Ambasaderi Robert Masozera ahagarariye u Rwanda mu gihugu cy’u Bubiligi. Yamenyekanye cyane mu gihe yari Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ushinzwe Diaspora.
Muri Mutarama uyu mwaka nibwo Masozera yatanze impapuro zimwemerera kuba Ambasaderi w’u Rwanda mu Bubiligi.
Ngarambe A. Karirima Umunyamakuru wa IGIHE mu Bubiligi yaramwegereye baraganira birambuye.
Dore uko ikiganiro cyari giteye:
IGIHE: Wiriweho, ushobora kwibwira abasomyi ba IGIHE?
MASOZERA: Nitwa Masozera Robert, nkaba ndi Ambasaderi w’ u Rwanda mu gihugu cy’ u Bubiligi, Luxembourg, Umuryango w’ =Ibihugu by’u Burayi, Chypre ndetse na Turquie.
IGIHE: Wavutse ryari, uvukira he, mu muryango w’abana bangahe?
MASOZERA: Navukiye mu Karere ka Gasabo, tariki ya 20 Kanama 1968 mu muryango munini w’abana 11.
IGIHE: Wize he amashuri mato, ayisumbuye na kaminuza? Wakurikiye amasomo ki?
MASOZERA: Mfite impamyabumenyi ebyiri zo mu rwego rwa Masters, imwe mu bijyanye n’ubumenyi bwa politiki n’ububanyi n’amahanga, indi mu bijyanye n’itangazamakuru n’itumanaho naboneye mu gihugu cya Austria/Autriche muri Kaminuza yaho yitwa Vienna University. Mbere yaho nize igihe gito muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda ibijyanye n’amateka. Amashuri yisumbuye yo nayize mu Iseminari Ntoya ya Saint Vincent iri i Ndera. Amashuri abanza yo nayigiye iwacu ahitwa i Ruhanga muri Gasabo.
IGIHE: Dusobanurire bimwe mu byaranze ubuto bwawe, ni iki
wifuzaga kuzakora ukiri umwana, hanyuma unatubwire ikintu cyakubayeho mu bwana bwawe utajya wibagirwa.
MASOZERA: Nakuze ndi umwana ukunda kwiga kandi w’umuhanga cyane. Ndibuka ko mu mwaka wa mbere w’amashuri abanza nawigiye icyarimwe n’umwaka wa kabiri, mu gitondo nkiga mu wa mbere, ikigoroba nkiga mu wa kabiri kandi hombi nkaba uwa mbere. Numvaga nziga amashuri abaho nkayaminuza, ubundi ngakorera igihugu.
Ku bijyanye n’ikintu cyambayeho ndi umwana ntajya nibagirwa; ntabwo nzibagirwa ukuntu niga mu mwaka wa gatatu mu mashuri abanza hari umwarimu waduhagurukije avuga ngo Abahutu nibajye hariya, Abatutsi nabo hariya, noneho njyewe biranshobera mbura aho ngana. Ibyo by’Abahutu n’Abatutsi ntabwo nari nzi ibyo ari byo!
IGIHE: Ni ibihe bintu bibiri ukunda mbere y’ibindi?
MASOZERA: Icya mbere nkunda ni kwiha agaciro, icya kabiri ni ukugaha abandi.
IGIHE: Tubwire ikigushimisha mu buzima bwawe busanzwe, unadusangize icyaba cyaragushimishije ndetse n’icyaba cyarakubabaje cyane mu buzima bwawe?
MASOZERA: Mu buzima busanzwe nshimishwa no kubana neza n’abantu. Mu kazi nkora, nshimishwa no gutunganya no kunoza umurimo nshinzwe, nkanezezwa no kwesa imihigo. Ikintu cyanshimishije cyane mu buzima ni uburyo Inkotanyi zahagaritse Jenoside kandi zikabohora u Rwanda.
Ikintu cyaba cyarambabaje cyane mu buzima bwanjye ni Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye mu w’ 1994.
IGIHE: Nk’umwe mu bakora mu buyobozi bwa Leta y’u Rwanda iyo urebye aho u Rwanda ruvuye n’aho rugeze ubitekerezaho iki?
MASOZERA: Numva ntewe ishema n’ukuntu u Rwanda rugenda rutera imbere, rukaba rumaze gutera intambwe y’igitangaza kandi rukaba rufite icyerekezo cy’ejo hazaza heza.
IGIHE: Mu kazi wakoze gatandukanye ni uwuhe mwanya wagushimishije kurusha indi, unatubwire impamvu.
MASOZERA : Imirimo nashinzwe yo guhagararira Nyakubahwa Perezida Paul Kagame mu gihugu cy’u Bubiligi no mu bindi bihugu nababwiye yaranshimishije cyane, kubera icyizere yangiriye, ariko kandi kubera uburemere bw’inshingano nashinzwe.
IGIHE: Ubashije kuvugana n’Imana aka kanya wayisaba iki cyangwa wayibaza iki?
MASOZERA: Imana yanjye ndayubaha kandi ndayikunda cyane. Nayibaza aho yari iri muri Mata 1994 mu gihe habaga Jenoside.
IGIHE: Tubwire indangagaciro n’intege nke byawe.
MASOZERA: Indangagaciro yanjye ni ugukunda igihugu, ubutwari n’umurava. Intege nke zanjye ni uko ndambirwa vuba ibintu bihora ari bimwe, mba nshaka iteka akantu gashya.
IGIHE: Ni iki kikuranga mu mibereho yawe n’abandi?
MASOZERA: Mu mibereho yanjye n’abandi ndangwa no kubaha agaciro no kubabanira neza.
IGIHE : Ni ikihe kintu gituma ugirana ubucuti n’umuntu, yaba umugore cyangwa umugabo ?
MASOZERA: Umuntu wese mbonye mbere yo kumubonamo ikintu kibi, mbanza kumubonamo ubwiza Imana yamuhaye.
IGIHE: Ni iki utifuza kuba wakorerwa n’inshuti yawe cyangwa n’undi wese waba ukorana nawe?
MASOZERA: Kumbeshya no kutanyizera.
IGIHE: Nyuma y’akazi no mu mpera z’icyumweru ukora iki kigushimisha?
MASOZERA: Nkunda umuryango wanjye cyane, umwanya mbonye nyuma y’akazi mba numva nawubaharira.
IGIHE: Ubu bakubwiye ko inzu yawe utuyemo ihiye n’iki cya
mbere wakwihutira kuvanamo?
MASOZERA: Umuryango wanjye hamwe n’abayirimo bose.
IGIHE: Ninde muntu ukunda kurusha abandi?
MASOZERA: Umufasha wanjye kubera urukundo dufitanye.
IGIHE: Politiki uzayikora ubuzima bwawe bwose?
MASOZERA: Numva igihe kizagera nkajya mu bindi.
IGIHE: Ni irihe funguro ukunda; mu Binyobwa uryoherwa n’ikihe?
MASOZERA : Nkunda ibiribwa bya kinyarwanda hafi ya byose. Mu binyobwa ngakunda imitobe y’imbuto zera mu Rwanda, cyane cyane umutobe wa Marakuja.
IGIHE: Ni ikihe gitabo wasomye cyagushimishije kugeza ubu kurusha ibindi?
MASOZERA: Hari igitabo cyiza cyigisha ibijyanye n’ ubuyobozi cyitwa "Not bosses but leaders - How to lead the way to success-" cyanditswe na John ADAIR.
IGIHE: Ni iyihe filimi yagushimishije kurusha izindi kugeza ubu?
MASOZERA: Hari Filimi nakunze cyane narebye hambere igisohoka yakinwe na Denzel Washington yitwa Malcom X. Yatumye nkunda amafilimi uwo mugabo akina iyo ariyo yose.
IGIHE: Mu bahanzi Nyarwanda muri muzika, ni nde uza ku mwanya wa mbere mubagushimisha?
MASOZERA: Umusore w’ umunyarwanda uba hano mu Bubiligi urimo uzamuka cyane witwa Jali aranshimisha cyane, kandi we n’ababyeyi be ni inshuti zanjye.
IGIHE: Ni iki kigushimisha mu kazi kawe ko guhagararira u Rwanda mu Bubiligi?
MASOZERA: Hano mu kazi kanjye nshimishwa no kubona ukuntu abo mpura nabo bose batangazwa n’ukuntu u Rwanda rufite umuvuduko utangaje mu iterambere no kwiha agaciro, kuburyo abenshi baba bashaka kumenya icyo u Rwanda rutekereza ku bibazo binyuranye mpuzamahanga.
IGIHE: Ni ubuhe butumwa waha urubyiruko n’abandi bose bakwibonamo kandi bagukunda?
MASOZERA: Ubutumwa bw’ uko ari bo Rwanda rw’ejo, bashyire imbaraga zabo mu kwiga no guhaha ubumenyi bwinshi kandi bakomeze umuco wo gukunda igihugu no kuba intore z’u Rwanda.
IGIHE: Turabashimiye kubw’uyu mwanya muduhaye.
ROBERT: Nanjye ndabashimiye.
Foto:Karirima A.



















TANGA IGITEKEREZO