00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mu Rwanda havutse umuryango mushya, Ibuka-Actions-Urugemwe

Yanditswe na

Karirima A. Ngarambe

Kuya 23 July 2012 saa 03:15
Yasuwe :

Mugihe mu Rwanda hamaze iminsi mike hafunguwe umuryango Ibuka-Action-Urugemwe twashatse kumenya amavu n’amavuko y’uyu muryango maze tuganira na Butera Charles wawushinze. Iki kiganiro butera yakigiranye n’umunyamakuru wa IGIHE Karirima A. Ngarambe.
IGIHE : Mwatwibwira?
Butera: Nitwa Charles Butera nkaba ubu ntuye muri Canada, ndubatse mfite umugore n’abana bane.
IGIHE: Muri iyi minsi twumvise ko mwashinze ishyirahamwe (association) mwise Ibuka-Actions-Urugemwe, mwatubwira uko icyo (…)

Mugihe mu Rwanda hamaze iminsi mike hafunguwe umuryango Ibuka-Action-Urugemwe twashatse kumenya amavu n’amavuko y’uyu muryango maze tuganira na Butera Charles wawushinze. Iki kiganiro butera yakigiranye n’umunyamakuru wa IGIHE Karirima A. Ngarambe.

IGIHE : Mwatwibwira?

Butera: Nitwa Charles Butera nkaba ubu ntuye muri Canada, ndubatse mfite umugore n’abana bane.

IGIHE: Muri iyi minsi twumvise ko mwashinze ishyirahamwe (association) mwise Ibuka-Actions-Urugemwe, mwatubwira uko icyo gitekerezo cyabajemo, n’uko mwabishyize mu bikorwa?

Butera : Igitekerezo nakigize kuva mu ma mwaka wa 2007 bivuye ku mpamvu 2: Iya mbere ni uko nabonaga ubukene n’imibabaro y’ubwoko bwose bikomeje kuba byinshi mu bacitse ku icumu batishoboye; iya 2 ni uko abarokotse Jenoside ubu bifuza kwiteza imbere, buri wese ku giti cye ariko hakaba hakibura ibikorwa rusange byahuza ingufu zabo kugirango havemo umusaruro utubutse.

Ku itariki ya 2 Mutarama 2010 nibwo nabashije gutangiza ku mugaragaro ibikorwa by’ishyirahamwe nise « Ibuka-Actions-Urugemwe » mbinyujije mu ruganiriro (forum) kuri internet. Abahise babyitabira ako kanya n’abantu bagera kuri 12, nyuma n’abandi benshi ntibatinze kubyitabira buri wese muri twe yakoze ibishoboka ngo umuryango waguke, uyu munsi tugeze ku banyamuryango 93.

IGIHE: Ibuka-Action- Urugemwe bisobanuye iki ? Ifite izihe nshingano?

Butera : Izina rya « Ibuka-actions-Urugemwe » narihisemo maze kubona ko imyaka yose ishize jenoside irangiye twahugiye mu kurira, gushyingura no kwiyomora, ariko noneho nkaba mbona ko ari twe ubwacu tugomba gutangira kwishakamo imbaraga nubwo bitoroshye kandi ko igihe kigeze ko tujya no mu bikorwa bishyigikira kuzamura abacu badukeneyeho haba ibitekerezo n’ibikorwa bifatika.

Ni ukuvuga ngo ubwo tutishwe tugomba gukunda ubuzima, tukabaho kandi neza, abagifite ubumuga nabo tukabafasha kumva ko badakwiye gukomeza kwiheba ko ahubwo ubuzima bugomba gukomeza. Nongeyeho Urugemwe kugirango byumvikane ko buri wese wacitse kw’icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi yazana umuganda we wo kurwuhira rukazakura rukaba inganzamarumbo.

Inshingano zacu rero muri make zikubiye mu ngingo 3 : Gukomeza kwisana no kubiba imbuto y’amahoro n’urukundo duhereye hafi yacu, guharanira ko Jenoside yakorewe Abatutsi itakwibagirana, no kwishyira hamwe tugahuza ingufu kugirango dushobore guhereza akaboko abandi batishoboye.

Icyo nakongeraho ni uko mu gufasha twahisemo gutera inkunga abacitse kw’icumu bakeneye inkunga koko, batagira undi ubafasha kandi bibumbiye mu mashyirahamwe bakanagira umushinga ufatika ushobora no kunguka kandi ukabateza imbere.

