00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Bubiligi: Harategurwa ibirori by’ isabukuru y’imyaka 15 ya "Team Production"

Yanditswe na

Aimable Karirima Ngarame

Kuya 19 August 2014 saa 07:53
Yasuwe :

Hari byinshi bitandukanye bihuza Abanyarwanda baba mu Bubiligi harimo ibirori ndetse n’izindi gahunda zitandukanye bahuriramo nk’abakomoka mu gihugu kimwe n’ibindi.
Ishyirahamwe ryitwa "Team Production" riza ku mwanya wa mbere mu guhuza Abanyarwanda n’inshuti zabo batuye mu Bubiligi icyarimwe, mu birori bategura byo gusabana, aho bakunze kubyina no kunezerwa bifashishije injyana z’umuziki nyafurika.
Bimwe mu bikorwa Team Production ikora harimo gutumira abahanzi baturuka mu Rwanda n’abo (…)

Hari byinshi bitandukanye bihuza Abanyarwanda baba mu Bubiligi harimo ibirori ndetse n’izindi gahunda zitandukanye bahuriramo nk’abakomoka mu gihugu kimwe n’ibindi.

Ishyirahamwe ryitwa "Team Production" riza ku mwanya wa mbere mu guhuza Abanyarwanda n’inshuti zabo batuye mu Bubiligi icyarimwe, mu birori bategura byo gusabana, aho bakunze kubyina no kunezerwa bifashishije injyana z’umuziki nyafurika.

Bimwe mu bikorwa Team Production ikora harimo gutumira abahanzi baturuka mu Rwanda n’abo mu bihugu bitandukanye by’Afurika.

Abanyarwanda batuye mu Bubiligi bemeza ko uretse ubwinshi bw’abitabira ubutumire bwa Perezida Paul Kagame, cyane cyane iyo yahuye n’Abanyarwanda batuye mu mahanga, Team Production iza ku mwanya wa mbere mu guhuza Abanyarwanda benshi ahantu hamwe.

Iri shyirahamwe riritegura kwizihiza isabukuru y’imyaka 15 rimaze ribayeho; akaba ari muri urwo rwego tariki ya 6 Nzeri 2014 ubuyobozi bwa Team Production buzashimira by’umwihariko abakunzi baryo, bakaba baratumiye abahanzi bakunzwe cyane mu Rwanda barimo Jay Polly, Urban Boyz na Dream Boyz, bakazanasangira amafunguro n’ibinyobwa nta kiguzi mu masaha ya nimugoroba guhera sa mbiri kugera saa tanu.

Mu kiganiro kihariye IGIHE yagiranye na Justin Karekezi washinze iri shyirahamwa akaba ari nawe uriyobora, yagarutse ku mavu n’amavuko yaryo ndetse n’impamvu nyamukuru yatumye rishingwa, avuga ko nyuma yo kugerageza guhuriza abantu mu bitaramo mu bihugu by’Afurika, yasanze no kubikorera bene wabo b’Abanyarwanda byaba ari byiza, ahita abitangira.

Justin Karekeza asa n'ukuze ariko akunda iyo urubyiruko rwidagadura

Ikiganiro kirambuye...

IGIHE: Mugiye kwizihiza isabukuru y’imyaka 15 Team Production ibayeho mwatubwira amavu n’amavuko yayo?

Justin Karekezi: Nibyo koko turimo turategura isabukuru y’imyaka 15 Team Production imaze ivutse, uko yatangiye rero ni igitekerezo nagize ndi ahantu mu gitaramo mu Mujyi wa Gand hano mu Bubiligi cyarimo abantu bageze nko ku bihumbi 20, ndatekereza nti ni gute umuntu yahuza abantu bangana batya mu mugoroba umwe, nsanga ino mu Burayi ntabishobora ariko muri Afurika byashoboka, nibwo ubwo najyaga gutura igihe kigera ku myaka 2 muri Guinée-Conakry nagerageje kubitangirirayo, aho nabashije guhuza abantu bagera ku bihumbi 12 kugeza kuri 15 muri sitade.

Nyuma naje kugaruka ino mu Bubiligi nkomeza kujya mbikorana n’Abanyafurika baturuka muri Sénégal n’abo muri Guinée, buhoro buhoro ntangira no gukorana na bene wacu b’ Abanyarwanda, noneho amata abyara amavuta ngera kucyo nifuzaga cyo gukorana n’abiwacu, none ubu biragenda neza, turahura tukanezerwa. Ari nayo mpamvu ikipe ya Team Production, nyuma y’iyi myaka 15 dutegura igitaramo cyo gushimira Abanyarwanda muri rusange badushyigikira mu buryo butandukanye.

IGIHE: Muri iyo myaka yose n’iki cyakomeje kugukundisha no kuguha imbaraga zo guhuza abantu mu myidagaduro nk’iyi mutegura?

J.K: Ikintu cya mbere kintera imbaraga zo gukomeza kubikora, urebye ibibazo Abanyarwanda twaciyemo byatumye bacikamo ibice, usanga dukeneye ibindi bintu biduhuza mu busabane, urebye kandi iki kibazo si no mu Rwanda gusa kiri kuko ugisanga mu bihugu byinshi byo ku mugabane w’Afurika kubera intambara nyinshi zabayeho; ku Banyarwanda by’umwihariko byo mbona bituma duhura, abatavuganaga bakavugana banahurira no mu nzira bakaramukanya kandi mbere bitarashobokaga.

IGIHE: Ibintu ukora bijyanye n’imyidagaduro ariko ugaragara nk’umuntu ukuze…

J.K: (araseka cyane!) muri rusange njye nkunda urubyiruko kuko nirwo Rwanda rw’ejo nk’uko tubivuga mu Kinyarwanda. Urubyiruko iyo ruhura rugasabana biranezeza kandi bigatuma n’ababyeyi bishima kuko ibyo dutegura bizamo abakuru n’abato bagahuza urugwiro.

Amafunguro azaba ari ubuntu mu masaha runaka

IGIHE: Nyuma y’amahano yabaye mu Rwanda, wowe ubigenza ute ngo uhuze Abanyarwanda bose nk’uko bikunze kugaragara mu bitaramo utegura aho usanga nta ureba ngo uyu n’iki cyangwa aturuka aha?

J.K: Ubundi ibintu by’ubuhanzi harimo n’umuziki ntibigira frontière (umupaka) ni bwo buryo rero njye nahisemo bwo gutanga umusanzu mu kubaka igihugu cyacu, mu gushaka uko abantu bahura nta rwikekwe, kandi koko ntakubeshye biranshimisha, nta n’igihembo kirenze umunezero mvanamo nabona.

IGIHE: N’iki gishya mutegura kijyanye n’iyi sabukuru y’imyaka 15 ya Team Production?

J.K: Agashya duteganyirije abakunzi bacu ni uko twatumiye abahanzi 3 bazahurira kuri scènes kandi bo mu rwego rwo hejuru kuzaza kudufasha kwizihiza iyi sabukuru no gushimisha abakunzi bacu kandi babo; ndemeza ko ari cyo gitaramo cya mbere cyo kuri urwo rwego tuzaba dukoresheje, kandi mbere y’igitaramo tuzakira abantu tubahe icyo kunywa no gufungura batishyuye mu buryo bwo kubashimira hagati ya sa mbiri na saa tanu z’umugoroba. Nyuma guhera saa sita z’ijoro dutangire igitaramo nyir’izina aho Jay Polly, Urban Boyz na Dream Boyz bari kumwe n’abandi bahanzi bose hamwe bazaba bagera kuri batandatu bazashimisha abantu.

IGIHE: Aba bahanzi bakomeye baturuka ku mugabane wa Afurika akenshi kubazana biba bihenze binagoye mu bijyanye no kubabonera ibyangombwa birimo na visa hano mu Burayi, mwebwe mubigenza mute?

J.K: Ku byerekeye abahanzi baturuka mu Rwanda dufite umuntu uhagarariye Team Production i Kigali witwa Andre Glomiko, tumwoherereza amasezerano yo gusinyana n’ abo bahanzi, réservation y’indejye n’ aho bazaba muri hoteli n’ibyemezo byerekana ko Team Production ifite amikoro yo gutumira abo bahanzi nawe akabishyikiriza Ambasade bakabaha visa, kugeza ubu nta kibazo turahura nacyo byose bigenda neza ku mpande zose.

Itangazo ry'igitaramo cya Team Production

IGIHE: Muteganya gute kujya mwubahiriza amasaha yo gutangirira ibitaramo, ikintu kigora abantu benshi?

J.K: Icyo ni ikibazo twibaza natwe kuko si twe biturukaho, bituruka ku batumirwa bacu baza batinze, usanga mu mico yacu Abanyafurika rwose bigoye, abenshi baza mu bitaramo batangira kuhagera saa sita z’ijoro, ariko tuzakomeza gukora ibishoboka byose ngo byibura bigende bigabanuka kuko natwe biratuvuna.
IGIHE: Ubu mufite ubahagarariye mu Rwanda, murateganya no gukorerayo by’umwihariko?

J.K: Kujya kubikorera mu Rwanda ni zo nzozi zanjye

IGIHE: murakoze isabukuru nziza

J.K: Murakoze namwe


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages