00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imyifatire myiza ni yo iha agaciro ibyo umuntu akora -DJ Emery

Yanditswe na

Rene Anthere Rwanyange

Kuya 19 January 2013 saa 12:26
Yasuwe :

Mutabazi Emery, umaze mu murimo wo kugeza umuziki ku bantu cyane cyane mu gihe cy’ibitaramo cyangwa se ibirori, atangaza ko kubaha akazi umuntu akagaha agaciro kako, bituma atera imbere. Uburambe muri uwo mwuga bugera ku myaka 25, butuma ubunararibonye afite abusangiza no kugira inama bagenzi be bahuje umurimo.
Mu rwego rwo kumenya byinshi binyuranye, IGIHE twegereye Mutabazi adusangiza ku bunararibonye afite mu mwuga wo kugezaho abantu umuziki, mu minsi mikuru itandukanye. Ibyo byatumye (…)

Mutabazi Emery, umaze mu murimo wo kugeza umuziki ku bantu cyane cyane mu gihe cy’ibitaramo cyangwa se ibirori, atangaza ko kubaha akazi umuntu akagaha agaciro kako, bituma atera imbere. Uburambe muri uwo mwuga bugera ku myaka 25, butuma ubunararibonye afite abusangiza no kugira inama bagenzi be bahuje umurimo.

Mu rwego rwo kumenya byinshi binyuranye, IGIHE twegereye Mutabazi adusangiza ku bunararibonye afite mu mwuga wo kugezaho abantu umuziki, mu minsi mikuru itandukanye. Ibyo byatumye tugirana ikiganiro kirambuye na we.

IGIHE: Tuguhamagaye ngo tugirane ikiganiro wabyakiriye ute?

Mutabazi Emery: Nabyakiriye neza, kuko IGIHE ni urubuga nkunda gusura, numvise ari byiza kuganira namwe.

IGIHE: Wavutse ryari?

Mutabazi E.: Ubu muri uyu mwaka nduzuza imyaka 45 y’amavuko.

IGIHE: Wavukiye he?

Mutabazi E.: Navukiye muri Congo i Goma.

IGIHE: Mu buzima bwawe bwite urubatse cyangwa uri ingaragu?

Mutabazi E.: Natandukanye n’uwo twashakanye tubyaranye abana batatu.

IGIHE: Wize amashuri angahe?

Mutabazi E.: Nize amashuri atandatu yisumbuye. Nakurikiye ibijyanye n’ubucuruzi.

IGIHE: Wavukiye muri Congo, ni ho warerewe. Wagarutse mu Rwanda ryari?

Mutabazi E.: Nagarutse mu Rwanda mu 1994, nyuma ya Jenoside.

IGIHE: Mu buzima ukunda iki?

Mutabazi E.: Nkunda abantu nkakunda no gusenga.

IGIHE: Wanga iki mu buzima?

Mutabazi E.: Nanga agasuzuguro aho kava kakagera, nanga no kubona abantu bababaye.

IGIHE: Ni iki wemera ku muntu?

Mutabazi E.: Umuntu ufite ubwenge n’ubuhanga, mwaganira ukabona ko afite ibitekerezo bizima.

IGIHE: Ninde mu buzima bwawe ubona wakubera urugero?

Mutabazi E.: nkunda kuganira na Gitwaza. Ni umugabo w’umunyabwenge cyane kuko iyo uganira na we usanga afite ibitekerezo bizima.

IGIHE: Ukora mwuga ki?

Mutabazi E.: Ndi DJ.

IGIHE: Umwuga wawe uwumazemo igihe kingana iki?

Mutabazi E.: Mfite uburambe bw’imyaka 25.

IGIHE: Urimo kwizihiza isabukuru y’imyaka 25 umaze mu mwuga wawe. Ubitekerezaho iki?

Mutabazi E.: mu 1988 ni ho natangiye gukora umwuga wanjye nk’akazi. Ndanezerewe rero kuko bimpesha ishema kandi n’abantu bangirira icyizere bakantumira kubasusurutsa mu birori baba bateguye. Ndanezerewe cyane kuko muri iyi myaka 25 hari aho maze kugera.

IGIHE: Ese umwuga wo kuba DJ hari undi uwukomoraho?

Mutabazi E.: Mu muryango wanjye ntawe, ariko nabikunze kuva ndi muto. Ariko hari umugabo twari duturanye kuri Goma wari DJ, bamwitaga Eugene Nzanana. Iyo najyaga muri Club nkamubona numvaga najye nshaka kuzamera nka we. Byangiyemo mbana ari umuntu ufite agaciro nanjye ndushaho kubikunda.

IGIHE: kuki wahisemo uwo mwuga kandi warize ibindi?

Mutabazi E.: Urabona mu buhhungiro nta kandi kazi kari gahari. Umuntu yigaga adafite icyizere cyo kunona akazi, gusa akiga kugira ngo agire ubumenyi. Nasanze rero kuba DJ birimo amafaranga, mpitamo kuba ariho nerekeza impano nari mfite.

IGIHE: Muri Congo umwuga wawe wari ku ruhe rwego?

Mutabazi E.: Muri Congo byari bimeze neza cyane, kuko iyo wemezaga abantu, ubahaye umuziki ukabanyura, baraguha ishimwe bitandukanye no mu Rwanda.

IGIHE: Muri Congo hari ahantu henshi wacurangiye?

Mutabazi E.: Yego! Nacurangiye kuri Goma, Bukavu n’ahandi.

IGIHE: Ugeze mu Rwanda umwuga wawe wahisemo kuwukomeza?

Mutabazi E.: Nasanze mu rwanda na ho bakunda muzika. Nakoze muri Panafrica, muri Millionnaire, nagiye gukora i Butare ahari utubyiniro bansabaga ko nabafasha kutuzamura. Kugera mu 2000 nahise mpagarika gukora akazi k’ijoro, ko gukora mu tubyiniro.

IGIHE: Ibyo bitaramo byose wagiyemo, wakoze ni ibihe byagushimishije cyane kurusha ibindi?

Mutabazi E.: Mu tubyiniro nacurangiyemo, hari urwibutso rumwe mfite mba muri Congo. Nigeze gucuranga harimo umuhungu wa Mobutu bita Sadam Hussein. Naramushimishije cyane, arampamagara ambaza aho nkomoka, mubwira ko ndi umukongomani ariko ukomoka mu Rwanda. Byaramutangaje cyane kuba nshyushya umuziki mu ndimi zitandukanye, ampa amafaranga menshi cyane. Iryo joro ryandutiye ayandi. Ahandi ni mu 1994 muri Turbo, twaurangaga buri munsi usibye ku wa mbere. Hariho amafaranga menshi ku buryo wacurangaga umuziki abantu bakaryoherwa bagafata amafaranga bakaguha baterebye umubare. Kuri njye byabaye ibihe byiza cyane.

IGIHE: Umwuga wo kuba DJ wakumariye iki mu bihe byose uwubayemo?

Mutabazi E.: Kuba DJ byangize umugabo, amafaranga navanyemo ntiyamfiriye ubusa. Nariyubatse kuko ndi umwana wakuranye na Mama we gusa. Byatumye nkanguka cyane amafaranga mbonye sinyapfushe ubusa, kuko nagumbaga kumenya ubuzima icyo ari cyo. Kuba DJ ni akazi nk’akandi iyo ugafashe neza karagutunga.

IGIHE: Bavuga ko aba DJ bakundwa cyane n’abakobwa. Ese wowe byarakoroheye? Ubivugaho iki?

Mutabazi E.: Ni byo koko ba DJ bakundwa n’abakobwa cyane, ariko njye nagiriwe ubuntu mbyitwaramo neza. Narakunzwe, ndakundwa pe! Bya bindi by’aba “Star” bakajya bashaka no kunkoraho kugira ngo nibura bajyane ibyo, cyane cyane igihe cy’intsinzi. Nigiriye inama ko nimbishinga ubuzima bwanjye nzaba mburangije. Icyo nakoze nashatse umugore mu rwego rwo kwirengera. N’ubwo ariko bitampiriye, gusa byaramfashije.

IGIHE: Abakobwa babakunda aba ari benshi. Ese guhitamo uwo kurushingana na we byarakoroheye?

Mutabazi E.: Yego byaranyoroheye n’ubwo nabonaga abakobwa benshi, benshi vraiment. Ariko, numvaga ntashobora kurongora umukobwa wo mu kabyiniro kuko nabonaga ibyo bakoraga byose. Maze gushyira mu mutwe ko ngomba kubaka urugo, naje kurongora umukobwa wo mu muryango ahantu, bamunshimiye kuko ngo nta ngeso mbi bari bamuziho. Mu kurambagiza byabaye nko guhangana kuko bari barandahiye ko nta muhungu yemera ubaho. Ariko ntibyangoye cyane. Imico ye yarankuruye mpita musaba ko tubana.

IGIHE: Hari umwihariko ufite mu mwuga wawe?

Mutabazi E.: Njyewe ncuranga old school, ni ukuvuga indirimbo z’abantu bakuze, kuko abantu benshi barazikunda kubera injyana yazo. Nkunda indirimbo z’umuco wacu. Umwimererewe wazo ufasha abantu benshi cyane cyane mu bukwe, zirabashimisha.

IGIHE: Ubona ute umwuga w’ubu DJ mu Rwanda?

Mutabazi E.: Uyu mwuga utangiye gutera imbere kuko hari abana benshi dutangiye kugenda tugira, ukabona ko hari icyerekezo. Ikibazo ariko, hari abiyita aba DJ, bumva ko ari ugufata mudasobwa ugashyiramo indirimbo gusa. Kuba DJ bisaba kuba ukunda umuziki kandi ukamenya kuwukundisha abo ucurangira. Igituma badatera imbere bacuranga imiziki bo bashaka, atari iyo abakiliya babo bashaka. Ikindi kandi usanga nta bumwe bafitanye n’abo bacurangira. Umu DJ nyawe acuranga areba abo acurangira kugira ngo arebe niba bari kumwe, niba bishimiye umuziki abaha.

IGIHE: Ku bwawe ubona ari iki cyakorwa kugira ngo umwuga w’ubu DJ utere imbere mu Rwanda, ukurikije ubunararibonye ubifitemo?

Mutabazi E.: Abarimo bagombye kubifata nk’akazi. Babishyireho umutima. Bishaka kwigira aba “star” ngo bice umwuga wabo. Nibabihindure akazi bibe ubucuruzi bizana amafaranga.

IGIHE: Watubwiye ko wavuye mu bitaramo bya nijoro. Ese akazi ko kuba DJ warakaretse?

Mutabazi E.: Mu 2000, nahagaritse ibitaramo by’ijoro, yewe n’ibyo nacungaga narabiretse. Nahisemo inzira yo gusenga ndakizwa, akazi k’ijoro nkavamo, ariko kuba DJ sinabihagaritse. Nashatse kubihindura ngo mbe DJ ucuranga indirimbo z’abakiristo ariko ntibyagenda neza. Nahisemo rero gukora nikorera kuko nari mfite ibyuma byanjye. Nkora iminsi mikuru y’abantu haba mu mahoteli cyangwa ahandi bateguye. Ibirori bikomeye byose baranyiyambaza.

IGIHE: Mu Rwanda hari ibitaramo bikomeye wakoze?

Mutabazi E.: Eh! Nakoze ibitaramo bikomeye cyane. Hari iminsi mikuru yabaga ku Gisenyi irimo abantu benshi cyane, hari iminsi mikuru ya Leta yabaga irimo abantu benshi cyane nko muri Serena Hotel n’ahandi.

IGIHE: Uwo mwari mwarashakanye byabaye ngombwa ko mutandukana. Ubu waba uteganya kongera gushaka?

Mutabazi E.: Ndabiteganya kubera impamvu imwe, ndi umukiristo, hano hanze hameze nabi cyane kuko hari benshi baba bashaka kugusha mu mutego cyane cyane iyo bishingiye ku kuba babona hari uko umeze. Ntarongoye rero nshobora kugwa mu mutego kuko nta bwirinzi naba mfite. Icyangombwa ni ugusenga Imana ikagufasha bigatungana.

IGIHE: Uteganya kuzabikora ryari?

Mutabazi E.: N’ubu mbonye uwo dushimana nta cyambuza.

IGIHE: Ni ubuhe butumwa waha aba DJ bagenzi bawe?

Mutabazi E.: Niba narashoboye kugera aho ngeze ubungubu, kuko ndubashywe kubera imyitwarire yanjye. Kuko kugira ngo ngere ku byo nagezeho, ni uko ni ntigeze ninjira mu biyobyabwenge. Abenshi rero muri bano bana bivugwa ko babikoresha. Nibave mu businzi, batandukane n’ibiyobyabwenge, akazi kabo bagaheshe agaciro. Guha agaciro umurimo bituma umuntu atabona umwanya wo kujya mu bitamufitiye akamaro. Bahaguruke bahange imirimo kandi bagishe inama.

IGIHE: Murakoze kuduha umwanya wanyu tukaganira.

Mutabazi Emery: Murakoze namwe.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages