Kugira ngo icyo umuntu ateganya akigereho bisaba ubwitange no kwihaganira abaguca intege. Ibi bikaba ari byo byatumye Mukarubega Zulfat, atekereza gushinga Kaminuza aho yahereye ku mahugurwa y’ighe gito, ubu akaba ageze ku rwego rwo gutanga impamyabushobozi z’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza. “Nta gishimisha nko kubona inzozi zawe zivamo igikorwa, nahereye ku mafaranga ibihumbi bitanu ubu ngeze ku rwego rwa Kaminuza.” Na Zulfat Mukarubega washinze akaba anahagarariye mu mategeko Kaminuza yigisha Ubukerarugendo n’Amahoteli (RTUC).
Mu kiganiro kirambuye na IGIHE, Zulfat yaduhaye birambuye icyatumye ahitamo gushinga Kaminuza yigisha ibijyanye n’Ubukerarugendo n’amahoteli.
IGIHE: Igitekerezo cyo gushinga Kaminuza mwagikuye he?
Zulfat Mukarubega: Umwuga w’ubucuruzi nywufitemo uburambe burenze imyaka 30. Aho nagendaga hose ndangura ibicuruzwa byanjye, aho nararaga muri hoteli nitegerezaga uko batanga serivisi nziza mboneraho kureba ikibura mu Rwanda. Nasanze ibyo abanyamahanga bakora uwabizana mu Rwanda, byatugirira akamaro kuko bikenewe cyane. Nabonye impamvu bidakorwa mu gihugu cyanjye ni uko nta mashuri abyigisha ahari. Aho ni ho igitekerezo cyaturutse cyo gushinga ishuri ryigisha rikanahugura mu birebana n’amahoteli n’ubukerarugendo.
IGIHE: Hari ibindi bikorwa by’uburezi waba warigeze ukora mbere yo gutekereza Kaminuza?
Z.M: Uretse no kuba naratekereje gushinga Kaminuza, nafatanyije n’abandi babyeyi dushinga ishuri ryigisha amategeko y’umuhanda no gutwara imodoka mu 1983, ariko byageze mu 2000 turarihagarika.
IGIHE: Kuki mwahisemo ishuri ry’amahoteli n’Ubukerarugendo?
Z.M: Uko nagendaga hanze nkunze u Rwanda igihugu cyanjye, mu byo nabonaga nashatse icyagirira abanyarwanda benshi akamaro, ikitariho kandi gikenewe, cyateza igihugu cyanjye imbere. Nta mashuri yabagaho kuva kera yigisha ibirebana n’uburyo bwo gutanga serivisi mu mahoteli n’ubukerarugendo, ababikoragamo na bo batabyigiye kandi bari bakeneye amahugurwa. Nk’uko nari umucuruzi, numvaga ibyiza nanjye nagira uruhare mu iterambere ry’igihugu, nkashyiraho ishuri ritariho mu gihugu kugira ngo nibura hashobore kubaho serivisi nziza.
IGIHE: Umushinga wanyu mwifashije kuwushyira mu bikorwa?
Z.M: Gushyira mu bikorwa igitekerezo nagize, nta handi nakuye inkunga. Igitekerezo nakigize guhera mu 2000, mu 2006 nagishyize mu bikorwa. Hagati muri iyo myaka nifashishije abandi bari babizobereyemo bo mu gihugu cya Kenya, bamfasha gukora gahunda y’amasomo no gushaka abarimu. Nagiye kandi Cap town no muri Ile Maurice, aho hose bafite amashuri yigisha ibyo nifuzaga, nahakuye ibitekerezo byanyubatse. Ibyo byatumye mbona ibimfasha gushyira mu bikorwa inzozi zanjye.
IGIHE: Ni ibihe bibazo mwahuye na byo mu gushyira umushinga wanyu mu bikorwa?
Z.M: Ibibazo byari bihari binakomeye cyane ariko kuba Rwiyemezamirimo ni byiza, ntabwo ucika intege kuko iyo bibayeho ntushobora kugera ku ntego. Mbere ntangira kugira igitekerezo abo nakigezagaho baransekaga, bakavuga ko iyo umugore yagize amafaranga atekereza ibyo kuyapfusha ubusa. Urubyiruko na bo bavugaga ko nta muntu wize ububoyi wagira icyo ageraho. Sinacitse intege kuko intego yanjye nagombaga kuyigeraho. Ubwo nahisemo kwifashisha ibihugu byo hanze bo bayashinze mbere ngo bampe ibitekerezo, menye imbogamizi bahuye na zo n’uko bazivuyemo, nanjye mbone aho mpera.
IGIHE: Ese ntimwacitse intege?
Z.M: Sinacitse intege, uko najyaga hanze natangiye kujya ngura ibikoresho bike bike, ameza n’intebe by’abanyeshuri na za mudasobwa. Kugeza 2006, nari maze kubigwiza n’abarimu nababonye, na gahunda y’amasomo nayibonye, mpita nkodesha inzu mu Mujyi, ntangirana abanyeshuri batanu na bo batariha. Natangiye mpugura mu gihe gito cy’umwaka.
IGIHE: Mwasanze amahugurwa ari yo yari akenewe byihutirwa?
Z.M: Nabanje gukora ubushakashatsi mu mahoteli. Mu bibazo bambwiye bahuraga na byo, harimo kuba bakoresha abakozi batabyigiye. Natangiranye abanyeshuri batanu na bo batariha, sinacitse intege, kuko nari mfite icyerekezo cyo guhindura abanyarwanda, bakumva ko bagomba kwiga amashuri y’imyuga cyane cyane amahoteli n’ubukerarugendo.
IGIHE: Mu rugendo rwanyu hari abandi babafashije?
Z.M: Nagiranye ubufatanye n’Akarere ka Kicukiro mbasaba impfubyi cumi n’umwe batagira kivurira, tubigishiriza ubuntu biyongera kuri batanu bari basanzwe, ikibazo ni uko batandatu bavuyemo dusigarana icumi gusa.
Mu mpera z’umwaka wa 2006 ku bufatanye na Minisiteri y’Ubucuruzi n’inganda n’Urwego rw’abikorera barihiye abantu bagera ku 120 kugira ngo bahugurwe ku birebana n’amahoteli n’ubukerarugendo, bahugurwa iminsi itatu.
Abo bakozi twakoranye ubushakashatsi ku kwakira abantu mu mahoteli atandukanye, kugira ngo barebe uburyo bakirwa, ariko bagaragaje ko amahugurwa bakoze yatumye bamenya amakosa bakora.
Mu ntangiriro za 2007, nahuguye abayobozi b’amahoteli n’amaresitora, nshaka ababizobeyemo bo hanze. 2008 Leta yatwemereye gutangira gukora nka Kaminuza.
IGIHE: Hari izindi Kaminuza mukorana?
Z.M: Nkimara gushyiraho iri shuri, mu 2006 namenye Ihuriro rihuza ibihugu byo muri Afurika mu mashuri yigisha iby’amahoteli n’ubukerarugendo rifite icyicaro muri Afurika y’Epfo. Nasabye kurijyamo mbifashijwemo na Ile Maurice, ariko badusabaga ko kuba umunyamuryango tugomba gutegereza imyaka itatu. Muri iyo nama ya mbere nababwiye ko nk’u Rwanda, tutategereza iyo myaka itatu kuko twaba tugeze kure, tutaba tukinabakeneye. Twifuzaga kujyamo kugira ngo nk’abatangizi bashobore kutuzamura. Byaremewe iyo myaka itatu bayikuraho, duhita tuba abanyamuryango, amategeko arahinduka.
Mu 2009, habaye amarushanwa ahuje ibihugu abera muri Kenya, twabaye aba kane muri Afurika. Twaberetse ko ibyo twavugaga ari byo.
Twagiranye ubufatanye na Utali College, duhana abarimu, kuko mu Rwanda ntabize ubukerarugendo twari dufite. Ariko ubu dufite abanyarwanda 6 muri masters, na 6 muri PhD. Mfite umugambi wo kugabanya abanyamahanga.
Hari Kaminuza zo mu Buholandi no mu Bwongereza twagiranye ubufatanye, ku buryo ubu tugenda duhinduranya abarimu, tugahuza n’imyigishirize. Ku bufatanye na Canada, duhuza imyigishirize ku buryo dukora ibizamini ku isi yose icyarimwe, kandi abanyeshuri bacu hari ababonye distinction, ku birebana n’ibigo by’indege no gukora mu ndege.
Dufite ubufatanye n’ibindi bihugu byateye imbere ku buryo bidufasha kwihuta.
IGIHE: Abanyeshuri banyu bageze he ku rwego rw’ubumenyi?
Z.M: Bakora ibizamini ku rwego mpuzamahanga, benshi bafite akazi mu bigo by’indege bikorera mu Rwanda, dufite ikigo gihugura abanyeshuri bacu, uburyo bwo kwihangira imirimo; kugeza ubu dufite abanyeshuri batangiye guha akazi bagenzi babo.
