Ni ikiguzi cyavuguruwe ku gipimo gitanga ibisubizo byihuse kizwi nka Rapid Test.
Bamwe mu bagenzi bahaye ubuhamya ikinyamakuru Iwacu binjirira ku mupaka wa Gatumba uhuza u Burundi na Repubulika ya Demokarasi ya Congo, bemeje ko kuri uyu wa Mbere tariki 27 Kamena 2022 igiciro cyamanutse.
Ni amafaranga babanza kwishyura kuri banki izwi nka Bancobu, mbere yo gupimwa.
Iki kinyamakuru ariko kivuga ko nubwo amafaranga yagabanyijwe, hataratangwa itangazo ribyemeza ku buryo bweruye.
Umwe mu bacuruzi baciriritse ku mupaka, yavuze ko iki cyemezo cyaba ari inkuru nziza ku baturage.
Ati "Ubucuruzi buciriritse usanga bukoreshwa hagati ya $20na $50 kugira ngo umuntu abashe gutunga umuryango. Kubwira umucuruzi uciriritse ngo navane $30 cyangwa $15 mu gishoro ngo yishyure kwipimisha COVID-19, ntabwo bishoboka."
U Burundi ni kimwe mu bihugu bitafashe ingamba zihambaye mu gukumira icyorezo cya COVID-19, nko kuba cyategeka abaturage kwambara udupfukamunwa cyangwa gushyiraho guma mu rugo.
Gusa igiciro cyo kwipimisha cyakomeje kuba hejuru.
Nko mu Rwanda, igipimo gitanga ibisubizo byihuse kimaze igihe ku 5000 Frw, ni ukuvuga munsi ya $5 ugendeye ku gipimo cy’ivunjisha cya none. Ni mu gihe igipimo gitanga ibisubizo bicukumbuye (PCR) cyo ari 30,000 Frw.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!