00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nta muturage warengana yarubahirije amategeko -Ndayisaba Fidèle

Yanditswe na

René Anthère Rwanyange

Kuya 6 December 2012 saa 02:50
Yasuwe :

Mu rwego rwo kumenya byinshi mu bisubizo by’ibibazo anatu benshi bibaza birebana n’Umujyi wa Kigali, twegereye Umuyobozi wawo Fidèle Ndayisaba tugira byinshi tumubaza mu buzima bunyuranye burebana n’abatuye, abakorera n’abagana Umujyi wa Kigali. Twibanze cyane ku birebana n’iterambere n’ubukungu.
Ikiganiro kirambuye
IGIHE: Umujyi wa Kigali urubakwamo amazu akomeye y’ubucuruzi. Ni iyihe politiki mufite yo gufata amazi n’indi myanda kugira ngo bibyazwe ibindi byagira akamaro?
Ndayisaba (…)

Mu rwego rwo kumenya byinshi mu bisubizo by’ibibazo anatu benshi bibaza birebana n’Umujyi wa Kigali, twegereye Umuyobozi wawo Fidèle Ndayisaba tugira byinshi tumubaza mu buzima bunyuranye burebana n’abatuye, abakorera n’abagana Umujyi wa Kigali. Twibanze cyane ku birebana n’iterambere n’ubukungu.

Ikiganiro kirambuye

IGIHE: Umujyi wa Kigali urubakwamo amazu akomeye y’ubucuruzi. Ni iyihe politiki mufite yo gufata amazi n’indi myanda kugira ngo bibyazwe ibindi byagira akamaro?

Ndayisaba Fidèle: Inyubako zose zirimo zizamurwa, bose bashyiraho uburyo bwo gufata amazi y’imvura no gutunganya ayanduye akongera agakoreshwa haba mu kuhira ubusitani cyangwa se gukora isuku mu bwiherero. Kandi na none zigomba gusiga umwanya uhagije unyuzwamo ibikorwa remezo kugira ngo igihe bigiye gushyirwaho ntibizasabe gusenya. Turateganya gushyiraho uburyo buhuriweho bwo gufata amazi.

Ikirimo gutera imbere mu gushyira mu bikorwa igishushanyo mbonera cy’umujyi wa Kigali ni ukubaka amazu ari hamwe kuko haba hari uburyo bwo guhuza ayo mazi agakusanyirizwa hamwe. Hari n’ubundi buryo buteganywa bwo guhuza ayo mazu dukurikije uko ahantu hateye, amazi agahurizwa hamwe bitewe n’aho amabanga yerekeye.

Tuzahera mu gice cy’umujyi rwagati mu gice cy’amabanga y’imisozi ireba Nyabugogo, dukurikizeho ahandi nka Nyarutarama, Kagugu, Kimironko, Kicukiro na none bitewe n’uko hatuwe. Ayo mazi afitemo ibice bibiri ayanduye n’ay’imvura.

IGIHE: Igishushanyo mbonera cy’Umujyi wa Kigali ni gute kizashyirwa mu bikorwa nta muturage rubanda rugufi gihutaje?

Ndayisaba Fidèle: Iki gishushanyo icyo kizana ni ubukire ari abafite amikoro menshi n’abafite make. Abari bafite ubutaka mu mujyi wa Kigali, abafite amikoro babaha amafaranga kugira ngo hakorerwe ibikorwa binini adafitiye ubushobozi. Ayo mafaranga rero akwiye guhita ayabyaza ikindi, hari rero abamaze kubigeraho kandi bamaze kwiteza imbere.

Hari kandi n’ababona akazi kuri izo nyubako. Icyo nsaba abantu ni ukutaryoherwa n’amafaranga ngo bayakoreshe ibitabungura, abashoboye kuyabona ababere igishoro cy’ubukire. Inyubako zirimo kuzura zirazamo ubucuruzi kandi butanga akazi. Abimokoro make nab o bituma bagenda babona amacumbi aciriritse, abashoramari nab o bakunguka.

Umujyi ntyuzaba uw’abakire gusa kuko hakenewe n’abandi bakoreramo b’amikoro make. Ushaka na we gushora imari igihe hari hatuye abantu haba amahitamo yo kububakira cyangwa se kubaha amafaranga ariko ku bwumvikane.

Uwimurwa akenshi aba ashaka amafaranga ariko tubanza kumubaza aho azatura, usanga ariko baba bahafite utahafite tumufasha kuhabona kuko tutifuza ko abaturage bacu banyanyagizwa hirya no hino. Aho bidakunda hakenewe ikibanza gito turabishyura.

IGIHE: Ko hazamuka amazu y’ubucuruzi n’ayo gukoreramo y’imiturirwa, abakeneye amacumbi bo mubateganyiriza iki?

Ndayisaba Fidèle: Imishinga myinshi dufite ni iy’amacumbi, urugero ni imishinga minini ya RSSB kuko ari nay o yatangiye kubaka amacumbi uhereye i Gacuriro kandi hari n’andi menshi bateganya kuko hari inzu zirenga 10,000 zo guturamo bagiye kubaka. Ibimaze kubakwa byinshi ni amacumbi, ufashe urugero Batsinda, Kagugu, Masaka, Kicukiro ni imishinga minini ariko hari n’a’abantu ku giti cyabo.

Ab’amikoro make nab o baratekerezwa kuko hari uburyo dushaka kugerageza aho abantu bakodesha bagura, hari ibigo turimo gukorana ku buryo icyo kibazo dufatanya kugishakira umuti kuko izirenga 95% zizaba iz’abamikoro make. Uretse RSSB, BRD nay o izubaka 2000 hari kandi na Shelter Africa. Inyigo turimo gukora kandi yereka abantu ahari ishoramari. Abatishoboye nabo bakomeza gufashwa muri gahunda za Leta.

IGIHE: Ni izihe ngamba mufitiye urubyiruko n’abagore bacururiza mu muhanda?

Ndayisaba Fidèle: Tubateganyiriza ibintu bibiri: icya mbere ni ukubateganyiriza aho uburyo ushaka gucuruza abona aho akorera mu masoko. Uburyo bwa kabiri ni ukubahugura mu bijyanye no gukora ubucuruzi bakibumbira mu makoperative, tukabunganira mu kubona ibishoro, bagakora batiriwe biruka mu mujyi.

Hari na gahunda Leta yatangije yo kuremera abantu, kuko benshi bafite ubushake bahita bazamuka. Uburyo bacuruzamo rero ni akajagari ntibwemewe n’amategeko ni yo mpamvu ubigiyemo abibuzwa.

Biteza ibibazo bikomeye kuko Bizana magendu kuko bacuruza nk’ibyabandi kandi bo badasora, icya kabiri Bizana ubujura kuko hari abanura imyenda y’abandi bakaza kuyicuruza, icya gatatu biteza umutekano muke mu muhanda, icya kane Bizana ubuhemu kuko abantu bashobora kugurishwa ibintu bitujuje ubuziranenge ntibagire aho babariza kuko uwo babiguze nawe atagira aho abarizwa.

IGIHE: Ni iyihe nama mugira abagurira mu muhanda n’abacururizamo?

Ndayisaba Fidèle: Bakwiye kugira amakenga hari ushobora kugura ibyibano yabifatanwa akabihomberamo cyangwa se akabibazwa. Hari n’abagura ibyashaje cyangwa ibyapfuye. Uza kuba mu mujyi agomba kuba afite icyo aje kuhakorera mu mubryo bwemewe n’amategeko ushaka kuhaba nawe agomba kuba afite ikihamubesha. Buri munyarwanda yemerewe kuba aho ashaka mu gihugu hose ariko agahitamo ahajyanye n’ubushobozi bwe kandi ubuzima butamugora.

IGIHE: Mu gice mwimuyemo abacuruzi imbere ya KCT, kuki abanyamahanga bagicururizamo Abanyarwanda barafungiwe?

Ndayisaba Fidèle: Nta vangura ryabaye. Abanyamahanga bafite inyubako zigikorerwamo ni kwa Costa. Hari abandi bimuwe batagikoreramo urugero ni AKagera, bo nta n’ubwo byabaye ngombwa ko bimuka mbere. Hari n’abashinwa bimutse.

Twakurikije gahunda abantu bagiye batanga. Twasanze rero Costa atakimurwa kuko gahunda yatanze we ari mu ba mbere batanze gahunda y’igihe azaba yarangirije kubaka. Abandi nab o rero hari gahunda yo kubanza gukuraho ziriya nyubako zishaje hagategurwa imishinga mishya. Bariya barimo rero bari barabitangiye kandi gahunda yabo irasobanutse kandi twasanze kubikora nta kibazo biteye azubahiriza igihe twabahaye.

IGIHE: Hari inzu igiye gusenywa mu murenge wa Kimironko ifite agaciro ka Miliyoni 350. Nta bundi buryo icyo kibazo cyari gukemuka ko Ubuyobozi ari bwo bwatanze ibyangombwa?

Ndayisaba Fidèle: Icyo kibazo turakizi. Ibirimo gukorwa ni ugushyira mu bikorwa ibyemezo by’ubutabera. Ikibazo cyagiye mu butabera, umwana ararega aratsinda kuko basanze umutungo uri mu mitungo icungiye hamwe itarageza igihe cyo kugabanwa, bahera mu rukiko rw’ibanze kugera mu rukiko rw’ikirenga, umwana ahabwa ikibanza.

Uwari waraguze n’umuryango yagurishije undi, uwo wa kabiri yatangiye kubaka nta byangombwa afite kuko yagendeye ku by’uwo baguze. Ubuyobozi bwaramuhagaritse inshuro nyinshi, mu nyandiko bagera n’aho bamusenyera ariko abirengaho nyuma yubaka rwihishwa. Ibyo byose yabirenzeho nkana yirengagije amategeko. Na we yagiye mu rukiko kuregera uburenganzira bwe kuri uwo mutungo ngo udahungabana aratsindwa.