Mu gufasha abanyeshuri dutanga impamyabumenyi ku barangije umwaka umwe, impamyabushobozi ku cyiciro cya mbere n’icya kabiri. N’urangije umwaka hari icyo aba amenye ku buryo cyamufasha kubona akazi kandi agakomeza no kwiga. Abiga amasomo y’igihe gito bo bahita babona akazi.
Kugeza ubu nk’uko natangiranye batanu mfite abanyeshuri basaga ibihumbi bitatu.
IGIHE: Hari habuze iki mbere?
Z.M: Kwigisha duhuza n’aho Isi igeze ubungubu, gutanga serivisi nziza. Indangagaciro dufite tugombye kuzibyaza umusaruro kuko n’abakurambere bacu bari bazi kwakira abantu, bacumbikira ubasabye icumbi, ibyo rero dutunze tugomba kubihuza n’igihe n’Isi aho igeze.
IGIHE: Intego yanyu mwayigezeho?
Z.M: Intego yanjye igeze hagati sindayisoza, kugira ngo nyigereho ni uko buri munyarwanda wese aho azaba ari hose azatanga serivisi nziza. Urubyiruko bakwiga bagamije kwihangira umurimo ntawe basaba akazi, ibyo kandi bikagera mu mashuri yose.
IGIHE: Ni iki muteganya gukora mu minsi iri imbere?
Z.M: Kwagura amarembo buri ntara ikagira ishami kuko bose barabinsaba, ariko ikibazo ni ubushobozi.
IGIHE: Ni ubuhe butumwa mwaha abantu bose muri rusange?
Z.M: Abafite amashuri ndetse n’abashaka kuyashinga bakwiye kureba isoko ry’umurimo, hakarebwa igikenewe, kandi ntibigishe abazaguma mu gihugu gusa ahubwo bakigishiriza Isi yose.
Abagore ni abanyempuhwe, baritanga, ni abakozi. Bitinya rero gukora imishinga minini, impano bifitemo bazibyaze umusaruro, batinyuke kwaka inguzanyo mu mabanki ariko bamenye ko inguzanyo batse bagomba kuyikoresha igiteganyije, kandi bakarangwa n’ubunyangamugayo.
IGIHE: Murakoze ku kiganiro muduhaye.
Zulfat Mukarubega: Murakoze namwe.
Uwo ari we
Umunyarwandakazi wo mu idini ya Islam, akaba azobereye mu bucuruzi.
Icyo akunda
Umuryango we, igihugu cye. Nkunda cyane Perezida Paul Kagame, kuko aho agejeje igihugu si benshi bakora nka we. Ni we rugero rwanjye, yambereye isomo. Guha agaciro umuntu.
Ikimushimisha
Kugirira umuntu ineza ikagira icyo imugezaho, nshimishwa n’ibyo nkora, nshimishwa no gusenga no kuba narashoboye kurihira abana batishoboye 30. Nshimishwa no kuba naratangiriye ku mafaranga 5000 ubu nkaba ngeze kuri Kaminuza.
Icyamubabaje
Jenoside yantwariye umuryango, Jenoside yambuye umuntu agaciro.
Ibyo ateganya
Kuva mu bukode agakora ntakodesha. Afite Ha 10 z’ubutaka, azubakamo amashuri, Hoteli, amacumbi y’abanyeshuri, azubakira abanyeshuri n’abandi baturiye ishuri aho bahahira, ikigo kirimo imikino ngororangingo, Urugo rw’umuco aho basanga ababyeyi bagira inama ingimbi n’abangavu ndetse n’abashakanye.
Icyo yanga
Akarengane, Ikinyoma.
Umuntu akunda
Kuri we umuntu akunda ni ukora icyo agomba gukora, akagikorera igihe, akakinoza, kandi akaba inyangamugayo.
Ibihembo yahawe
2010: Mount Kenya University yamuhaye igihembo nk’umugore witangiye uburezi, ahabwa impamyabushobozi yo mu rwego rw’ikirenga mu burezi.
2010: Yahawe igihembo na RDB cy’umugore w’indashyikirwa
2011: Yahawe igihembo na RDB cy’umugore w’indashyikirwa
2011: RTUC yahawe igihembo na RDB mu bigo bito n’ibiciriritse mu gice cy’ubukerarugendo.



















TANGA IGITEKEREZO