00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ngihunguka mu Rwanda nta kizere nari mfite - Kaberuka Aloys

Yanditswe na

Gaston Rwaka

Kuya 8 September 2012 saa 03:35
Yasuwe :

Ubu n’ubuhamya bwa bwana Kaberuka Aloys uri mu Nama Njyanama ya Karere Rubavu wanashinze Umuryango Utegamiye kuri Leta Point d’Ecoute usanzwe ufasha abana basaga 800 bagiye batandukanywa n’abayeyi babo ku bw’intambara SIDA, ubukene, n’ibindi.
Mu kiganiro n’umunyamakuru wa IGIHE, Kaberuka yagaragaje mu by’ukuri ko nta cyizere yarafitiye ubuyobozi n’Abanyarwanda bari mu gihugu ku bw’inkuru z’ibihuha zamugeragaho mu nkambi.
Kugirango Kaberuka akandagize ikirenge cye mu Mujyi wa Kigali (…)

Ubu n’ubuhamya bwa bwana Kaberuka Aloys uri mu Nama Njyanama ya Karere Rubavu wanashinze Umuryango Utegamiye kuri Leta Point d’Ecoute usanzwe ufasha abana basaga 800 bagiye batandukanywa n’abayeyi babo ku bw’intambara SIDA, ubukene, n’ibindi.

Mu kiganiro n’umunyamakuru wa IGIHE, Kaberuka yagaragaje mu by’ukuri ko nta cyizere yarafitiye ubuyobozi n’Abanyarwanda bari mu gihugu ku bw’inkuru z’ibihuha zamugeragaho mu nkambi.

Kugirango Kaberuka akandagize ikirenge cye mu Mujyi wa Kigali byari bimukomereye, kuko yavuze ko kuhagera byaje guterwa n’ubutumire bwa UNICEF bwamuhamagariraga kujya kumurika igitekerezo cye cyo gufasha abana bafite ibibazo bityo basubizwe mu buzima busanzwe.

Kaberuka yagize ati ”Nubwo nari mfite intego yo gufasha abana bari bandagaye mu mihanda y’Umujyi wa Giseny,i si nakwibagiza ko umuntu witwa Kanyangezi James ari we wamaze impungenge anyizeza ko nta kibazo ndi buhure nacyo kuko i Kigali nta muyobozi wica umuntu amuhora amateka ye, nubwo nakomeje gushyidikanya nibuka ko nageze mu Mujyi amahoro ngaruka no mu Ntara nta muntu undiye n’agatoki’’.

Kaberuka Aloys

Ku musozo w’ikiganiro twagiranye na Kaberuka yatangarije IGIHE ko kimwe mu bimushimisha kugeza magingo aya ari uruhare afite mu gufasha urubyiruko mu kwiyubaka rwiga, ari nako rusubira ibuntu akaba yizera ko iyo abana bakuwe mu muhanda bakitabwaho nk’uko bikwiriye bishobora no kugirira igihugu n’isi akamaro.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages