00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ubwisanzure ntibusabwa buraharanirwa -Mugabe Robert (GLV)

Yanditswe na

Rene Anthere Rwanyange

Kuya 23 October 2012 saa 01:10
Yasuwe :

Itangazamakuru rumwe mu nzego bakunze kwita ubutegetsi bwa kane nyuma y’ubutegetsi nshinga tegeko, ubutegetsi nyubahiriza tegeko n’ubucamanza, iyo rikoreshejwe neza rifasha abaturage mu iterambere ryakoreshwa nabi rikoreka igihugu.
Mu rwego rwo kumenya icyo abanyamakuru bavuga ku itangazamakuru mu Rwanda, IGIHE twaganiriye na Robert Mugabe, Umwanditsi mukuru w’urubuga Great Lakes Voice (GLV) ukunda no gukurikiranira hafi ibirebana n’itangazamakuru mu Rwanda, yadutangarije uko abona aho (…)

Itangazamakuru rumwe mu nzego bakunze kwita ubutegetsi bwa kane nyuma y’ubutegetsi nshinga tegeko, ubutegetsi nyubahiriza tegeko n’ubucamanza, iyo rikoreshejwe neza rifasha abaturage mu iterambere ryakoreshwa nabi rikoreka igihugu.

Mu rwego rwo kumenya icyo abanyamakuru bavuga ku itangazamakuru mu Rwanda, IGIHE twaganiriye na Robert Mugabe, Umwanditsi mukuru w’urubuga Great Lakes Voice (GLV) ukunda no gukurikiranira hafi ibirebana n’itangazamakuru mu Rwanda, yadutangarije uko abona aho itangazamakuru rihagaze mu Rwanda n’ikigombye gukorwa, kugira ngo rirusheho kwisanzura no gutera imbere.

IGIHE: Itangazamakuru ni iki?

Mugabe Robert: Itangazamakuru ni umuyoboro abaturage banyuzamo ibitekerezo kandi rikaba ikiraro gihuza abayoborwa n’abayobora. Rishingiye ku bintu bitatu by’ingenzi ari byo Guhugura abaturage, Gutanga amakuru, no Kuruhura abantu ribafasha kwidagadura.

IGIHE: Mubona mute umwuga w’itangazamakuru mu Rwanda?

Mugabe Robert: Mu Rwanda itangazamakuru riracyari inyuma cyane.

IGIHE: Ni izihe nzitizi mubona mu itangazamakuru mu Rwanda?

Mugabe Robert: Harimo ubwisanzure buke, ikindi ni ikibazo cy’abanyamakuru batari bahugukirwa cyane umwuga kandi abashoramari ntibarabona itangazamakuru nk’urwego bashoramo imari yabo.

IGIHE: Mubona icyerekezo cy’itangazamakuru mu Rwanda ari ikihe?

Mugabe Robert: Icyerekezo cy’itangazamakuru kirahari kuko mu mwaka wa 2010 hemejwe politiki y’itangazamakuru mu Rwanda n’ubwo igenda izamo utubazo. Kuyishyira mu bikorwa ni ikibazo no kuyigenzura ni ikindi.

IGIHE: Mubona mute itegeko rigenga itangazamakuru mu Rwanda?

Mugabe Robert: Itegeko dufite ubungubu ririmo amakosa menshi kuko rizitira ubwisanzure bw’itangazamakuru cyane. Harimo kuba wakora umwuga w’itangazamakuru ari uko ufite impamyabushobozi yo ku rwego rwa Kaminuza mu itangazamakuru, uba uzitiye abandi. Gusaba igishoro kinini ku bashaka gushora imari yabo mu itangazamakuru, amafaranga asabwa ni menshi. Ikindi ni ukubanza gusaba uburenganzira bwo gukora umwuga mu gihe abakora ubucuruzi bo ntaho babusaba. Bakwiye kureka ushaka gukora itangazamakuru agatangira nk’uko ubundi bucuruzi butangira.

IGIHE: Ni iki mubona Leta ikwiye gukorera itangazamakuru?

Mugabe Robert: Leta ikwiye gukomorera amatangazo ibitangazamakuru byose ntanyure hamwe. Koroshya amategeko, gufasha amashyirahamwe y’itangazamakuru, hakabaho kandi ingengo y’imari ya Leta igenewe gufasha ibitangazamakuru bihari kandi ntihashyirweho amananiza. Izindi nzego za Leta zateye imbere ariko urw’itangazamakuru rwakomeje gutereranwa. Inama Nkuru y’Itangazamakuru ikwiye kuba iy’abanyamakuru, Leta ikazamo mu bufatanye ariko Inama y’ubutegetsi ikaba iy’abanyamakuru, Leta igahagararirwa ntiyikubire ngo igaragazemo imbaraga cyane. Inama Nkuru y’Itangazamakuru ntikwiye gutanga Raporo muri Minisiteri ahubwo ikwiye gutanga Raporo yayo mu Nteko ishinga Amategeko nk’izindi Komisiyo zishyirwaho n’Itegeko Nshinga. Igakomezanya n’inshingano yo kurengera ubwisanzure bw’abanyamakuru, kandi hakabaho itegeko rirengera umutekano wabo kuko barahohoterwa mu mwuga wabo. Na none ariko abanyamakuru bakumva inyungu za Leta n’iz’itangazamakuru.

IGIHE: Ubwisanzure bw’itangazamakuru ni iki?

Mugabe Robert: Ni uburenganzira bwo gutara amakuru, kuyageraho no kuyageza aho ashaka kuyageza nta nkomyi ku buryo nta ngaruka byagira ku munyamakuru.

IGIHE: Mu Rwanda mubona ubwisanzure bw’itangazamakuru buri ku ruhe rwego mugereranyije n’ibihugu bigize Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba?

Mugabe Robert: Navuga ko mu Rwanda turi nko kuri 30% ugereranyije no mu bindi bihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba. Ndashingira ko mu bihugu duturanye bifite itegeko ritanga uburenganzira ku kugera ku makuru. Ikindi icyaha cyo gusebanya si icyaha kibarwa nk’amwe mu makosa bashobora kugucira amande ariko mu Rwanda kiracyari icyaha bafungira. Kikaba kibangamiye itangazamakuru cyane kuko babifata nk’aho umunyamakuru yatukanye n’ubwo yaba yanditse izina ry’umuntu nabi cyangwa se yibeshye byose bifatwa nko gusebanya. Na none kandi ni uko sosiyete sivile yo mu bindi bihugu ikora ikagaragaza ibigenda n’ibitagenda, ibigo by’ubucuruzi biramamaza ariko hano babanza kureba niba Leta iguha na yo itangazo.

IGIHE: Mubona ari iki gikwiye gukorwa?

Mugabe Robert: Hakwiye guhindura imyumvire y’abayobozi, abaturage, hakaba kwicarana n’abayobozi hagashakwa icyakorwa cyateza imbere igihugu.

IGIHE: Ni iki mushima cyakozwe kugeza ubu mu itangazamakuru mu Rwanda?

Mugabe Robert: Hari byinshi bimaze gukora harimo amahugurwa anyuranye ku banyamakuru, ubushake bwa Leta bwo guhindura amategeko kugira ngo anogere umwuga w’itangazamakuru n’ubwo akirimo utubazo.

IGIHE: Bivugwa ko Abanyarwanda batagira umuco wo gusoma; byaba biterwa n’iki?

Mugabe Robert: Njye simbyemera. Mbona Abanyarwanda batabona amakuru bakeneye. Kuko ntiwabwira umuturage ko umuyobozi runaka yasuye abaturage b’aha n’aha ngo ikinyamakuru bazakigure kandi bari bahibereye. Hari ibinyamakuru byagurwaga n’ubwo byahagaze byari bimaze gutera intambwe. Kugurwa kwabyo byerekana ko bahaga abasomyi ibyo bakeneye.

IGIHE: Ibitangazamakuru mu Rwanda bikunda gucika intege n’iyo byaba bitangiwe n’inzobere mu mwuga. Byaba biterwa n’iki?

Mugabe Robert: Akenshi ibyo bitangazamakuru biza bifite umurongo w’imyandikire ushaka kugongana na Leta, icyo gihe habaho igitutu cya politiki kandi ntibikorane neza n’ibindi bigo bishamikiye kuri Leta. Iyo rero urakaje Leta cyangwa ugakora ibitabanyuze ufungirwa amayira. Ikindi ni ukutagira inkunga mu rwego rwa politiki kugira ngo n’abo bafite uwo murongo bashyigikirwe, kuko abantu bose batakwandika bimwe. Hari kandi n’abatangira ibitangazamakuru bataranogeje umushinga bigatuma intego zabo zitagerwaho.

IGIHE: Hari ibyo mubona bikorwa bidatunganiye itangazamakuru mu Rwanda?

Mugabe Robert: Ikibazo gikomeye kiri mu mategeko. Amategeko dufite mu Rwanda y’itangazamakuru ntashyigikira ibitangazamakuru bizamuka. Abashinze ibitangazamakuru barirya bakimara. Leta ntifite gahunda yo gushyiraho Komisiyo y’igihugu y’itangazamakuru, mu gihe nta Minisiteri y’itangazamakuru iriho, kandi ari kimwe mu byatuma rirushaho gutera imbere rikagira n’umurongo uhamye.

IGIHE: Ni ubuhe butumwa mwatanga ku bakora umwuga w’itangazamakuru?

Mugabe Robert: Abanyamakuru be gucika intege, bakomeze guharanira ubwisanzure kuko ntibikorwa umunsi umwe, ntibabusaba barabuharanira. Ikindi nabasaba ni ukugira ubumwe, n’ubwo badahuje umurongo w’imyandikire ariko bumve ko bahujwe n’umwuga.

IGIHE: Murakoze.

Mugabe Robert: Murakoze namwe.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages