jenoside yabaye mu Rwanda. Nemera ko Imana ibaho ariko kandi nemera ko na Satani abaho kandi ajya asunikira abantu gukora ibibi nk’ibyo twabonye mu Banazi n’ahandi. Ku bw’ibyo rero, hari imbaraga z’umwijima zari zigamije gusenya iki gihugu. Mu gihe cya Jenoside abantu barishwe, abandi bagirwa imfubyi, abandi baterwa ibikomere; ariko ikindi kintu kibi cyabayeho ni uko amahanga yahagaze akareberera gusa ntagire icyo akora. Ibi byose rero byari imirimo ya Satani. Kuba isi itaragize icyo ikora birimo kuba, binsubiza mu mateka nkarebera ku gihugu cya Isiraheri.
Isiraheri ni igihugu gito cyane ariko ni cyo Imana yakoresheje kugira ngo ihe isi yose umugisha; muri Isiraheri ni ho havuye amategeko cumi ya Musa, niho havuye igitabo cya Bibiliya, niho havuye Yesu ari nawe Mucunguzi. Ntidukwiye kubaza Imana aho yari iri mu gihe cya Jenoside, igisubizo ni uko yari iri aho yari igihe Umwana wayo yapfaga ku musaraba. Imana yarimo irira ibabaye. Nk’uko rero Imana yahaye isi umugisha binyuze muri Isiraheri, ni ko mu kinyejana cya 21 ishaka gukoresha agahugu gato kitwa u Rwanda ngo yongere ihe isi yose umugisha binyuze mu kuba urugero rwiza.
IGIHE: Abayobozi b’u Rwanda bajya bagira gahunda zitandukanye bahuriramo bagasenga, kandi uri umwe mu bantu bazanye icyo gitekerezo. Ese ubona bifitiye igihugu akamaro? Wari wazana igitekerezo giteye gityo kuri Guverinoma y’Amerika?
Pr. Rick: Yego rwose nibyo. Nabonye amasengesho akora mu buzima bwanjye bwite, sinshidikanya rero ko yakora no mu buzima bw’igihugu nk’u Rwanda. Buri kwezi kwa Werurwe, muri Amerika tugira umunsi w’amasengesho y’igihugu cyose hakaba igiterane muri Washington DC. Aya masengesho yitabirwa n’abantu bavuye mu mujyi n’amadini bitandukanye ndetse na Perezida akaza.
IGIHE: Rwanda Shima Imana ni igikorwa gitegurwa ku rwego rw’igihugu kugira ngo Abanyarwanda bose bahure bashime Imana ku byo yabakoreye. Ni igikorwa gikwiye kumvwa ndetse kikitabirwa n’Abanyarwanda bose hatitawe ku madini baturukamo. Kubera iki gitegurwa gusa n’amatorero ya Gikirisitu?
Pr. Rick: Nibo bazanye icyo gitekerezo ariko rwose twifuza kubona buri muntu yitabira. Nkunze kuvuga ko igitonyanga kimwe cy’imvura nta mumaro cyagira ariko ibihumbi by’ibitonyanga bishobora guhindura ubutayu kuba ubusitani butoshye. Itorero/Idini rimwe ntabwo ryakwishoboza, niyo mpamvu twifuza ko amatorero n’amadini byose byajya byitabira iki gikorwa cyiza.
IGIHE: Ngo uri muri gahunda yo guhindura Rwanda Shima Imana umunsi w’ikiruhuko?
Pr. Rick: U Rwanda rufite byinshi byo gushima Imana. Mu myaka itatu ishize rwagizwe igihugu cya mbere gifite umutekano muri Afurika. Maze imyaka 10 nza mu Rwanda buri mwaka, kandi buri gihe uko nje ndatangara. U Rwanda rurakura umunsi ku wundi mu bijyanye n’ubukungu, ubuzima bw’Umwuka n’ibindi. Buri gihe mbona iterambere, imihanda mishya, amashanyarazi, umubare w’abana b’imfubyi baba mu bigo uragabanuka kuko ubu harimo abasaga ibihumbi 15 mu gihe nyuma ya jenoside harimo abarenga miliyoni.
Usibye kuba ibihugu byinshi nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Buyapani, u Buhorandi,…bagira uyu muco wo gushima Imana, ni n’igitekerezo cyiza kandi ndifuza no kubibona mu Rwanda. Muri Amerika uyu munsi tuwizihiza ari kuwa Mbere ndetse tukagira n’ikiruhuko kuko tuba tuvuga tuti Abayisiramu barawitegura kuwa Gatanu, Abadivantisite b’Umunsi wa7 bitegura kuwa Gatandatu, Abakirisitu ku Cyumweru; maze twese duhurire hamwe kuri uwo munsi wa Mbere duhagarike byose dushime Imana. Ntabwo dushima Imana kuko twakoze ubusa, tuyishima tuvuga tuti: ‘Mana warakoze kuduha imbaraga zo kuzuza inshingano zacu’.
IGIHE: Ni he wifuza kubona igikorwa cya Rwanda Shima mu myaka 50 iri imbere?
Pr. Rick: Isengesho ryanjye ni uko yakomeza igakura ndetse cyane ku buryo izabera ibihugu byinshi nka Kenya, Uganda, Tanzania, icyitegererezo bikarenga akarere bikaba ku rwego rw’isi.
IGIHE: ni iki uvuga kuri raporo z’Imiryango mpuzamahanga zihora zisohoka zisebya u Rwanda?
Pr. Rick: Abasebya u Rwanda bari mu byiciro bine kandi bose bafite ibyo bahuriyeho, mujye mubumva rwose. Icyiciro cya mbere ni abasize bakoze Jenoside: Interahamwe ziracyariho ntaho zagiye ziri muri Congo n’ahandi. Zirifuza kugaruka no kongera gufata igihugu, bagomba rero gusebya ubuyobozi buriho aho nta gitangaje kirimo. Icyiciro cya kabiri ni u Bufaransa: u Bufaransa bwafashije abicanyi mu bikorwa byabo mu gihe cya Jenoside kandi nibwo bwabemereye kwinjira muri Congo. Ikindi ni uko u Rwanda rwavuye mu mubare w’ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa, kuba rero mutakiri munsi y’ubutware bwabo bituma hari umubare runaka w’Abafaransa batifuriza u Rwanda icyiza. Icyiciro cya gatatu ni Loni: Loni nta cyo yigeze ikora ngo ihagarike Jenoside, mu gihe u Rwanda rwatangiraga inzira yo kwiyubaka rwabikoze rutatse ubufasha muri Loni. Loni yo yibwira ko dukwiye kuba tuyikeneye ariko rwose mu by’ukuri ntabwo tubakeneye n’ubwo ibindi bihugu bikomeye muri Afurika biri ku rutonde rw’abahabwa ubufasha na Loni. Icyiciro cya kane ni abahoze bafite imyanya y’ubuyobozi muri Guverinoma, nyuma bakaza kwiyomeka kuri ibyo byiciro twavuze haruguru kubera gutakaza imirimo yabo n’ibindi.
IGIHE: Ubaye umushoramari, ni he washora amafaranga yawe mu Rwanda?
Pr. Rick: Hari henshi umuntu yashora imari mu Rwanda ariko njye nayishora mu bijyanye n’ubwikorezi (transportation). Impamvu ni uko u Rwanda ruri hagati y’ibihugu byinshi, ntirukora ku Nyanja, nta cyambu rugira. Kwagura ibibuga by’indege rero ni kimwe mu bikorwa byiza kandi byazana inyungu kuko ibyo bihugu byose bikikije u Rwanda, nirwo rubibereye ihuriro.



















TANGA IGITEKEREZO