Uyu mugabo yambitswe imidali itandukanye harimo uwo kugira uruhare mu kurwanya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 ndetse akaba aheruka kuza mu “Abarinzi b’igihango 17” bambitswe imidali bahabwa na “Certificat” y’icyubahiro mu ijoro ry’ubusabane ryo kuwa 06 Ugushyingo 2015, ryari ryitabiriwe na Perezida Kagame.
Mu kiganiro gikubiyemo ubuhamya,impanuro nyinshi n’ubuhamya twaganiriye ibi bikurikira:
IGIHE: Ikigo “Gisimba Memorial Center” gifite iyihe nkomoko,byagenze gute ngo iki kigo cy’imfubyi gitangire?
Gisimba: Nyuma y’intambara ya kabiri y’isi Sogokuru yatangiye kurengera abari mu kaga ubwo mu Rwanda hateraga inzara yitwa “Ruzagayura” yicaga abantu imisozi yose maze Sogokuru wari umukirisitu, ari umutunzi ndetse afite ibigega akajya abazana mu rugo akabarengera.
Sogokuru wari utuye i Ngoma ya Butare,yaje kwitaba Imana muri 1976 maze ababyeyi banjye bari barahunze bagarutse mu Rwanda mu mwaka wa 1979 bahita batangira gukomereza kuri iki gikorwa.
Papa amaze kwisuganya no kubona akazi yahise akomeza igitekerezo cya Sogokuru cyo kuramira abari mu kaga afatanyije n’inshuti ze zitandukanye.
Papa yakoreraga umuryango “Catholic Relief Services” abiganira na ba Shebuja (Abapadiri) na bo bari bafite abana barera maze bamwumva vuba dutangirana abana bane. Bakomeje kwiyongera mu rugo hatangiye kuba hato agira igitekerezo cy’uburyo abana bakubakirwa,atangira gushaka ikibanza,ubuzima gatozi n’ibyangombwa byo kubaka.
Data yitabye Imana mu mwaka wa 1986 aho yari amaze gusaba ikibanza n’ubuzima gatozi ariko buboneka amaze amezi abiri apfuye.
Ku myaka 24 ari mu bihe bya nyuma yarambwiye ati “ Nubwo ndi mu bihe bya nyuma humura Imana izakuba hafi, abana banjye ndera na barumuna bawe uzakore uko ushoboye ntibazajye mu muhanda.”
Mu mwaka wa 1988 ni bwo natangiye kubona inkunga yo kubaka maze abantu benshi bamba hafi,harimo imiryango itandukanye,inshuti za papa zo hanze,imiganda,inkunga ya Banki ya Kigali n’zindi maze twubaka huti huti tuzamura abana bari bamaze kuba 65.
IGIHE:Hagati ya 1990-1994,ubuzima mu gihugu bwasaga nk’ubwahagaze,mu bihe nk’ibyo ni gute ikigo cyabashije gukomeza ?
Gisimba: Mu mwaka wa 1990, abana bagiye baba benshi buhoro buhoro kuko ubwicanyi bwari buri gutangira, nahise ntangira kujya kureba aho byacitse ngo ntabare utwana duhari nka za Bugesera, Byumba ahabaga hari abana bapfushije ababyeyi nkabazana, igihe gito nkabashakira indi miryango ibafasha.
Ubuzima bwari bwahagaze maze na Leta itangira kutumva ibyo turi gukora.Ariko kuko nari maze kumenyana n’inshuti za Papa zo mu Bubiligi no mu Bufaransa batangira kumba hafi no kunyoherereza udufaranga.
Ati “Bahise bashyira umutima wabo hano maze uje i Kigali, bakamubwira bati uzadusurire ikigo kitwa gutya n’umuyobozi wacyo dutabare utwana. Barazaga bakambwira bati nubwo bikomeye ihangane ariko mbona bizeye ko ibibera mu Rwanda bizahagarara."
IGIHE:Iki kigo kiri mu hantu havugwa ko harokokeye abantu,niba ari byo barokotse gute,ni bangahe?
Gisimba:Muri 1994 ubwicanyi butangiye, ababyeyi duturanye bahise bavuga bati reka tubohereze hariya,Gisimba tuzi imico ye,turatabarana kandi akunda abana nitubamwoherereza azabitaho.
Uko iminsi igenda yicuma bigenda biba nabi cyane maze inkuru zirakwira, abari hano bakandikira abasigaye udupapuro maze abana baragenda bariyongera cyane ku buryo mu kwezi kumwe hari hamaze kugera 200.
Nubwo bazaga ariko kugera hano ntibyari byoroshye keretse uwo Imana yafataga ikamunyuza mu nzitane,benshi baguye mu nzira ariko umunyamugisha akahagera.Sinashoboraga kugira uwo nsubiza inyuma kuko nanjye sinariho numvaga ko ikizaba kizaba.
Intambara yanjye kwari ukureba uko nkumira Interahamwe kuko zakundaga kuza ariko kubw’amahirwe zigasubirayo zikabwirana ziti ’twe tuvuye hariya tubonye ibiryo kuko nari mfite ibisuguti n’ibindi.’
Nacunganaga nuko abana babasha kurya kuko twe nk’abantu bakuru nta nzara twari dufite.
Ati “ Ntiwari gusonza utegereje urupfu,kandi umutima urangamiye ku bana wibaza uko babaho…Twarasengaga ariko njye nkazenguruka ahantu hose kuko babaga bajagajaga.”
Imana yakomeje kuturinda kuko hano hapfuye abantu batarenze 12,icyo gihe abana bari 325 ndetse n’abakuru 80 biganjemo abagore.
IGIHE:Nyuma ya Jenoside abantu barahungukaga,mu gihugu nta bushobozi buhari,icyo gihe wabyitwayemo ute?
Gisimba:Hari bamwe bagize amahirwe Inkotanyi zimaze kubarokora baragaruka basanga abana ndacyabafite.Abandi bazaga bazi ko bashobora gusangamo abana babo cyangwa abana bo mu miryango yabo kuko abari hano abenshi ni abo mu bice bituranye na Nyamirambo.
Nafatanyije na CICR bakajya bafasha abana kubona imiryango,tukamanika amafoto kuri za Komini no ku masoko.Abana bagiye bagabanuka hasigara abagera kuri 170.
Bongeye kuba benshi mu mwaka wa 1996, impunzi zose zitahuka icya rimwe biba ngombwa ko twongera gutabara abana.
Gisimba ati “Njye nigiriye ku Gisenyi ariko kubona inzira byari bikomeye,ababyeyi batatana n’abana babo kuko byabaga ngombwa ko abana badashoboye urugendo bashyirwa mu ma modoka.”
Abana twarabazanye baba benshi bagera kuri 600 basanga abari aha biba ngombwa ko dushyira amahema hano ku mbuga dutangira kubasangisha ababyeyi bakigera muri za Komini.
Ntabwo byatinze byamaze amezi ane ariko twakoraga amanywa n’ijoro.Iyo “Periode” yaramvunnye cyane kuko twakiriye abana bajebameze nabi, abarembye, impinja, kubogosha, kubamesera, kubavura ntibyari byoroshye na we urabyumva.
IGIHE:Muri uru rugendo wanyuzemo rwo gutabara abana wahuye na byinshi.Ni iki cyagushenguye kurusha ibindi?
Gisimba:Nababajwe n’ibintu bibiri,icya mbere, ni ukubona umuntu yica umwana, sinabyumva sinzi n’ukuntu umuntu wicaga impinja uko yakwicuza. Ese yasaba imbabazi abana bariho? sinziko yakwicuza nk’abandi.
Icya kabiri, ni ukubona umwana agupfira mu biganza kubera ko yarwaye umwuma, yabuze amashereka nk’umuntu mukuru ukabireba ariko ukabura icyo wakora.
IGIHE:Muri uru rugendo ni iki cyagushimishije kurusha ibindi muri byinshi wanyuzemo?
Gisimba:Nashimishijwe nuko Imana yakinze akaboko tukabasha kubaho,ni ikintu kimeze nk’igitangaza Imana iba yaragukoreye mu gihe hari benshi bawe, abo uzi bagiye.
Ikindi ni ukuba dufite amahoro n’umutekano,nkabona babandi narwanyeho barakuze, bari gukorera igihugu, batanga imbabazi biranshimisha.
IGIHE:Gufunga ibigo by’imfubyi,byatanze igisubizo kirambye,wabyakiriye gute?
Gisimba:Ku bwanjye nabyakiriye neza kuko ndi no mu bantu babishishikarije abantu, ibindi bigo by’imfubyi ndetse n’imiryango ikagenda ibyumva kuko ubundi ikigo cy’imfubyi kiza ari igisubizo cya nyuma mu kurera umwana. Nabyakiriye neza kuko Abana ni ab’u Rwanda kandi ni ab’Abanyarwanda.
IGIHE: Iby’imidali wambitswe na Perezida wa Repubulika wabyayakiriye gute?
Gisimba:Hari abantu benshi bakora ibikorwa byiza ariko ntihagire ubabwira ngo “Warakoze”,iyo ubonye umuntu ugushimira ni nko kukongerera iminsi yo kubaho,wumva umutima ukeye.
Naho igihembo cya Perezida wa Repubulika byo urumva ko gihebuje kuko niyo byaba kumukora mu ntoki, kumwicara iruhande, nubwo atagira icyo avuga wumva unyuzwe,ni umuyobozi w’ikirenga uba udufatiye runini akavuga ngo uriya na we naze mu bandi bose yicare iruhande rwanjye.
IGIHE:Kuri ubu abana banyuze muri iki kigo mubanye gute, hari ibikibahuza?
Gisimba:Benshi mu bana babaye hano igihe kinini bazi ko ndi “Papa” ni ikintu cyabagiye mu mutwe, baravuga bati ‘nubwo tuba mu miryango ariko twigeze kuba hariya.Nanjye kuba ngihari numva binshimishije kuko benshi baza no kunsura cyane.
Abakuru bamenya abatoya, barasurana, tujya dutegura tugahura tukaganira. Hari abakora ubukwe bakambwira bati ‘ni weho mubyeyi mfite uzaba umpagarariye.’
Hari abakobwa bajya bahitamo gusabirwa hano cyangwa umuhungu akambwira ngo nk’umubyeyi nzajya kumusabira,ngahaguruka n’abandi basaza tukajya kuzana umugeni.’
IGIHE:Ni gute wareraga abana bangana gutyo, bafite ibikomere byinshi kandi nawe ufite umuryango ugomba kwitaho?
Gisimba: Ibibazo byo ntibyaburaga mu bana, hari uwiyakira, unanirwa kwiyakira,urakara, uwisekera, ugira ibitekerezo bimuvuna, uwiga neza undi agahora asibira kuko agera ku ishuri akitekerereza ibindi agatsindwa.
Ati “Iyo urera abana nk’aba ugomba kuba umuntu ureba kure,nk’ubu hari umwana wajyaga ku ipoto y’amashanyarazi Kigali yose iramuzi. Polisi yarazaga bikanga, ariko naza agahita ahava. Kubera kumwitaho neza ubu yabonye umuryango ndetse amaze umwaka atabikora.”
Kuri ubu iki kigo cyatangiye kwegeranya abana bari mu biruhuko baza bagakora imikino itandukanye,bakigishwa indimi no bagasubira mu masomo n’ibindi.
Abana be bane bakuranye n’abo yagiye arera ndetse kuri ubu umuhungu we mukuru wiga muri Kaminuza akaba na we yaratangiye kwita ku bana muri iki kigo.
Gisimba ntahwema kureba uko abana bafashwe mu miryango. Kuri ubu yagizwe umurinzi w’Igihango yabyakiriye neza kandi ngo yiteguye gusangiza urubyiruko ibyabaye mu Rwanda n’ibyo yanyuzemo muri rusange.



















TANGA IGITEKEREZO