Igikurikiyeho rero ubu ni uko ubuyobozi butegetswe gushyira mu bikorwa imyanzuro y’urukiko. Bugomba guhesha uwatsinze ubutaka bwe. Icyo bisaba ni uko niba uwatsinze ashaka inzu iri kuri ubwo butaka agomba kuyishyura niba atayishaka igomba kuvanwaho na nyirayo. Umurenge wa Kimironko wahaye integuza nyirinzu kuyikuraho kuko uwatsinze avuga ko adafite ubushobozi bwo kuyishyura, bumusaba gukuraho ibyo yaba akeneye byose. Aramutse atabikoze inzu izasenywa nyirayo yishyure amafaranga azagenda kuri icyo gikorwa.

Ariko na none habaye ubwumvikane hagati yabo inzu ntiyasenywa nyirayo aramutse yumvikanye na nyir’ubutaka, akemera kumugurira cyangwa se nyir’ubutaka akagura iyo nzu. Bidashobotse rero izasenywa. Ibyo byose birava ku ngaruka zo kutubahiriza inama zagiye zitangwa n’ubuyobozi kandi ni igihombo ariko hagati yabo bashobora kugikemura. Ariko na none nyir’inzu yabigizemo integer nke.

IGIHE: Biravugwa ko imisoro n’amahoro ari byinshi ku buryo abacuruzi binuba. Musanga bidashobora guca intege bamwe bagahagarika imirimo cyangwa bakajya gucururiza ahandi bikadindiza ubucuruzi?

Ndayisaba Fidèle: Hari yakwa na RRA ari n’iyinjizwa n’inzego z’ibanze ugereranyije n’akarere turimo iyacu iri hasi, kandi irakomeza kugenda yoroshywa. Mbere ya 1994 yari iri ku 100% ikomeza kugenda yoroshywa. Ubu imisoro ku nyungu ntirenga 30%.

Iyakirwa n’inzego z’ibanze yakomeje kugenda igabanywa. Umusoro ku mutungo utimukanwa ubu uri kuri 1/1000 mu gihe mu mwaka ushize wari 2/1000. Ikibazo kizamo ni abafatirwa muri magendu n’abakerewa kwishyura imisoro kuko bacibwa amande. Na ho ubundi imisoro yacu ni mito cyane.

IGIHE: Mu myubakire y’imihanda ntihateganywa aho abanyamagare banyura kandi hari abakenera kuyakoresha mu ngendo. Ko afatwa, ab’amikoro make bazaba abande kandi iyo afashwe adasubizwa? Abayakoresha muri Siporo bo bateganyirizwa iki?

Ndayisaba Fidèle: Imiterere y’imisozi yacu n’uburyo imihanda yubatse ntibyoroshye. Ibikorwaremezo bya mbere ntibyigeze biteganya iyo myanya. Gusenya rero kugira ngo byagurwe birasaba amikoro ahagije ariko turabitekereza.

Hari intambwe imaze guterwa duhetereye ku byihuta kurusha ibindi kuko haza imodoka n’abanyamaguru, mu buryo bwo gukoresha neza ingengo y’imari. Ikibazo gikomeye ni uko iyo ukeneye Metero kare imwe bigusaba kwimura abaturage. Imihanda yose ikorwa ishyirwaho inzira y’abanyamaguru na zo ariko ziboneka ku buryo bugoranye. Amagare rero uyashyize imbere ntibikemura ikibazo.

Abakeneye gukora siporo y’amagare bakoresha iminsi mu muhanda hari imodoka nke, ibyateguwe na byo bigakurikiranwa n’inzego zose bireba.

IGIHE: Inzira z’abanyamaguru zinyura mu kirere zigeze zubakwa?

Ndayisaba Fidèle: Inyigo yarakozwe turacyashaka amikoro ku buryo amafaranga abonetse byahita bishyirwa mu bikorwa. Kubaka inzira imwe bitwara nibura amafaranga y’u Rwanda Atari munsi ya Miliyari imwe.

Si ukuvuga ko tutabitekerejeho twabanje kureba ibyihutirwa birimo gushyiraho aho abanyamaguru bambukira no kuhashyira abashinzwe gucunga umutekano mu muhanda. Kuri Rond Point nini yo mu Mujyi wa Kigali, hateganywaga iyo nzira ariko kubera ko imihanda yahoo igiye kwagurwa twabaye tubisubitse kuko byasabaga kubisenya.

IGIHE: Perezida wa Repubulika ashishikariza abashoramari b’abanyarwanda baba hanze n’abanyamahanga kuza gushora imari mu Rwanda. Iyo mufata ibyemezo bikarishye ku banyarwanda, ntibyaca intege abari hanze bashaka kuza gushora imari yabo mu Rwanda?

Ndayisaba Fidèle: Iyo umuntu yakoze arenze ku biteganywa n’amabwiriza n’amategeko agomba kwirengera ingaruka zabyo. Nta mpungenge bikwiye gutera uwo ari we wese kuko nta gihugu cyabaho kitubahiriza amategeko. Muri rusange abantu bagomba kubahiriza amategeko ari abayoborwa ari n’abayobora.

IGIHE: Murakoze cyane

Ndayisaba Fidèle: Murakoze namwe


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages