Ubwo yari mu ruzinduko ku mugabane w’Uburayi Gumuyire Joseph Umunyamabanga Nshingabikorwa wa RRP+ (Réseaux Rwandais des Personnes vivants avec le VIH/SIDA), yaganiriye n’Umunyamakuru wa IGIHE ishami ryo mu bubirigi agira byinshi amutangariza byerecyeranye n’imibereho y’ababana na Virusi itera SIDA baba mu Rwanda.
Mu kiganiro Gumire yagiranye n’Umunyamakuru Karirimba N. Aimable, yasobanuye amavu n’amavuko y’Ikigo ayobora ndetse n’inshingano zacyo.
IGIHE: Mbere y’uko mukomeza urugendo mugiyemo muri Amerika rw’akazi twagirango mutubwire uko ikigo muyobora cyabayeho?
Gumuyire Joseph: Ikigo cya RRP+, ni urugaga nyarwanda rw’ababana na virusi itera Sida, cyatangiwe n’amashyirahamwe y’ababana n’iyo virusi agera ku 173 mu mwaka w’2003, ubu tugeze ku mashyirahamwe 1,400 kandi mu gihugu hose.
IGIHE: Mwatubwira uko abo mukorera cyangwa se ababasanga bakira imikorere yanyu? Inyungu bavanamo mu mibereho yabo ya buri munsi ni iyihe se ?
Gumuyire Joseph: Inshingano z’ibanze za RRP+ ni ugukora ubuvugizi ku banyamuryango kugirango bagere ku buzima bwiza muri rusange, birimo kubona ubuvuzi bwiza bakeneye koko, kubafasha kubona uburyo bakwihangira imirimo biciye mu mishinga no kubafasha kutagirirwa akato n’ihezwa.
IGIHE: Mwatubwira Virusi itera Sida aho igeze irwanywa n’imbaraga mubishyiramo mu Rwanda?
Gumuyire Joseph : Nakubwira ko ubu u Rwanda ruhagaze neza mu kurwanya iyo ndwara, kubera ko inzego zose zabihagurukiye yaba Leta, Imiryango itegamiye kuli Leta ndetse n’amadini, by’umwihariko Ikigo nkorera cya RRP+ kibigiramo uruhare rugaragara, haba mu gutanga ubuhamya k’ubabana n’iyo virusi, kuko hakiri abandi batarabasha kwakira ko bayanduye, gufata imiti neza kandi ku gihe no kwirinda kwanduza abandi kubera baba babyemera ku mugaragaro, bigafatwa neza ntakubaha akato cyangwa ngo abandi bumve ko atari abantu nk’abandi.
IGIHE: Mwe mwegera ababana na virusi itera Sida kandi banabyemera k’umugaragaro mwatubwira ubuhamya bw’uburyo babayeho?
Gumuyire Joseph: Muri rusange ntibabayeho nabi tugereranyije n’abatarabyemera ngo banabyakire, kuko usanga ikibafasha aruko batihisha iyo bagiye gufata imiti, n’iyo hari uwagize ikibazo atuma mugenzi we, kuburyo bigabanya ibibazo no kwigunga cyangwa kumva uri wenyine.
Kuva mu mwaka w’2003 kugeza ubu ubuzima bwabo bwarahindutse, ababikurikiranira hafi bemeza ko iyo urebye hagati yo gutangira gufata imiti na nyuma yaho, k’umuntu ubyubahiriza akayifata neza kandi ku gihe akanimenya uratangara kubera ukuntu usanga kubyakira gutyo. Binatuma biha gahunda nziza y’ubuzima buri imbere. Ureba n’amaso ntushobora kubimenya ko bafite iyo virusi batabikwibwiriye.
IGIHE: Uruzinduko mugiyemo muri Amerika rugamije iki? rufite iyihe nyungu yihariye mu Kigo muyobora?
Gumuyire Joseph : Ngiye mu nama ya 19 mpuzamahanga ku cyorezo cya SIDA. Iyi nama ituma duhura n’abandi tukabigiraho ndetse nabo bakatwigiraho, aho kurwanya iki icyorezo cya virusi ya SIDA bigeze kandi bigatuma nyuma hafatwa n’ingamba haba ku rwego rw’Isi, ndetse no ku rwego rw’igihugu no mu miryango nk’iyi y’ababana n’iyo virusi mu buryo bwo kuyicogoza.
Sinarangiza iki kiganiro twagiranye ntashimiye abantu bose muri rusange na Leta y’u Rwanda by’umwihariko mu ngufu zashyizweho muri iyi myaka ishize ngo igihugu cyacu kigere kubyo cyagezeho mu gutsimbura iyi ndwara, ngasaba kandi ko izo ngufu zakomeza ndetse zikongerwa kugirango duhashye burundu iyi ndwara maze Abanyarwanda bashyire izo ngufu mu bindi bikorwa by’amajyambere.
IGIHE:Murakoze ku kiganiro muduhaye.
Gumuyire Joseph : Murakoze namwe.



















TANGA IGITEKEREZO