Impamvu tubashishikariza gukorera mu mashyirahamwe nazo ndazikubwira, iya mbere ni uko kwibumbira hamwe ubwabyo byongera ingufu n’umusaruro, iya kabiri ni uko bariya dufasha abenshi basigaye bonyine nyuma yo kwicirwa imiryango.
Bityo iyo bahura kenshi mu mirimo ibateza imbere ni n’uburyo bwo kwimara irungu buri wese agasohoka mu nguni ahora yigungiye.

Charles Butera

IGIHE: Uwo muryango ugizwe na bande?

Abanyamuryango wacu ni abacitse ku icumu rya Jenoside bashyigikiye ziriya ngingo navuze haruguru bakaba biyemeje kwigomwa umwanya n’amafaranga. Ndavuga kwigomwa kuko dutanga inkunga y’amafranga angana na 10,000 buri kwezi, tukanafata umwanya wo kujya gusura amashyirahamwe dufasha.

IGIHE: Umuryango Ibuka-Actions-Urugemwe, ukorera he?

Abanyamuryango ba Ibuka-Actions bari ku migabane yose y’Isi, ariko kuko abo twiyemeje gufasha bari mu Rwanda twahisemo ko icyicaro cyawo kiba mu Rwanda.

IGIHE: Bisaba iki ngo ubishaka yinjire muri iryo shyirahamwe?

Butera: Uwacitse ku icumu wese wiyemeje kwigomwa akanashyigikira inshingano zacu ashobora kuba umunyamuryango.

IGIHE: Iri shyirahamwe ritandukaniye he na IBUKA z’indi dusanzwe tuzi?

Butera: Karirima nk’uko nawe ubizi, abacitse kw’icumu rya Jenoside ni abantu bafite ibibazo byinshi kandi by’ubwoko bwose. Twe twahisemo kubafasha agapande kamwe gato kajyanye no kugerageza kuvugurura imibereho myiza n’ubukungu gusa. Kubafasha kureka guhora bihebye no kwicuza impamvu barokotse, kubumvisha ko bo ubwabo bashobora kwiteza imbere, bagaharanira ubwigenge mu bukungu bw’ingo zabo. Twe nta kindi tubamarira uretse ibyo gusa.

IGIHE: Ni iyihe mishinga muteganya gukora mu gihe kiri imbere cyangwa se mwagezeho?

Butera: Nk’uko ubibona imyaka 2 n’igice tumaze dukora si myinshi, natwe ubwacu turakiyubaka tunashakisha uburyo bubereye twakoreramo. Ariko muri icyo gihe tumaze gufasha amashyirahamwe 9, n’ukuvuga imishinga 9 ifite agaciro ka 4,365,000 naho abanyamuryango b’ayo mashyirahamwe bagera kuri 217. Imishinga twafashije iri mu rwego rw’ubuhinzi, ubworozi n’ubudozi.

Uko imyaka igenda niko natwe turushaho kunoza imikorere, ku buryo tudashidikanya ko mu gihe kiri imbere tuzaba dufasha benshi kurushaho.

Mu bindi tumaze kugeraho, harimo kunga ubumwe hagati yacu ubwacu, twarushijeho kumenyana ku buryo turi umuryango umwe tugasangira ibibi n’ibyiza. Abatuye muri diaspora batakigira imiryango iyo basuye u Rwanda baza bisanga kuko bakirwa na bagenzi babo bahuriye muri Ibuka-Action-Urugemwe, abari mu Rwanda nabo iyo bagiye hanze barakirwa bishimishije.

Ikindi ni uko twitoreye inzego ziduhagarariye, ubu tukaba dufite Inama y’Ubutegetsi igizwe n’abantu icyenda (9). Twamaze kugeza kwa Noteri amategeko agenga umuryango kugirango dushobore gusaba ubuzimagatozi. Mbese muri make si nabura kwishimira intambwe imaze guterwa kandi ndizera ko ibyiza biri imbere.

Ubwo nakubwiye ibyo twiyemeje gukora n’ibyo tumaze kugeraho, reka wenda nsoze nanakubwira ibyo twiyemeje kwirinda. Kuri forum yacu twirinda kwivanga mu bya politiki, twirinda gukoresha inyandiko zisebanya, zisesereza cyangwa z’urukoza soni, tukanirinda gutaramana mu biganiro abantu batari kumwe natwe ku rubuga.

IGIHE: Murakoze ku kiganiro tugeranye.

Butera: Nanjye ndagushimiye cyane.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages